Ducike ku kurwanira kuba mu cyiciro cy’abakene - Minisitiri Musabyimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, arasaba abo byagaragaye ko barwanira kubarirwa mu cyiciro cy’abakennye kubicikaho, ahubwo bagaharanira gukora bagatera imbere.

Yabigarutseho tariki 16 Ukuboza 2022, ubwo yaganiraga n’abatuye i Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo gutaha bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yagejeje ku batuye muri aka karere.
Aha i Shaba hari ingo zibarirwa mu 170 zo mu Mudugudu wose wa Kumuganza, Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Mu ijambo rye, Minisitiri Musabyimana hari aho yagize ati “Hari ahantu henshi tujya tukavuga ngo turakira ibibazo, wajya kubona ukabona mu bantu 50 bashyize urutoki hejuru turi kurwanira kuvuga ko gitifu yanze kudushyira mu bakene. Turifuza ko ibyo bintu tubicikaho.”
Yunzemo ati “Ahubwo n’uwo bibeshye bagashyira mu bakene, ajye atubwira ko aharanira kubivamo. Sibyo? Kuko turifuza ko rwose tutagira Abanyarwanda baheranywe n’ubukene.”
Minisitiri Musabyimana yaboneyeho gushishikariza abatuye ku Kitabi kurushaho gukunda umurimo.
Yagize ati “Biragoye gutekereza ibikorwa byaguteza imbere udafite aho ukinga umusaya. Aya mazi mwubakiwe ndetse n’umuriro mwahawe ni ukugira ngo murusheho kongera amasaha yo gukora. Niba wakoraga amasaha makeya wihutira gutanguranwa n’umwijima, ushobora noneho kongera amasaha yo gukora, ugataha uzi ko ufite urumuri mu rugo.”

Yanavuze ko abahawe umuriro w’imirasire y’izuba uzanabafasha kurushaho kugira isuku mu nzu, kuko hari udukoko twajyaga twihisha mu nzu kubera ko hatabona tutazongera kuhagaragara.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, na we yasabye abatuye i Nyamagabe gukunda umurimo, aboneraho gusaba abagamburuzwa n’abajura kubagaragaza, kugira ngo bahanwe, boye gukomeza kubabuza kugira ibitekerezo bibaganisha ku iterambere.
Yagize ati “Niba muzi abajura biba amatungo, amaterefone, imyaka, amakuru muyatange. Turashaka umutekano usesuye, ku buryo umuntu ajya mu nzu ye atishisha, atavuga ati hari uri buze turyamye anyibire itungo, anyibire imyaka, noneho abantu batekereze neza, babashe gukora.”
Yanavuze ko aho bigaragaye ko hari abajura bagaragajwe, bagashyikirizwa umupolisi ntagire icyo abikoraho, uwo mupolisi abibazwa.

Yaboneyeho kandi kwibutsa abamwumvaga ko gutwara igare, imodoka, cyangwa moto wasinze bidakwiye, ko n’ubikoze agafatwa afungwa iminsi itanu, perimi ye igafatirwa hanyuma igihe yayisubijwe yakongera gufatirwa muri iki cyaha akayamburwa burundu.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyibyiciro mujye mubireka kuko ibyobyiciro muvuga byabakene nibyo birimwo abifite hubwo ugasanga umwe utagira na busa niwe urimukiciro cyabakire mugemwicecekera haraho mubamutageze mujye mujyamungo niho muzasobanukirwa ibyobyiciro muvuga
Iki ni ikibazo gikomeye abantu benshi bafite mu myumvire. Nibyo ubukene burahari ariko hari n’ababa bashaka iby’ubusa bakongera imibare y’abakeneye n’ubwo bufasha bubonetse. Kandi abo bigize abakene usanga aribo bafite kivugira ba nyakujya bagapfa urwo.Indangagaciro z’ubunyangamugayo no kutikunda cyane kurusha abandi zishyirwemo imbaraga mu kwigishwa Kandi mu byiciro byose by’abanyarwanda.