Dr. Kayesu, umuganga wirahira Imbuto Foundation
Dr. Janet Kayesu yakuranye inzozi zo kuzaba muganga ariko akibaza uko azabigeraho, bitewe n’ubuzima yabagamo, ariko aza kuzikabya binyuze mu kwishyurirwa n’Imbuto Foundation.

Dr. Kayesu yatangiye kwishyurirwa n’Imbuto Foundation mu mwaka wa 2012, muri gahunda y’Inkubito y’Icyeza yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abanyeshuri b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Avuga ko Imbuto Foundation yamubereye Ingobyi, ikamubera umubyeyi, imufata akaboko iramuherekeza, ituma arota aragenda agera ku nzozi ze, ziba impamo.
Ati “Nari mfite izozi zo kuba umuganga kuva cyera, ndabyibuka neza niga mu mashuri abanza mu wa kane nari mfite nk’imyaka icyenda, umwarimu watwigishaga yaduhaye umukoro wo kwandika ibaruwa, aratubwira ati mwandike ibaruwa wiyandikira ahazaza, nandikira ibaruwa papa, ndamubwira nti meze neza nabaye umuganga, nsigaye mvura abana, igisekeje, nandikaho hasi nshyiraho nti uwawe Dr. Janet.”
Arongera ati “Izo nizo zari inzozi zanjye, nifuzaga kuba umuganga, ariko mu by’ukuri uko nakomezaga kwigira hejuru nabonaga ntazi uko bizashoboka, kuko harimo imbogamizi nyinshi z’ubushobozi, ntabwo nzi uko byari kugenda.”

Icyizere cya Kayesu cyaje kwiyongera mu 2012 ubwo yatsindaga neza ikizami cya leta gisoza amashuri abanza, ajya kwiga mu yisumbuye, ari nabwo yaje guhamagarwa akabwirwa ko azahembwa na Madamu Jeannette Kagame muri gahunda y’Inkubito z’Icyeza.
Ati “Ntabwo nabyizeye, nagiye ntazi ibyo ari byo, nabyemeye koko ko ari byo Madamu Jeannette Kagame ankoze mu ntoki, akampa impamyabushobozi iriho umukono we, Mana yanjye! n’ubu iracyari munzu, natashye numva ko nta muntu nshaka ko ankora mu ntoki atanyanduza kuko nasuhuje Madamu wa Perezida.”
Yungamo ati “Ntabwo wabyumva kuba wigaga ugatungurwa no ku kubwirwa ngo ugiye guhembwa, noneho na Madamu wa Perezida, n’ishema udashobora kumva, ayo marangamutima n’ubu ndacyayafite. Kuva icyo gihe natahanye imbaraga n’icyizere kimbwira ngo uko byagenda kose niba bahemba bagomba kongera kumpemba, kandi niko byangenze kuko mu 2015 Imbuto Foundation yarongeye irampemba ndongera nkora mu biganza bya madamu wa Perezida.”
Avuga ko binyuze muri gahunda y’Imbuto Foundation ya Edified Generation yishyuriwe akajya kwiga Gashora Girls Academy, biba nko kumukuraho umutwaro wari umuremereye, bituma atangira kwisanzura mu nzozi ze.
Yaje gutsinda neza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yiga ubuganga ari nabwo yatangiye gukabya inzozi zikaba impamo, akaba ageze ku rwego rw’uko yitegura gukomeza kwiga akaba inzobere mu buvuzi rusange.
Ati “Uyu munsi ndi umuganga mpura n’abantu bababaye. Ndibuka bwa mbere mbaga, naratashye ndarira, nibwo numvise ko mbaye muganga, mfashije umubyeyi kubyara, mbonye umwana muzima...za nzozi narimo kuzibona ziba, ibyo mbikesha Imbuto Foundation.”

Arongera ati “Uyu munsi ngenda mpura n’abantu batandukanye, niba hari uwaje i Nyagatare agahura na Dr. Janet akamufasha, ni ukubera Imbuto Foundation, ni ukubera Leta y’u Rwanda yahaye amahirwe angana abana bose yo kwiga. Ni ukubera ko yamfunguriye ikirere cy’ibishoboka, nkabasha kurota kandi izo nzozi zanjye nkazigeraho.”
Mu butumwa yahawe bagenzi be b’Inkubo z’Icyeza, bahembwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi, ni uko ari gihamya n’ikimenyetso y’uko imbaraga zabo zidapfa ubusa, kuko bahabwa agaciro kandi bakaba bumvwa, bikaba bikwiye gutera umuhate no kubaha imbaraga zo kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
Kuva mu mwaka wa 2005 ubwo gahunda y’Inkubito y’Icyeza yatangizwaga, mu gihugu hose hamaze guhembwa abakobwa n’abagore 7632.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|