Dr. Anita Asiimwe yirukanywe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA)

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Dr. Anita Asiimwe yirukanywe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).

Dr. Anita Asiimwe
Dr. Anita Asiimwe

Dr. Anita Asiimwe yirukanywe ku buyobozi bw’icyo kigo guhera none tariki ya 02 Nyakanga 2021, akaba yahise asimburwa by’agateganyo na Gilbert Munyemana, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ribivuga.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko Dr. Anita Asiimwe yirukanywe nyuma y’igihe gito cyari gishize ibyo biro bitangaje ko na Alfred Dusenge Byigero yirukanywe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Gisele Umuhumuza wari usanzwe umwungirije.

Nta mpamvu zigeze zitangazwa zatumye aba bayobozi bombi birukanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nagende,ubuse igihe yaramaze kuruwo mwanya yakoze iki! Nibakore amavugurura hose abantu babaringa ntabo dukeneye gose

Tuyishime eugene yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Turamushima yarakoze

Arias yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka