“Dr. Ezekwesili yateje imbere Afurika”-Perezida Kagame
Mu muhango wo gusezera ku muyobozi wungirije wa banki y’isi, Dr. Obiageli Ezekwesili, Perezida Kagame yatangaje ko uwo muyobozi ari umuntu ukomeye wagize uruhare mu kuzamura umugabane w’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko.
Mu birori byabaye tariki 28/03/2012, abayobozi benshi bakomeye ku isi bavuze ko Dr. Obiageli Ezekwesili mu kazi ke ashoje yagaragaje ubutwari bwo kwita k’umugabane w’Afurika n’ibindi bihugu bicyennye abifasha mu iterambere.
Perezida Kagame yagaragaje ko Umunya-Nigeria, Dr. Obiageli Ezekwesili, yagize uruhare runini mu gushyiraho ingamba zihamye z’iterambere ku mugabane w’Afurika haba ku bafatanyabikorwa ndetse no gukorana n’uyu mugabane ubwawo.

Perezida Kagame avuga ko mu myaka 5 ishize Dr. Obiageli Ezekwesili yakoze byinshi byazanye impinduka mu iterambere. “Gukorana na banki y’isi byaduteje imbere kandi bigaragarira no ku mugabane wose bivuye ku bagore 2 b’intagereranywa bavuye ku mugabane w’Afurika bakoreye banki y’isi. Dr. Obiageli Ezekwesili na Ngozi Okojo- Iwela bagaragaje ubuhanga bw’intagereranywa muri iki kigo bakorana neza n’umuyobozi wabo wari inshuti nziza y’Afurika, Bob Zoellick”.
Perezida Kagame yasabye Dr. Obiageli Ezekwesili gukomeza kuba hafi y’umugabane w’Afurika n’indi migabane igikeneye kuzahura ubukungu. Yavuze ko uko banki y’isi ikomeza gufasha ibihugu mu kongera umusaruro binyuze mu kongera ibikorwa remezo, ingufu n’ishoramari mu turere tukiri mu nzira y’amajyambere bigira uruhare mu kongera iterambere mu gushora imari hamwe no kongerera ubushobozi abikorera bikongera ubukungu bw’utwo turere.

Dr. Obiageli wakuzwe kwitwa akazina ka Oby yashimiye Perezida Kagame nk’umuyobozi wagaragaje ubushake n’umuhate mu kuzamura iterambere ry’umugabane w’afurika. Ashimira Perezida Kagame uruhare rwe mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda no gufasha ibindi bihugu by’Afurika mu kubishakira amahoro n’iterambere.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abagize itsinda rya Atlantic Council rigamije kuzamura ubuhahirane hagati y’imigabane ikora ku Nyanja ya Atlantic no gusigasira umutekano mpuzamahanga ndetse anahura n’uwungirije umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe umugabane w’Afurika, Ambasaderi Johnnie Carson.

Ibirori byo gusezera kuri Dr Obiageli Ezekwesili byateguwe na Tony Emelu Foundation hamwe Whitaker Group bibera muri Woodrow Wilson International Center for scholars.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|