Dore umuti urambye wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), iratangaza ko umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka.

MIGEPROF igaragaza ko ababyeyi bafite imyumvire yo kurera abana babatanduknya, aho buri gitsina kigira ibikiranga ari nabyo bitera ihohoterwa igihe bamaze gukura, bigasaba kubibakuramo byararengeje igihe.

Umuyobozi mukuru ushinzwe uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPFOF, Silas Ngayaboshya, avuga ko imyumvire mibi mu miryango ari intandaro ikomeye ituma abana b’abahungu bakurana imyitwarire igamije guhohotera igitsina gore, naho abakobwa bagakurana imyitwarire yo kumva ko basuzuguritse.

Ashingiye ku rugero rw’ubuzima bwa buri munsi, Ngayaboshya agaragaza ko nk’ababyeyi bashimishwa no kubona abana b’abahungu bakurana imyitwarire yo kurenganya, nko kurwana bigashimisha, bakabifata nko kuba umuhungu wabo azavamo umugabo.

Ngayaboshya avuga ko igihe umubyeyi agitekereza ko igihe umuhungu we akurana umutima wo kurenganya, naho umukobwa agakurana umutima wo kumva ko kurengana ari ibisanzwe, ari wo muzi w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryigaragaza mu ngo no mu bindi bikorwa.

Agira ati “Hari imyumvire mibi y’umuryango nyarwanda ituma abana b’abahungu bashishikarizwa gukurana imyitwarire mibi bakanayishimirwa, abakobwa nabo bagakurana imyumvire batojwe yo kutiyumvamo ubushobozi no kutigirira icyizere akumva ari byo bimubereye”.

Dore ingaruka zo kutubaka icyizere n’imibanire myiza mu bana bakivuka

Ngayaboshya avuga ko kubera ko umuryango mugari wagaburiye abana imyumvire ituma bakura bitandukanya, ingaruka zabyo ari ihohoterwa ryigaragaraza mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru muri iyi minsi.

Iryo hohoterwa rinagaragazwa n’ubushakashatsi ndetse n’imibare y’ibyaha byagejejwe mu bugenza cyaha, aho bigaragara ko abagabo ari bo benshi mu guhohotera abagore byose bitewe n’uko barezwe badakeburwa ahubwo bashimirwa ko bakoze urugomo.

Izindi ngaruka ni uko ngo usanga abakobwa batwara inda zitateganyijwe bakomeje kwiyongera harimo n’abazitwara bakiri bato ntibabivuge kubera ko batojwe guceceka, hari kandi ihohoterwa rikorerwa mu miryango rihishirwa ngo niko ingo zubakwa, n’ibindi bigaragaza ko iyo abana barerwa neza bakiri bato nta mbogamizi nyinshi ziba zihari.

Umuhuzabikorwa w’Umuyango wita ku iterambere ry’umwana w’umukobwa (FAWE Rwanda), Mutoro Antonia, avuga ko usibye mu miryango hakigaragara ingaruka zishingiye ku burere bubi bushingiye ku myumvire y’abababyeyi, no mu buzima bwo hanze byigaragaza.

Ingero atanga ni nko mu burezi aho usanga umwana w’umukobwa agitsikamiwe kwiga Kaminuza kuko usanga imibare ikiri muri za 40% ugereranyije n’abahungu, mu bikorera naho abagore bari muri za 30% nabo bari mu bucuruzi buciriritse, no guta amashuri ku bakobwa kurusha abahungu.

Mutoro anagaragaza ko abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda bakananirwa gukomeza amashuri, bikadindiza iterambere ryabo.

Ngayaboshya agaragaza ko muri iyi minsi usanga Igihugu gihanganye no kugorora ibyagoretswe n’umuryango nyarwanda, aho cyirengereye ingaruka z’abangavu baterwa inda, ibura ry’imirimo ku bagore n’abakobwa, uburezi n’idindira ry’ubukungu bagakwiye kuba bagiramo uruhare.

