Dufata ingamba tutagamije guhimana - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Abanyarwanda kwirinda kumva ko ibyemezo bifatwa na Leta mu kwirinda Covid-19, bifatwa ku bwo kubahima, avuga ko izo ngamba zifatwa zabanje kwigwaho neza, mbere na mbere hakarebwa inyungu z’umuturage.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Ni mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, kikaba cyitabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta, aho ku ngingo nyamukuru y’ibyigwa kwari ugutangariza abaturage ingamba nshya zafashwe zirimo ihagarikwa ry’amashuri n’insengero mu turere tumwe na tumwe.

Minisitiri Ngirente yagarutse kuri bamwe bibaza cyane ku ngamba zifatwa n’ubuyobozi mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, avuga ko ingamba zifatwa hashyizwe ku munzani, hakarebwa uko umuturage yabaho ariko kandi hirindwa na Covid.

Yagize ati “Ingamba tuzifata twashyize ku munzani, tukareba ngo hari icyorezo nk’uburwayi ariko hari n’ubuzima bw’abaturage, tukareba ngo umuturage agomba kugira icyo arya, mumenye ko tubyitaho, ibyo byemezo iyo tubifashe ntawe tuba duhima kuko ntitwahima igihugu cyacu. Ni yo mpamvu mwumva twavuze ngo ingendo zirabujijwe ariko ntitubuza ibicuruzwa kugenda, kuko intara zikeneye guhahirana”.

Avuga ko n’ubwo imodoka zitwara ibiribwa zemererwa, bitavuze ko na zo zikora mu kajagari, zirenga ku mabwirizwa yo kwirinda Covid-19.

Ati “Ariko ni twibukiranye, iyo modoka itwara ibicuruzwa ijyamo abatarenze babiri, hareke kujyamo batanu kuko ntawe tuba duhima, tuba twihima nk’Abanyarwanda. Niba uri umucuruzi tukakubwira ko utwara ibicuruzwa twara abantu babiri nyine, hanyuma upakire ibicuruzwa bive mu Ntara imwe bijye mu yindi, ni iki rero nita kubahiriza amabwiriza, mureke tuyubahirize kimwe twese turebe ko iki cyorezo twakivamo”.

Uwo muyobozi yavuze ko icyo cyorezo gisaba abantu bose kwibukiranya, ashimira cyane itangazamakuru uburyo ryafashije igihugu mu kwigisha no kwirinda Covid-19, akomeza kwibutsa abaturage ko ibyemezo bifatwa ku neza y’Abanyarwanda, aho yashimiye bamwe bamaze kubyumva.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko muri uku kwezi kwa Gatandatu imibare yagiye izamuka cyane, mu by’ukuri nta byemezo bifatwa bitaganiriweho, kandi byose bifatwa ku neza y’Abanyarwanda, ndetse tumaze kugera mu gihe abaturage ubwabo babaye abafatanyabikorwa beza, hari n’aho batwibutsa bati ko imibare yazamutse ntacyakorwa? Twavuga ko tugeze aheza mu myumvire aho Abanyarwanda benshi bazi neza ko iki cyorezo tugomba kucyirinda dushyizemo imbaraga kandi dufatanyije”.

Minisitiri Ngirente yanenze abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 babikora nkana, atanga urugero ku bitwaza udupfukamunwa mu mufuka bacungana n’inzego zishinzwe umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye ndetse n'abanyamakururu
Ikiganiro cyitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abanyamakururu

Agaruka ku rugero rwa bamwe mu bashoferi bakomeje kwanduza abantu batwaye ku bushake kuko baba bazi ko banduye.

Ati “Turagenda tubona abantu banduza abandi babishaka, ndagira ngo rwose Abanyarwanda ubwo butumwa babwumve, ingero Polisi irazifite nyinshi, aho umuntu bamupima bakamubwira ngo ararwaye nagende mu rugo yitabweho, ejo Polisi ikamufata atwaye taxi. Iyo utwaye taxi bushobora kwira utwaye abantu barenga 200 bitewe n’aho umukura umujyana”.

Arongera ati “Ni gute utwara taxi bamaze kukubwira bati urarwaye, ntabwo arembye ariko ufite ubwandu genda ubabarire abantu nawe uruhuke, hanyuma unitabweho kugira ngo unakire, urumva umuntu utwaye taxi abantu yanduza ku munsi! Tugufata nk’umuntu wanduza abandi ubishaka, hari abakozi ba Leta, abakozi b’ibigo, amara kubona ko arwaye ejo akaza ku kazi”.

Yibukije ko ahantu abantu bahurira ari benshi ari ho hari kuzamura umubare w’abandura, asaba abantu kwirinda guhurira ahari abantu benshi mu mahuriro rusange mu ngo z’abantu, abibutsa ko mu gihe icyo cyorezo kizaba kirangiye hazabaho kwidagadura, abantu bongere gusurana.

Reba ikiganiro cyose abayobozi batanze basobanura iby’izi ngamba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dukwiriyekumva amabwiri,zayubuyobozi twubaha ingamba,nibyemezobibabyafashwenabayobozibacu.abasenga,buriwese akwiriyegusengeramurugo tugasab,lmana ikadukiza ikicyorezo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-06-2021  →  Musubize

Ngeneye ko munvasha nvite mama ariko nda papa ngira mama akomoka murwanda papa sinzi kuko sina gize ama hirwe go ku bona mama yarantaye ngiri muto ansiga kucuti ye niyo ya bwiye kondi umunyarwanda none ngeneye kutaha mugihugu canje munvashe numero ya mama wandeze ni +243977182453 nvite imyaka 15ans

Isaac ryubaka yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka