Dufite impano karemano zashingirwaho mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba gafite impano karemano zashingirwaho mu guhanga ibisubizo byafasha kuzahura ubukungu bwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama y’ihuriro ryiswe ‘Kusi Ideas Festival 2020’, ritegurwa na Sosiyete ya National Media Group, ikorera mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
NI inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yatangijwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020.
Iyo nama yibanze cyane ku cyorezo cya Covid-19, harebwa ingaruka zacyo ku bukungu bw’Umugabane wa Afurika, hanarebwa icyo uwo mugabane wakora mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka.
Perezida Kagame yasabye abatuye Umugabane wa Afurika kutirara bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu mugabane.
Ni inama ibaye mu gihe abantu basaga miliyoni 68 ku isi bamaze kwandura icyo cyorezo, naho abasaga miliyoni n’igice kikaba cyaramaze kubahitana.
Ugereranyije n’abamaze kwandura icyo cyorezo ku isi, Afurika ifitemo abari munsi ya 5%, mu gihe kandi no mu bamaze guhitanwa na cyo, Afurika n’ubundi ifitemo abari munsi ya 4%.
Perezida Kagame yavuze ko ibihe bya Covid-19 bigoye, bityo ko kubisohokamo bisaba ubufatanye. Yavuze ko kandi hakenewe no guhanga ibishya, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.
Yagaragaje ko aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko, gafite impano karemano zafasha mu guhanga ibisubizo byafasha mu kuzahura ubukungu, ubwiyongere bw’abaturage bukajyana n’ubw’ubukungu.
Yagize ati “Muri Afurika y’Iburasirazuba, dufite impano karemano zafasha gushaka ibisubizo byo kuzahura ubukungu ku baturage bacu biyongera. Tugomba gushaka uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa remezo, mu baturage bacu, ndetse no mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi”.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa, mu rwego rwo gufasha Umugabane wa Afurika gusohoka mu bibazo watewe na Covid-19.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 289
- Bishimiye ko abana bato basubiye ku ishuri, biyemeza kubafasha kwirinda COVID-19
- Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara
- Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|