Dr Uzziel Ndagijimana ni we muyobozi mushya wa BK Group Plc
BK Group Plc yatangaje ko nyuma y’uko Beata Habyarimana wari Umuyobozi Nshingwabikorwa asezeye, yabonye umuyobozi mushya ari we Dr Uzziel Ndagijimana kuva tariki 14 Kanama 2024.
Dr Uzziel Ndagijimana yemejwe nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BK Group Plc nyuma y’inama y’abayobozi bakuru ba BK Group Plc yateranye tariki 13 Kanama 2024.
Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya BK Group, Jean Philippe Prosper yagize ati "Twishimiye ishyirwaho rya Dr Uzziel Ndagijimana nk’Umuyobozi Nshingwabokorwa wa BK Group Plc. Ubuyobozi bwe n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu n’imari bizaba igikoresho kiyobora ingamba n’imigambi by’ejo hazaza ha BK Group."
Jean Philippe yakomeje agira ati "Dr Uzziel azakorana bya hafi n’Abayobozi Nshingwabokorwa(CEOs)
b’ibigo 5 bigize BK Group ari bo uwa Banki ya Kigali, uwa BK General Insurance, uwa BK Capital, uwa BK Techouse hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa wa BK Foundation."
Jean Philippe ashimira Dr Uzziel Ndagijimana kuba ari umuhanga mu by’ubukungu akaba n’inzobere mu bijyanye n’icungamari, ndetse ko azanye uburyo bwo kubyumva neza.
Dr Ndagijimana yari amaze amezi make asimbuwe na Yussuf Murangwa ku kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Inama y’Ubuyobozi ya BK Group kandi yaboneyeho gushimira Beata Habyarimana kubera ’ubwitange n’uruhare yagaragaje mu myaka ibiri yari amaze mu nshingano zo guteza imbere ubucuruzi bw’iki kigo’.
BK Group yishimira kuba ari umwimerere w’u Rwanda kandi ko yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye kuva yashingwa mu mwaka wa 1966, ahanini bitewe no kuba ari ikigo cya mbere mu Gihugu mu bijyanye no gucuruza serivisi z’imari zitangirwa hamwe.
Ni ikigo gitanga serivisi z’imari ku bantu ku giti cyabo, ku bigo n’amasosiyete manini, kigatanga ubwishingizi ku bintu bitandukanye ari nako gitera inkunga imishinga y’udushya igaragaza kuzamura Ubukungu bw’Igihugu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Kugeza ubu BK Group iri ku rutonde rw’ibigo bicuruza imari n’imigabane mu Rwanda(RSE) kuva mu mwaka wa 2011, ndetse ikaba no ku isoko ry’imari n’imigabane ryo muri Kenya(Nairobi Stock Exchange/NSE) kuva muri 2018.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|