Agira ati “Uyu munsi turimo gushora ubutunzi bwinshi mu kubaka icyizere mu bakobwa kurusha ko baba barabitojwe cyera, kuko usanga mu izina ryo kuzavamo umugore mwiza utozwa guceceka no gupfukinarana impano zawe”.

Yongeraho ko umugabo ubundi ataremye mu kuvuga nabi no kugira amahane cyangwa ngo umugore abe aremye mu guceceka ngo kuvuga bibe iby’umugabo gusa, mu gihe byagakwiye kuba byaratojwe abana hakiri kare kuko usanga umuhungu yaratojwe kuganza abandi kugera igihe hazamo n’ihohotera.

Ngayaboshya avuga kandi ko kuba umwana yarakuze yumva ko ibyo yabwiwe ari ibintu bisanzwe, byica politiki nziza n’amategeko bishyirwaho byo kurwanya ihohoterwa, ari nayo mpamvu ridacika kuko ayo mategeko adakurikizwa.

Hakorwa iki ngo umuryngo ubashe kuba ishingiro ry’iterambere ry’umwana w’umukobwa

Ngayaboshya avuga ko imbuto mbi zera mu busumbane bw’abana ari zo zikomeza gukura hagaragara ihohoterwa n’ubusumbane bishingiye ku gitsina, ari naho asanga ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu gutanga uburere bubereye umuryango nyarwanda hakiri kare.

Agira ati “Usanga abana mu nzira bamenyereye kubona umugore aheka umwana akanikorera umutwaro umugabo atwaye amaboko, yajya mu kiliziya agasanga abagabo nibo bavuga, ubwo umwana akabikurana atyo ko umugabo ari we ushoboye, niwe ufata ibyemezo birimo n’ibidahwitse byashobora no guhohotera umwana”.

Mutoro asanga kugira ngo icyuho kikigaragara mu kurwanya ihohoterwa no kwimakaza iterambere ry’umugore gikemuke, hakwiye kunozwa uburere n’uburezi bihereye mu muryango, nko kwitwararika ku biwukomokamo byagira ingaruka ku mwana.

Agira ati “Hakwiye umwanya wo guhindura imyumvire, kuganiriza abana no kubereka uko bahangana n’ibibi ahubwo bakigirira icyizere no gufata imyanzuro myiza, ku mashuri naho abarimu bakagira uburyo bwo kwigisha bakurikije ihame ry’uburinganire”.

Ngayaboshya avuga ko uruhare rw’umuryango nyarwanda mu kubakira umukobwa ubushobozi bikwiye kugendana n’icyerecyezo cy’Igihugu, gishingiye ku Muryango Ushoboye kandi Utekanye.

Ibyo ku bwe bivuze gusenya impamvu zitera ubusumbane mu muryango, ahubwo hakimakazwa indangagaciro zituma impano z’umwana mu muryango zimuyobora mu wo azaba we amaze gukura.

Avuga ko umugabo n’umugore bafite uruhare mu guha uburere umwana ukiri no mu nda, kugira ngo navuka azasange hari ibigenerwa umwana bimufasha kuzikurana, kugera mu mashuri abanza, ayisumbuye, no gutegura abagiye gushinga ingo kuko ari bo bazabyara abana babereye Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu uvuga ngo umugore aragutekera,akakugaburira,akagusasira...Ese n’umukozi wawe? Imyumvire yawe nayo yateza urujijo mu burere bwa bana. Ahubwo iyo ivuga uti murafashanya mu buzima.

Koya Ka Bashambo yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Gukubita umugore mwashakanye ni ubugoryi.Tekereza umuntu ukubyarira abana,akagusasira,akagutekera,etc...Ikindi kandi,imana yamuguhaye igusaba ko muba umubiri umwe.Mugakundana,mukihanganirana.Ikibabaje nuko millions na millions z’abashakanye bacana inyuma,ndetse bamwe bakicana.Ibyo bizatuma bataba mu bwami bw’imana kandi batazuka ku munsi wa nyuma.

makuza yanditse ku itariki ya: 6-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka