Dore uko Banki Nkuru y’u Rwanda yitwararika umutekano w’imari

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu kwemera amadosiye y’Ibigo by’Imari bigiye gutangira, ubunararibonye ku muyobozi w’ikigo gishya ari ingingo yitabwaho cyane, kuko bitabaye ibyo kwaba ari ugushyira mu kaga umutungo w’abakiriya.

Chrysostome Munyensanga, umukozi wa BNR mu ishami rishinzwe politiki n'amategeko bigenga urwego rw'imari
Chrysostome Munyensanga, umukozi wa BNR mu ishami rishinzwe politiki n’amategeko bigenga urwego rw’imari

Mu kiganiro kuri KT Radio, Chrysostome Munyensanga, umukozi wa BNR mu ishami rishinzwe politiki n’amategeko bigenga urwego rw’imari, yavuze ko kuba umuntu arangije amashuri asabwa, bidahagije kugira ngo ayobore ikigo cy’imari.

Yagize ati “kuba waravuye kuri Kaminuza ukaba ufite impamyabushobozi iguhesha uburenganzira bwo kuyobora ikigo cy’imari gifite nk’Abakiriya bagera kuri miliyoni eshanu mu Rwanda, kikagira abakozi magana atatu n’imari shingiro ya miliyari mirongo itanu, gikora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya umupaka ku buryo hakoreshwamo n’amadorali, bisaba yuko uba afite ubushobozi.”

Aha nanone agira ati “ariko ufashe umunyeshuri urangije ishuri, ufite ubuhanga bwo hejuru, ariko udafite ubunararibonye muri ibyo bintu, ashobora guteza ibibazo, ugasanga nk’amafaranga yabo abura, cyangwa se ugasanga ubudahungabana bwa serivise y’imari dushaka butagezweho muri icyo kigo.”

Aha rero niho avuga ko atari ukwima amahirwe abantu badafite ubunararibonye, ahubwo harimo kurengera abashora imari, kuko nabo baba bashora kugira ngo bunguke byinshi.

Mbere yo gushyiraho amabwiriza agenga urwego rw’imari, ngo Banki Nkuru y’u Rwanda irabanza ikareba uko isoko rihagaze, ibyateza ingorane, abinjira ku isoko, abakeneye serivise z’imari, ingorane zishobora gutuma urwego rw’imari ruhungabana, n’ibindi.

Hari kandi no kureba impinduka zerekeye ubukungu, bakareba niba buri kuzamuka, bakareba uko ubukungu bwitwaye ugereranyije n’ibindi bihugu, ndetse n’inshingano BNR ihabwa n’itegeko riyigenga.

Ikindi kandi bareba, ngo ni iterambere ry’ikoranabuhanga kuko uburyo busanzwe buri kugenda busimburwa n’ikoranabuhanga.

Aha yatanze urugero agira ari “nko mu myaka makumyabiri nta wari uzi Mobile Money. Ntabwo wari uzi ko wakwicara mu biro byawe ukavana amafaranga muri banki ukayashyira kuri telefone yawe ukishyura umuntu.”

Aha kandi, ngo bagendera ku bipimo mpuzamahanga, kuko inzego z’imari ku isi zose zikora kimwe, wenda hakaba ikinyuranyo gitewe n’imiterere y’igihugu.

Icyakora aya mabwiriza ajya ahindurwa, kuko hari n’ibintu bigenda bihinduka, bakaba bakenera kuyajyanisha n’igihe.

Mu mabwiriza Banki Nkuru y’u Rwanda itanga, habamo agenga ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire ku isoko, ayerekeye imiyoborere y’ibigo, ayerekeranye no gucunga ibyateza ingorane ndetse n’igenzura ry’imbere.

Mu byateza ingorane, umuyobozi yatanze urugero ruvuga ko nko muri banki, umukozi wo kuri Guichet atatanga amafaranga nka Miliyoni makumbyabiri z’Amafaranga y’u Rwanda, ahubwo agomba kubibwira umuyobozi we, akaba ari we utanga uburenganzira bwo gutanga aya mafaranga, kugira ngo birinde ibyago.

Aha kandi, ngo bagira amabwiriza ajyanye n’ukuntu imigabane iba iteye, cyangwa uko ibigo byihuza, n’ibindi.

Aya mabwiriza yose agaragara ku rubuga rwa Banki Nkuru y’u Rwanda-www.bnr.rw, hanyuma ukamanuka ahanditse financial stability - financial market, hanyuma ukareba ahanditse laws and regulations.

Buri gihe hari itegeko rishya risohotse, Banki Nkuru y’u Rwanda iryongera kuri uru rubuga, kandi igatanga mu ncamake ibikubiye muri iryo tegeko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka