Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Paul Kagame yagize Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr Ildephonse Musafiri agiye kuri uwo mwanya asimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.
- Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri mushya w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Iryo tangazo rivuga kandi ko Dr Thelesphore Ndabamenye, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba asimbuye Rutikanga Alexandre.
- Dr Thelesphore Ndabamenye, Umuyobozi mushya wa RAB
Hari kandi Clarisse Umutoni wagizwe Chief Finacial Officer mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|