Dore uko kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bihombya Leta

Miliyari ebyiri na miliyoni 700 ni yo mafaranga yagenewe ikigo cy’igihugu cy’igororamuco mu umwaka wa 2021, azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu kugorora abazahajwe n’ibiyobyabwe.

Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n'ibiyobyabwenge
Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n’ibiyobyabwenge

Ni amafaranga atari make kuko yakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro, ariko ubuzima bw’abasaritswe n’ibiyobyabwenge bugomba kwitabwaho bagasubizwa ubuzima bakongera bakaba mu miryango.

Ibigo nka Iwawa, Gitagata na Nyamagabe biri mu bikoreshwa mu kwakira urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, kandi buri wese ahamara igihe kigera ku mwaka yitabwaho na Leta, yishyura ibyo kurya mu gitondo, saa sita na nimugoroba.

Kigali Today iganira n’umuyobozi w’ikigo cya Iwawa, Dr Nshimiyimana Jean Damascène, yavuze ko buri muntu ugororerwa Iwawa agenerwa nibura amafaranga 1,650 Frw ku munsi, amafaranga atangwa na Leta mu gihe uwo muntu yagombye na we kuba yinjije nibura 2000Frw, iyo aba yikorera.

Abagororwa mu bigo ngororamuco Leta ibishyurira amafaranga yo kwivuza, imyenda yo kwambara hamwe n’ibyo bakenera mu gukora isuku, kurya no kuryama.

Muri 2019 Uwari umuyobozi wa NRS, nyakwigendera Bosenibamwe Aimé, yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge gihangayikishije igihugu kandi gitwara umutungo.

Ashingiye ku mibare, yagaragaje ko Iwawa hamaze kugororerwa abagera ku 19,321 mu gihe mu kigo cya Nyamagabe harimo kugororerwa abandi , na ho mu kigo cya Gitagata hakaba hari abagore n’abakobwa babarirwa mu 1000, i Gikondo hari 3,800 na ho abari mu bigo ngororamuco mu turere babarirwa mu 5,000.

Nyamara muri abo bari mu bigo ngororamuco bya Kigali, Musanze na Rubavu, 10% by’abarimo bari bavuye ku kirwa cya Iwawa.

Imibare igaragaza ko miliyoni zibarirwa muri 900 buri mwaka akoreshwa mu kwita ku rubyiruko ruri Iwawa, na ho abagororerwa i Kigali Leta ibatangaho miliyoni 20 ku kwezi n’andi atangwa ku bari mu bindi bigo.

Gufasha urubyiruko ruva Iwawa kutongera gusubira mu bikorwa by’ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Leta y’u Rwanda yashyizeho amafaranga afasha Imishinga y’urubyiruko rwavuye Iwawa, kandi iyo bayahawe bakayakoresha neza bishyura 50% ayandi bakayagumana.

Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwigishwa gusoma no kwandika, ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ubuhinzi no gutwara moto, amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe iyo basubiye mu miryango.

Imibare igaragaza ko benshi mu rubyiruko rujyanwa Iwawa ari abakoreshaga urumogi, heroine, inzoga z’inkorano n’abakoresha izikorerwa mu nganda barenza urugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka