Dr. Habumuremyi avuye muri gereza yanditse igitabo cya paji 400

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, uherutse no gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repuburika Paul Kagame, aratangaza ko muri Gereza hari ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikwiye kwitabwaho, kuko abafungiye mu magereza baba bafite n’imiryango bashobora kwanduza.

Dr Habumuremyi avuga ko muri gereza harimo ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kwitabwaho
Dr Habumuremyi avuga ko muri gereza harimo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kwitabwaho

Yabitangarije mu kiganiro cy’ubuhamya bwe yatangiye mu ihuriro rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango uvutse, aho yagaragaje uko ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside biri muri gereza bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko bihari kandi hari ingero zifatika zibigaragaza.

Dr. Habumuremyi yavuze ko muri gereza zo mu Rwanda hafungiye ababarirwa mu bihumbi 100, kandi hari ababashamikiyeho bagera ku 10 kuri buri muntu, bityo ko nibura umuryango wa gereza ushobora kuba uhuje abantu babarirwa muri miliyoni y’Abanyarwanda.

Agira ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko imbaraga turimo gushyiramo hano hanze zikwiye no gushyirwa mu magereza kuko u Rwanda ni igihugu kimwe, abantu bakwiye kuba bagendera umujyo umwe kuko ukuri guhari ni uko nk’Intwararumuri, mvuyeyo maze kubakorera igitabo cy’amapaji 400 ku burere mboneragihugu, ariko imbaraga dushyiramo hanze aha tuzishyire no mu magereza”.

Avuga ku bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yagaragaje ko bishoboka ko ababukoze batageze muri za gereza ngo bamenye uko bihagaze, kandi na ho ari mu Rwanda, bafite ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikubiye mu byiciro bitanu.

Icyiciro cya mbere yagaragaje ni icy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu matorero ari muri gereza ku buryo bishoboka ko no mu matorero yo hanze ihari, yagaragaje kandi ko hari ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora gushyira mu bana babo.

Hari kandi abana bafite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bagaragaza ko batishimiye ubuzima babayemo, bitwaje ko bakomoka mu miryango ikomeye irimo n’iy’abasirikare.

Ikindi ngo hari abarokotse na bo bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, aho badatinya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo bavuga amagambo nk’ay’interahamwe.

Dr. Habumuremyi kandi avuga ko hari abantu bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayivanga n’ibyo bita ubuhanuzi, ibyo byose ngo bikaba biteye impungenge igihe ubuzima bw’abo bantu bwakomeza kurangwamo ingengabitekerezo, akifuza ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kubasanga no kubigisha kugira ngo bagendane n’abandi Banyarwanda.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka