Dr. Nyirinkwaya wamenyekanye cyane mu kubyaza atunze amafoto y’abana n’ababyeyi bose yabyaje (Video)
Iyo umuntu avuze ko agiye kwivuriza kwa Nyirinkwaya, abenshi mu bajya kwivuza bahita bamenya aho ari ho, ni izina rimaze kumenyekana ndetse rizwi na benshi.

Kigali Today yaganiriye na Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome, umugabo wabonye izuba mu 1954 agakura yifuza kuzaba umusirikare cyangwa kuba umukanishi, bikaza kurangira yisanze ari umuganga.
Kuba atarabashije kuba umusirikare bisobanurwa n’uko yakuriye mu buhungiro i Burundi, bityo kuba umusirikare uri impunzi bikaba ari ibintu bitoroshye ngo ujye mu ngabo z’ikindi gihugu.
Kuba yarabaye impunzi ngo biri mu bintu atazibagirwa, ndetse akaba ari ibintu asanga bibi yagize mu buzima no kuba yarabuze murumuna we ababyeyi be ndetse n’inshuti.
Imyaka Dr. Nyirinkwaya amaze ari umuganga ni imyaka y’umunezero kuri we, dore ko ari umuganga w’abagore (gynecologue), iyi mpamyabushobozi akaba yarayikuye mu gihugu cya Senegal.
Dr. Nyirinkwaya asanga umwuga w’ubuganga ari umwuga umuntu akuramo ibyishimo kuruta indi myuga, kuko buri munsi wunguka inshuti, byanatumye buri mubyeyi yabyaje asigarana ifoto ye ndetse n’iy’umwana.
Yagize ati “Iyo umukobwa yaje kwivuza muba inshuti ejo akazana na mama we na we mukaba inshuti. Uyu mwuga utanga umunezero cyane cyane ko wunguka inshuti nyinshi, umubyeyi akakuzanira ifoto ye biranezeza. Hari ahantu nashyiraga buri foto ya buri mwana na nyina nabyaje, gusa kubera iterambere nsigaye mbabika muri terefoni yanjye”.
Dr. Nyirinkwaya avuga ko iyo wabaye inshuti n’umuntu bituma muhorana bityo ukanagira amafoto ye. Asaba abakiri bato gukunda kwihugura no gukorera mu ma ‘Cliniques’ ku baganga bakamenya ibintu bishya, bagahora bafite amakuru mashya kandi bakibuka kwerekana urugwiro mu kazi kose bakora cyane cyane abaganga.
Yagize ati “Burya iyo umuntu aje akugana uri muganga akeneye ko umuramutsa ukamwakira nk’umuntu n’urukundo, yaba ari umukire cyangwa umukene aba aje afite ubwoba agukeneye, mufatire umwanya wirinde kurondogora kugira ngo udatinza abandi ariko abone ko wamwitayeho”.
Mu buzima busanzwe, Dr. Nyirinkwaya akunda umuziki no kuwumva cyane cyane ‘country music’, akaba yarigeze gukina mu cyiciro cya gatatu mu ikipe yaje kubyara Vitalo y’i Burundi, gusa kuri ubu asigaye akora siporo yo kugenda n’amaguru kuko ivi rye ryigeze kwangizwa n’impanuka yigeze gukora.
Akunda umupira w’amaguru, agakunda APR FC cyane gusa akavuga ko na Rayon Sports imushimisha, agakunda abakinnyi nka Christiano Ronaldo, Messi, muri Formula one agakunda Hamilton, akaba yarakundaga amagare agikinamo Armstrong.
Video: Salomon George
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndi Kigali uy’u mupapa ndamushaka ngo ampere umwana umugisha.
Ndi Kigali uy’u mupapa ndamushaka ngo ampere umwana umugisha.
Namubonye uko bamumbwiye ndi c h k mvuye Imusanze nivuza munda natashye nunva mfite ikizere nanubu naramukunze cyane gusa ndamwibuka we ntiyanyibuka Imana imuhire
Umugisha n’amahoro y’Imana iteka n’abawe n’abaganga Bose bakora neza mukorera Igihugu byiza @Dr Nyirinkwaya.
Dr Nyilinkwaya, Imana ikomeze iguhe umugisha. Afite umutima wuje urukundo, iyo ugiye umusanga akwakirana urugwiro n iyo bibaye ngombwa arakwitangira.
Ni kenshi adataha ngo ajye kuruhuka kubera yanze gusiga umubyeyi waje amusanga, kandi afite abandi baganga.
Tumaranye imyaka 26, nivuriza iwe, none yabaye muganga w abanjye bose.
Doctor wacu,Imana ikujye imbere muri byose.
Imana ikomeze uwo mutima
Nanjye njya numva bakuvuga hose ko uri indashyikirwa mu gutanga service nziza.Nyagasani abigukomerezemo!
Hhhhhhhhhh
Nukuri uyumubyeyi nimfura p nange ntahandi umudamu wange abyarira atari kwa Nyirinkwaya bakira abantu neza p murabambere rwose mukomerezaho
Nubwo Imana iduha ibintu byinshi byiza (ubuzima,abana,food,etc...),usanga abayishimira ari bake cyane.Bakumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Wababwiriza ibyerekeye ibyo Imana idusaba,bakaguseka,bakabikuba na zero.Uyu murimo dukora wo kubwiriza,Imana yawusabye abakristu nyakuri bose.Bisaba gushaka umuntu mwigana bible neza,ukayimenya,ikaguhindura.Hanyuma nawe ukabwiriza ku buntu,ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Ubukristu si ukujya mu nsengero bakagucurangira,ukabaha icyacumi ugataha.
Nibuka ukuntu wakira neza umurwayi umusuhuza mu izina,umuntu agahita yumva yisanga. Yakiraga neza ababyeyi mwahura ukumva ikibazo cyakemutse ataranagukoraho.Tugusabira imigisha iteka
Docteur ndagushimiye cyane,wakirana ubwuzu narabyishimiye mu mwaka wa 2000 biba akarusho 27/12/2000 20h10 zijoro nibaruka imfura yanjye.
Uyu muganga ndamwishimiye cyane! Gutunga buri foto y’umwana wagizemo uruhare mugutuma avuka ni umwihariko ukomeye. Imana ikomeze imuhezagire.