Dr Emile Bienvenu wagizwe Umuyobozi wa ’Rwanda FDA’ ni muntu ki?

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Dr Bienvenu Emile nk’ Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenga bw’ imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA).

Dr Emile Bienvenu
Dr Emile Bienvenu

Dr Bienvenu Emile agiye kuri uwo mwanya asimbuye Dr Karangwa Charles wari umaze igihe ayobora icyo Kigo by’agateganyo.

Dr Bienvenu wagizwe Umuyobozi mushya wa ’Rwanda FDA’, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), yakuye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’epfo.

Afite kandi impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuvuzi ’PhD’ yakuye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suwede.

Abaye Umuyobozi wa ’Rwanda FDA’ yarabanje gukora Indi mirimo itandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Yabaye Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ashinzwe amasomo n’ubushakashatsi. Dr Bienvenu kandi, nk’ umushakashatsi yakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti. Yabaye kandi Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), guhera mu 2011 kugeza mu 2013.

Dr Bienvenu yanakoze muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Muhimbili (Muhimbili University of Health & Allied Sciences) yo muri Tanzania, mu 2016.

Abaye Umuyobozi wa ’Rwanda FDA’ mu gihe u Rwanda rurimo gushaka kwinjira mu byo gutangira gahunda yo gukora imiti n’inkingo.

Kwemezwa nk’Umuyobozi wa FDA, byahuriranye n’ uko Ikigo cy’Igihugu cy’ Iterambere (RDB) cyasobanuriye Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyitwa International Finance Corporation (IFC), ku byerekeye gushinga uruganda rukora inkingo mu Rwanda.

Dr Bienvenu yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe hagati y’ umwaka wa 2012-2018.

Yabaye kandi umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) guhera mu 2002, ndetse aza kuba Umuyobozi wayo guhera mu 2009 kugeza mu 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turamwishimiye cyaneeeee kuko numuyobozi mwiza

Muhorakeye yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka