Dufite impano karemano zashingirwaho mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba gafite impano karemano zashingirwaho mu guhanga ibisubizo byafasha kuzahura ubukungu bwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama y’ihuriro ryiswe ‘Kusi Ideas Festival 2020’, ritegurwa na Sosiyete ya National Media Group, ikorera mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

NI inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yatangijwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020.

Iyo nama yibanze cyane ku cyorezo cya Covid-19, harebwa ingaruka zacyo ku bukungu bw’Umugabane wa Afurika, hanarebwa icyo uwo mugabane wakora mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka.

Perezida Kagame yasabye abatuye Umugabane wa Afurika kutirara bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu mugabane.

Ni inama ibaye mu gihe abantu basaga miliyoni 68 ku isi bamaze kwandura icyo cyorezo, naho abasaga miliyoni n’igice kikaba cyaramaze kubahitana.

Ugereranyije n’abamaze kwandura icyo cyorezo ku isi, Afurika ifitemo abari munsi ya 5%, mu gihe kandi no mu bamaze guhitanwa na cyo, Afurika n’ubundi ifitemo abari munsi ya 4%.

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bya Covid-19 bigoye, bityo ko kubisohokamo bisaba ubufatanye. Yavuze ko kandi hakenewe no guhanga ibishya, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Yagaragaje ko aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko, gafite impano karemano zafasha mu guhanga ibisubizo byafasha mu kuzahura ubukungu, ubwiyongere bw’abaturage bukajyana n’ubw’ubukungu.

Yagize ati “Muri Afurika y’Iburasirazuba, dufite impano karemano zafasha gushaka ibisubizo byo kuzahura ubukungu ku baturage bacu biyongera. Tugomba gushaka uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa remezo, mu baturage bacu, ndetse no mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi”.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa, mu rwego rwo gufasha Umugabane wa Afurika gusohoka mu bibazo watewe na Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka