Dr Bihira Pierre Canisius yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Dr Bihira Pierre Canisius
Dr Bihira Pierre Canisius

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye Kigali Today ko Dr. Bihira yarezwe n’abantu yijeje ko nibagura imigabane muri Kompanyi ye yitwa AFADE (African Agency for Development and Environmental Project), bazabona inyungu zihuse, ariko ibyo bemerewe bakaba ntabyo babonye, ndetse n’amafaranga batanze na yo ntibayasubijwe.

Dr Murangira yagiriye abaturage inama yo kwirinda gushora amafaranga yabo mu bintu badasobanukiwe neza, kandi yibutsa abashuka abaturage gushora amafaranga mu buryo bwo kubariganya, ko RIB itazabihanganira.

Dr Bihira kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Bihira yakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ko duheruka mutubwirako Dr Bihira canisius yatawe muriyombi byahereyehe ko mutatubwa niba icyaha cyaramuhamye

Aulhendine yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Dutegereze ubutabera uriya musaza asobanukiwe n’ubukungu.

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ndumba umuntu nka Docteur atapfa gukora ibintu nkibyo azi neza ingaruka zabivamo, reka dutegereze urubanza

BIZIRAGUTEBA yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka