Dore uburyo wamenya ingano y’ibintu ukenera buri munsi

Ibipimo by’amazi, ubutaka, umuriro n’ibindi abantu benshi bakunda kubyifashisha harebwa ingano y’ikintu runaka, ariko ugasanga hari ikigero fatizo kivugwa na benshi ariko batagisobanukiwe, ari ukubyumva gusa ariko batazi ingano nyayo yabyo.

Watt ni kimwe mu bipimo abantu bakunze gukoresha mu buzima bwa buri munsi
Watt ni kimwe mu bipimo abantu bakunze gukoresha mu buzima bwa buri munsi

Abaturage muri rusange, baba abize n’abatarize, hari urugero fatizo rwa buri kintu usanga rumenyerewe ko ari rwo bakoresha.

Urugero, iyo bavuga ingano y’amazi bakoresha metero kibe (m3), ku butaka (ubuso) hagakoreshwa hegitare (ha), wagera ku muriro bagakoresha kilowate (kilowatt), mu gihe ku buremere bakoresha kilogarama (kilogram), naho ku burebure bagakoresha kirometero (km).

Benshi bakoresha ibyo bipimo mu mvugo ya buri munsi, nyamara wababaza neza ugasanga batazi neza ingano, indeshyo cyangwa se uburemere nyakuri kw’ibyavuzwe.

Mukanyandwi Donatha, ni umwe mu bemeza ko bakoresha ingero runaka kuko bazumva gusa, ariko ko ubatunguye badashobora kukubwira ingano y’umurima wabo, uburebure bwabo, indeshyo y’urugendo bakora, n’ibindi.

Agira ati “Nkanjye usibye kumva ngo mfite isambu ingana na hegitare, ntiwambaza ngo bayipimye bagendeye ku ki? Cyangwa se ngo bakuyeho ikibanza nasigarana ingana ite”.

Yungamo ati “Hari n’umugore wo hirya aha ntavuze izina, yabwiye abantu ko agenda ibirometero nka 70 ngo agere kuri bisi, twumva baramusetse, ariko kuko natwe twabonaga ari kure ntitwahise tumenya icyo basetse. Gusa nyuma twamenye ko yibeshye. Ariko nubwo babifashe nk’amakabyankuru, we ni ko yabyumvaga!”

Naho Nzaramba wo mu karere ka Bugesera we, avuga ko yumva ngo ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), cyatanze metero kibe (m3) izi n’izi z’amazi, ariko ntahite yumva ingano z’ayo mazi batanze.

Agira ati “Nk’iyo ngiye kubarisha ngo nishyure amazi nakoresheje iwange, barambwira ngo ni metero kibe izi n’izi. Nkapfa kwishyura ntazi ngo wenda mu rugo iwange nakoresheje byibura amajerekani angahe.”

Ubusanzwe ibi bipimo bingana bite?

Muri iyi nkuru, Kigali Today yaganiriye na bamwe mu basobonukiwe neza uko babara ibipimo by’ibintu runaka. Muri bo harimo abarimu, banabyigisha buri munsi.

Ubusanzwe ibipimo byose bigira urugero fatizo mpuzamahanga, rukaba ari na rwo rukoreshwa hose, ndetse rukanigishwa mu mashuri.

1. Isiteri y’inkwi cyangwa cy’amabuye

Ntakaziraho venuste, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya G.S Mwendo, mu karere ka Bugesera, avuga ko ikirundo cy’inkwi cyangwa icy’amabuye babipima bagendeye ku masiteri, aho isiteri imwe iba ifite uburebure bwa metero imwe (1m) n’ubugari bika bityo.

Bivuze ko isiteri iba ipanze mu buryo igira impande enye (4) zingana.

isiteri y'inkwi cyangwa amabuye, ingana na metero imwe mu burebure no mu bugari
isiteri y’inkwi cyangwa amabuye, ingana na metero imwe mu burebure no mu bugari

Agira ati “Isiteri ni ikirundo cy’inkwi cyangwa icy’amabuye gipanze metero kare. Bivuze ko uburebure n’ubugari bwacyo kiba ari metero imwe (1m), kuko isiteri imwe (1st), ingana na metero kare imwe.

2. Metero kibe (m3)

Ntakaziraho akomeza avuga ko metero kibe imwe, ingana na litiro 1000.
Ijerekani imwe y’amazi yo igira litiro makumyabiri (20l). Ibi bivuze ko metero kibe imwe, ingana n’amajerekani 50, ya litiro 20 imwe imwe.

Metero kibe imwe (1 m3) yo ingana na litiro 1000
Metero kibe imwe (1 m3) yo ingana na litiro 1000

Kugira ngo umenye metero kibe z’igikoresho, ikigega, umwobo, ingunguru, n’ibindi, upima litiro zijyamo ukagabanya na 1000.

3. Hegitari

Uwitwa Nsengumuremyi Jean Pierre ufite impamyabumenyi ya kaminuza A0 mu bijyanye n’ubuhinzi (Agriculture Mechanization), asobanura ko ingero z’ubuso, ari na zo zikoreshwa hapimwa ubutaka bagendera kuri metero (m).

Avuga ko kugira ngo upime hegitari, ugendera kuri metero, aho hegitari imwe (ha1) ingana na metero kare ibihumbi icumi(10.000).

Hegitari burya ni metero 100 kuri metero 100
Hegitari burya ni metero 100 kuri metero 100

Bivuze ko isambu ifite uburebure bwa metero ijana (100m) n’ubugari bwa metero ijana (100m) iba ingana na hegitari imwe (ha 1).”

4. Megabytes

Kubera ikoranabuhanga, abantu benshi cyane cyane abakoresha mudasobwa ndetse na telefone, bakenera kenshi gukoresha murandasi (internet). Ibi bimusaba kuba afite amafaranga amufasha kugura ibyo bita megabiyiti (megabytes).

Mu by’ukuri megabytes zipimwa gute?

Sebanani Sylviard, umwarimu wigisha ubugenge (phyisics) muri GS Rwamiko, mu karere ka Nyaruguru, asobanura ko ingero nka kilobiyiti (kilo byte), megabiyiti (megabyte) na jigabiyiti (gigabytes), ari ingero zikoreshwa mu ikoranabuhanga (ICT), zikaba zirutanwa mu buryo bwa kabiri yikubye inshuro icumi (210). Ni ukuvuga ko bingana n’igihumbi na makumyabiri (1,024).

Ibi bivuze ko Megabyte imwe, ingana n’umubare 1,024.

Ati “Ubundi hejuru haba hari telabyte ikarusha gigabyte 210 (1,024), na gigabyte ikarusha megabyte 210 (1,024), megabyte igakurikirwa na kilobyte ikayirusha nayo 210 (1,024) nubwo yo idakunda gukoreshwa. Uko ni ko bikurikirana uhereye hejuru.”

5. Watt

Sebanani asobanura ko iyo ugeze ku ngufu, ho urugero fatizo ari wate (watt). Aho wate igihumbi (1000 watts) zingana na kilo wate imwe (1kilowatt). Ibyo bikaba byaravumbuwe n’umuntu witwa James Watt bahita babimwitirira.

Ati “Iyo tugiye kubara energy (ingufu), umuntu yakoresheje akora ikintu, babibara bakoresheje watt. Noneho iyo uvuye muri watt uhita ugera muri kilowatt, urumva kilowatt uba ubikubye inshuro igihumbi (1000). Ariko hagati ya kilowatt na watt habamo ingero nyinsi batavuga, batanakunze gukoresha.”

6. Metero na Kirogarama

Sebanani akomeza avuga ku ngero z’uburebure, n’uburemere, ko na ho bakoresha metero (m) nk’igipimo fatizo cy’uburebure, naho ku buremere bagakoresha kilogarama (kg).

Ati “Iyo ugiye gupima uburebure bw’umuhanda ukoresha metero isanzwe. Kugirango bavuge ko umuhanda ari ibirometero ibi n’ibi, ni uko ari rwo rugero rugabanya imibare. Ubundi kilometero imwe (1km), igizwe na metero igihumbi (1000m), naho ikilo kimwe kikaba kigizwe n’amagarama igihumbi (1000g).”

Ubundi iyo urugero rwose rwongeweho kilo-, biba bivuga gukuba igihumbi (1000). Niba ari kilogarama, ubwo ni amagarama igihumbi, kilometero ubwo ni metero igihumbi, n’ibindi nk’ibyo.

Gusa ariko mu bipimo by’ububiko mu bikoresho koranabuhanga (electronic divices), (kilo) bivuga gukuba 1024(210).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbashimiye kubitekerezo byiza mutugezaho nagirango mbaze ale1 ingana na metero zingahe?
Murakoze.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Mbashimiye kubitekerezo byiza mutugezaho nagirango mbaze ale1 ingana na metero zingahe?
Murakoze.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Naho ikitwa ARE cyo ingano yacyo ipimwa kangahe kuli kangahe, cyangwa hegitari 1 igizwe na ARE zingahe?

Mutako yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Iyi nkuru ndayishimye kandi itamfashije

DUSENGUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Bjr! