Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe
Yanditswe na
Tarib Abdul
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari muri izo nshingano kuva mu 2017.

Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe
Dr Nsengiyumva ugiye kuri uwo mwanya, yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road kuva 2016.
Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.
Dr. Justin Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Twakiriye neza uwo muyobozi mushya, uje gukorera mu igata Dr Ngirente nizere ko atazibagirwa imihanda yikitwa corridor Sud harimo n’uwa Byimana_Buhanda Kaduha, Twiteguye kuzamufasha gushyira mu bikorwa inshingano nshya yahawe, Imana izabimufashemo

Tumwakirije yombi