Irebere Umujyi wa Muhanga mu Cyerekezo 2050

Umujyi wa Muhanga uherereye mu Ntara y’amajyepfo ni umwe muri itatu yunganira Kigali ukaba witezweho kuzaba ari Umujyi w’Ubucuruzi ukomeye mu myaka 27 iri imbere. Biteganyijwe ko abatuye Akarere ka Muhanga muri rusange bazaba icyo gihe bariyongeyeho 45%; ibituma hazubakwa ibikorwaremezo bitandukanye ndetse n’izindi ngamba zihajyira umujyi mwiza unogeye cyane cyane ubucuruzi.

U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imikoreshereze y’ubutaka iboneye kandi ijyanye n’ubuso bwa kilometero kare 26, 338 Igihugu gifite. Ibyo bizatuma ubutaka bubasha gukoreshwa neza bifashe mu gusigasira itermbere rirambye ndetse no ku bisekuru bizaza.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu ni cyo nkingi ya mwamba kuri izo ngamba z’imikoreshereze inoze y’ubutaka.

Ni imikoreshereze y’ubutaka yateguwe neza mu gihugu hose ikubiyemo uburyo bwose ubutaka bugomba gukoreshwa kugeza mu Cyerekezo 2050. Yuzuzanya no gusigasira iterambere rirambye haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’ibidukikije.

Gusa hagiye hari n’igishushanyo mbonera ku rwego rwa buri karere ku mikoreshereze y’ubutaka bwaho by’umwihariko. Kigabanyijemo ibice bibiri, icya mbere cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2020 kikazageza mu 2035 ikindi gihere aho kigeze mu 2050.

Imikoreshereze y’ubutaka mu karere ka Muhanga yatangiye gushyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku miterere yumujyi ndetse no kuba uri mu yunganira Kigali.

Muhanga kuri ubu abayituye bari ku ijansha rya 25% ariko mu 2050 bakazaba bageze kuri 70% ndetse ikaba iri no mu itsinda ry’imijyi itatu y’ibanze yunganira Kigali nyuma na Nyamata na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umujyi wa Muhanga uri mu masangano y’imihanda iva mu byerekezo binyuranye. Hanyuzwa cyangwa hakazanwa ibicuruzwa biva mu Ntara y’Amajyepfo binyuze mu karere ka Huye ndetse n’ibinyuzwa ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Umujyi wa Muhanga kandi uri ku masangano y’imihanda yerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Rusizi, Rubavu na Karongi duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ihahirana bikomeye n’u Rwanda mu karere.

Urebye ibikorwa nyamukuru by’ubukungu biteganyijwe muri aka karere n’utundi byegeranye, ubona igishushanyo mbonera cyarageneye Muhanga ibikorwa by’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Aka karere kandi kabereye inganda ndetse n’ahantu heza ho gukorera inama n’ibindi birori.

Ruzindana Ernest ukuriye itsinda ry’abategura igishushanyo mbonera cya Muhanga avuga ko muri aka karere uduce dukungahaye cyane ku mutungo kamere harimo imisozi ya Ndiza, Kibangu, Mushishiro na Kabacuzi ndetse hakiyongeraho n’utundi turere tuyikikije.

Ati: “Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Gakenke na Rulindo na two dukungahaye ku mabuye y’agaciro. Muhanga kuba iri hagati biyigira ahantu heza ho gutunganyiriza amabuye y’agaciro ku rwego rw’Igihugu.

Muhanga kandi ifite igice cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari 67. Kitezweho kuzunganira ibyanya by’ingada z’i Kigali ndetse harimo n’inganda zatangiye kuhakorera harimo n’urwa sima ruherutse gufungurwa.

Ni uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rubarirwa mu gaciro ka miliyoni 100 z’amadolari rukora sima n’ibindi ibikoresho by’ubwubatsi. Hitezwe ko buri mwaka ruzajya rutanganya toni zisaga miliyoni imwe za sima.

Umuyobozi wa Muhanga One Stop Center, Nzabonimpa Onesphore yagize ati: “Uruganda rwa sima rwatangiye gukora kandi hazaza n’izindi nyinshi harimo urukora ibikoresho by’isuku, uruganda rushongesha amabuye y’agaciro, uruganda rukora imyenda ndetse n’urukora ibikoresho byo mu gikoni”.

Arakomeza ati: “Izi nganda zose zabonye ubutaka mu cyanya cyahariwe inganda. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye kwimura abaturage kugira ngo ibone igice gisigaye ngo yuzuze hegitari 67”.

Mu bindi bizubakwa muri aka karere kandi hari Sitade ya Muhanga izajya ku buso bwa hegitari 10 irimo imyanya y’abantu bibihumbi 40 bicaye neza. Twibukiranye ko Sitade Amahoro igiye kuzura irimo imyanya y’abantu ibihumbi 45 bicaye neza. Iyi Sitade ya Muhanga izubakwa mu murenge wa Shyogwe, mu mudugudu wa Kigarama.

Iyi stade izubakwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru Nyafurika (CAF) mu mushinga ifite wo kubaka sitade 10 ku mugabane wa Afurika.
Ubuyobozi buvuga ko kwimura abari batuye ahazakorerwa uwo mushinga byatwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 800 kandi iyi sitade ikaba yitezweho kuzazamura isura nziza y’aka karere.

Na none hazubakwa hoteri igezweho y’inyenyeri eshanu izubakwa kuri hegitari 17 mu murenge wa Shyogwe. Ni umushinga uhuriweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’uturere dutatu twihujije dushinga ikompanyi yitwa RMK (Ruhango, Muhanga, Kamonyi) igizwe n’igice cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Muri uyu mushinga uruhare rwa Muhanga rwari ugutanga ikibanza, aho kwimura abari bahatuye byatwaye agera kuri miliyoni 350 z’Amafaranga y’u Rwanda. Kamonyi na Ruhango bo bakazatanga umusanzu ungana ariko Muhanga iracyashakisha abashoramari bazafasha mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Muhanga-cement-factory
Muhanga-cement-factory

Ku bijyanye n’amazu y’ubucuruzi, ubuyobozi buvuga ko bushishikariza abashoramari kubaka amazu yujuje ibisabwa ku rwego rw’Igihugu ijyanye no guteza imbere imijyi.

Muri gahunda y’imyaka itanu iri kugana ku musozo ijyanye n’ igenamigambi rinoze n’imicungire y’imijyi mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi itandatu iwunganira hagamijwe kwegereza abaturage serivisi n’imibereho myiza, Muhanga ivuga ko imaze gukoresha hafi miliyari 17Rwf. Muri aya mafarnga, Muhanga imaze kubakamo imihanda ya kaburimbo y’imindererano ifite ibirometero 21 hagamaijwe imibereho myiza y’abaturage no kureshya ishoramari.

Ese ibibanza muri Muhanga bihagaze bite?

Akarere ka Muhanga na ko kagenewe kubahriza gahunda y’imiturire Igihugu cyateganyije aho nibura mu 2050 abaturage bagera kuri 70% bazaba batuye mu mijyi naho 30% batuye mu bice by’icyaro. Iyi gahunda itandukanye cyane n’imibare yo mu 2019 aho abagera kuri 19% bonyine ari bo bari batuye mu mijyi naho 81% batuye mu bice by’icyaro.

Ibarura Rusange ryo mu 2022 rigaragaza ko abatuye Muhanga bari 414,883 bakazaba bageze ku 510,625 mu 2035 naho mu 2050 bakazaba bageze ku 550,000.

Aba bazaba batuye mu gice cy’umujyi cyiswe Remera Rurban Center mujyi wa ndetse no mu yindi midugudu igera ku 135.

Muri hegitari 3,904 zo guturamo mu bice by’icyaro, Umurenge wa Kabacuzi ni wo ufitemo imidugudu myinshi igera 18, Umurenge wa Rugendabari wo ifite igera kuri 17. Umurenge wa Rongi ufitemo imidugudu 15 indi isigaye ikagabanwa n’indi mirenge igize aka karere.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, Akarere ka Muhanga gahuriza hamwe abatuye mu mujyi, kugira ngo bafatanye gutegura igenamigambi ry’imiturire, rigamije guca burundu gutura mu kajagari.

Nzabonimpa Onesphore ati: “Abaturage bariyegeranya bakishyura ubakorera inyigo; hanyuma umutekinisiye akabereka ahantu hagenewe imihanda n’ibindi bikorwa rusange akanabereka ahakaswe ibibanza”.

Ni muri urwo rwego ibyo byamaze gukorwa mu midugudu ya Karama na Musezero yo mu murenge wa Shyogwe ndetse hakaba hatahiwe uwa Nyarusiza n’uwa Nyarutovu yo mu murenge wa Nyamabuye ubu igeze ku kiciro cyo kwemezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iterambere rira komeje mu Rwanda twiyubakire U Rwanda twifuza,isuku imbere

Enock Iradukunda yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka