Alfred Dusenge Byigero yakuwe ku buyobozi bwa WASAC

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Alfred Dusenge Byigero akuwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC).

Alfred Dusenge Byigero
Alfred Dusenge Byigero

Alfred Dusenge Byigero yirukanywe ku buyobozi bw’icyo kigo guhera none tariki ya 01 Nyakanga 2021, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Gisele Umuhumuza wari usanzwe umwungirije, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ribivuga.

Gisele Umuhumuza ni we wagizwe Umuyobozi w'agateganyo wa WASAC
Gisele Umuhumuza ni we wagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC

Alfred Dusenge Byigero yari yashyizwe kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, akaba yari yasimbuye Eng. Aimé Muzola.

Itangazo ryashyizwe hagaragara ntirisobanura impamvu y’izi mpinduka, gusa ikigo cya WASAC ni kimwe mu bimaze igihe bivugwamo imikorere mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka