Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo gutangira igihembwe cya gatatu ziteye
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu ku mashuri gutangira igihembwe cya gatatu tariki 15 Mata 2024 kugeza tariki 18 Mata 2024. Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira.

Ku wa Mbere tariki 15/04/2024, hazatangira abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
.Nyanza na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo
.Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba
. Musanze na Burera mu ntara y’Amajyaruguru
.Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kabiri tariki ya 16/04/2024 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukarikira:
.Huye na Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo
.Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba
.Rulindo na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru
.Rwamagana na Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatatu tariki ya 17/04/2024, hazatangira abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukarikira:
.Ruhango na Gisagara mu ntara y’Amagepfo
.Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba
.Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru
.Ngoma na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kane tariki ya 18/04/2024, hazatangira abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
.Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
.Muhanga na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo
.Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba
.Bugesera mu ntara y’Ibirasirazuba
Inzego zibanze zirasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku ishuri zikangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.
Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingendabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare (mu gitondo) kugira ngo bagera ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi barasabwa guha amafaranga y’urugendo abana babo azabagarura mu rugo igihe k’ibiruhuko bikuru ubwo bazaba basoje umwaka ndetse n’amakarita y’urugendo akoreshwa ku ma Bisi atwara abagenzi ku banyeshuri banyura mu mujyi wa Kigali.
Abayobozi b’amashuri barasabwa kwitegura kwakira abana neza bakoresha amasuku banategura ibiribwa bizakenerwa.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagaurukira I Kigali n’abandi banyura Kigali berekeza berekeza muzindi ntara bazafatira imodoka kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo zibajyana ku mashuri yabo.
Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amamnywa Sitade izaba ifunze kandi nta mu nyeshuri wemerewe kujya gutangira umunsi utari uwo ikigo cye kizatangiriraho.
Ohereza igitekerezo
|
tubashimiye kuba mutangaje ukogahunda yogusubirakumashuri
Imeze hakirikare
Turabashimira byimazeyo kuberako mudufasha kugera kwishuri kugihe imana ibahe umugisha
Turabashimira byimazeyo kuberako mudufasha kugera kwishuri kugihe imana ibahe umugisha
Turabashimira byimazeyo kuberako mudufasha kugera kwishuri kugihe imana ibahe umugisha
Murakoze cyane ko mwita kubana bacu kd abana b’ igihugu dufite ubuyibozi bwiza Imana ibahe umugisha.
Murakoze cyane ko mwita kubana bacu kd abana b’ igihugu dufite ubuyibozi bwiza Imana ibahe umugisha.
Rwose ni byiza ko mutugezaho amakuru hakiri kare kugirango twitegure neza ariko mutuvuganire Yuko buligaragara ko hari igihe buriza ama ticket bakaduhenda kurusha igiciro cyagenwe na RURA murakoze!!
Mwaramutse
Nagiragango mbasabe ingendo muzigize imbere