Dr. Mbanda yagizwe umuyobozi mukuru w’Abangilikani mu Rwanda
Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryatoye Reverend Dr. Laurent Mbanda nk’Umuyobozi Mukuru waryo asimbuye Onesphore Rwaje wari umaze imyaka irindwi ariyobora.

Yatowe nyuma y’amezi menshi y’amasengesho yo gusaba umuyobozi mushya, yakurikiwe n’amatora yabaye mu ibanga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018, nk’uko umwe mu bayoboke b’iri dini yabitangarije Kigali Today.
Dr. Mbanda wari Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira, yari ahataniye uyu mwanya na Bishop Alex Birindabagabo ukuriye Diyosezi ya Gahini na Bishop Dr. Jered Kalimba ukuriye Diyoseze ya Shyogwe.
Dr. Mbanda ni umwe mu bayobozi bakuru mu idini ry’Abangilikani bafite ubunararibonye n’amashuri menshi mu Rwanda.
Ariko n’ubwo imirimo yashinzwe n’aho yagiye ayobora yakoze akazi neza, benshi mu bayoboke b’iri dini bemeza ko atari azwi cyane.
Mu 1993, yatangiye gukora mu muryango wa Compassion International, aho yakozemo imirimo itandukanye nko kuba yarabaye Visi Perezida w’Akarere (Region) y’Afurika aza no kuba Perezida ushinzwe gahunda z’iterambere muri uyu muryango.
Yabaye n’umuyobozi mukuru wungirije mu nama y’ubutegetsi mpuzamahanga muri uyu muryango.
Yarangije mu ishuri rya bibiliya ryo muri Kenya.
Ohereza igitekerezo
|
NITWA.IYAMUREMYE.J.D.MPEREREYE.MURIDIYOSE.YAGAHINI.TWISHIMIYEKUTUYOBORA.IMANAIZAMUFASHE.KUYOBORA.INTAMAZIMA.ARIZOTWEBWE.ANGIRIKANI.NIYUMUCO.MURAKOZE
Imana izagufashe, twishimiye Bishop mugisha na madam we jaque ubona nabo ari abantu beza kandi babakozi uwiteka azabafashe tubari inyuma, ariko bishop mbanda na chantal mukomeze kubaba hafi kuko baracyari bato bakeneye inama zabakuru. turabakunda mwese
uwiteka akumurishirize mu maso he, ugiye udusize heza muri shyira, ariko igihe ukoranye na sam nizere ko yakwigiyeho byinshi
Bishop Mbanda n’umuntu w’imana cyane, ntacyo atakoze ngo atabare shyira yari mu madeni menshi aho yaragejeje ni heza cyane, Bishop sam nawe turamuzi n’umukozi cyane uburyo yahinduye st. etienne mu gihe gito yahayoboye, abanyeshyira mufite umugisha imana yabahaye undi muyobozi mwiza bishop sam
Buli gihe nibaza impamvu hariho AMADINI menshi yiyita aya Gikristu.Ibarura riherutse,ryavuze ko hariho amadini arenga 37 000 yitwa aya Gikristu.Mu Rwanda dufite arenga 800.Nyamara Bible isaba Abakristu nyakuri kuba umwe (1 Abakorinto 1:10).Amadini y’iki gihe usanga yigisha ibintu bidahuye.Urugero,amwe yigisha ko imana ari UBUTATU,andi akigisha ko YESU ariwe mana ishobora byose yonyine.Abayehova bakigisha ko nta yindi mana ishobora byose ibaho,uretse Yehova,SE wa Yesu.Byerekana ko yose adaturuka ku mana.Ndetse muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake cyane,naho abiyita abakristu bakaba benshi cyane.Niyo mpamvu tugomba gushishoza igihe duhitamo idini tuzasengeramo.Bisaba kubanza kwiga Bible neza.Utayize neza,ntabwo wamenya ababeshya n’abatabeshya.
Yimikishijwe amavuta,naze ayobore umukumbi w’Imana.