Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Paul Kagame yagize Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr Ildephonse Musafiri agiye kuri uwo mwanya asimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.

Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri mushya w'Ubuhinzi n'Ubworozi
Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri mushya w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Iryo tangazo rivuga kandi ko Dr Thelesphore Ndabamenye, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba asimbuye Rutikanga Alexandre.

Dr Thelesphore Ndabamenye, Umuyobozi mushya wa RAB
Dr Thelesphore Ndabamenye, Umuyobozi mushya wa RAB

Hari kandi Clarisse Umutoni wagizwe Chief Finacial Officer mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka