Dore zimwe mu nzu z’ibyamamare byo mu Rwanda

Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.

Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.

Muri iyi nkuru, Kigali Today irakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.

Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

Abakinnyi

1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)

Iyi ni yo nzu Bakame n'umuryango we babamo
Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo

Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.

Kwa Bakame
Kwa Bakame

Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.

2. Haruna Niyonzima

Inyubako ya Haruna Niyonzima
Inyubako ya Haruna Niyonzima

Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.

Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).

Kwa Haruna Niyonzima
Kwa Haruna Niyonzima

Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.

3. Hakizimana Muhadjiri

Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana
Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana

Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.

Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Kwa Muhadjiri
Kwa Muhadjiri

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.

4. Bizimana Djihad

Inzu ya Djihad Bizimana
Inzu ya Djihad Bizimana

Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.

Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.

Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.

5. Jacques Tuyisenge

Inzu ya Jacques Tuyisenge
Inzu ya Jacques Tuyisenge

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.

Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

6. Areruya Joseph

Inyubako ya Areruya Joseph
Inyubako ya Areruya Joseph

Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.

Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.

Abahanzi (Abaririmbyi)

1. Ama G The Black

Kwa Ama G The Black
Kwa Ama G The Black

Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.

Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

2. Butera Knowless na Ishimwe Clement

Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless
Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless

Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.

3. Platini (Dream Boys)

Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys
Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys

Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.

4. TMC (Dream Boys)

Inyubako ya TMC
Inyubako ya TMC

Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys

5. Tom Close

Kwa Tom Close
Kwa Tom Close

Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

humble gizzo arazira iki

sadamu yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Muzatubwire kumakuru yabahanzi batanu (1) bruce meldie (2)hambo jizzo (3) rader man (4) jay polly (5) Ancle austin

HAKIZIMANA Straton yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Iyinkuru ntabwo yuzuye neza kuko ntabucukumbuzi buyigaragaramo, wagirango ntabwo mwagiye muri terrain cg NGO byibuze munaganire naba nyirinzu babahe detail ziyongeyeho kuko abenshi mubahanzi ndetse nabakinyi bafite Amazu gusa ntibagaragara ahubwo mushyiramo about zitaranuzura. King James, Riderman nabandi by in a sugar agar who.

BT yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Ese King James mwamuhoye iki ? Ese humble gizzo we ? Kbx uwakoze iyo nkuru wagirango ntiyagiye kuri field kbx nibintu byamuje mumutwe ariyandikira ! Ese gushyira inzu hariya ntushyireho agaciro kayo cg ngunatubwire Aho iherereye wenda wasanga Ari nziza arko yubatse mubyaro byakure ! Asante kd mwongere annalyse munkuru mukora !

Cazorla yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Sha ikikegeranyo ngihaye munsi ya 50% kbs none c kwikoza kuruyenzi ngo mufotore iyaking James byarabananiye kdi nziko izirenze zose izomwerekanye!!

Venuste yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

King Jems ko mutayerekanye kdi iziruta zose? !

Dada yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ariko uyu muyehova yabaye ate? Rata muri abantu b abagabo mukomerezaho.

Alisuwase yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ni ukuri ibyo bagezeho ni byiza kandi birashimishije.
Ariko n’ibyo uyu muvandimwe yavuze nabyo ntidukwiye kubyirengagiza
kandi nabyo ni ukuri tubeho tuzirikana n’ibyanditswe kuko twese turi aba YEHOVA (izina bwite ry’Imana)

Agathe yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Iyinkuru ntabwo yuzuye
Mwakatubwiye agaciro kizimzu ndetse nahoziherereye.

Gallas yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ni byiza cyane.Ndabona ari abakire da!!Ariko ba Muhadjili,Tuyesenge Jacques na Bizimana Jihad bazubake izindi nzu zikomeye kurushaho,kubera ko basigaye bahembwa agatubutse cyane.Ariko ntitugatekereze gusa amafaranga n’ubutunzi.Kubera ko bitatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Niba ufite Yesu se wagiye urara hanze.Ubuyobe gusa.Yesu hari ikindi mumusaba usibye gutunga ibintu?Ubu wasanga nta nibyo urabona none uravugiriza induru ababibonye?Ariko mwavuye mu bujiji bwayo madini abababeshya.Wari wajyayo ugasanga badateze ibiseke bashaka ubutunzi nabo?

Munyansanga yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Ntabwo Imana yaguha iyo mitungo yose utayumvira
Iyo nimigisha iva mubyo baba barakoreye
Imana ibibafashemo

Eugene yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka