Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari muri izo nshingano kuva mu 2017.

Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe
Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe

Dr Nsengiyumva ugiye kuri uwo mwanya, yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road kuva 2016.

Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.

Dr. Justin Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester.

Ibitekerezo   ( 3 )

Twakiriye neza uwo muyobozi mushya, uje gukorera mu igata Dr Ngirente nizere ko atazibagirwa imihanda yikitwa corridor Sud harimo n’uwa Byimana_Buhanda Kaduha, Twiteguye kuzamufasha gushyira mu bikorwa inshingano nshya yahawe, Imana izabimufashemo

Habakuma Gerard yanditse ku itariki ya: 24-07-2025  →  Musubize

Tumwakirije yombi

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 24-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka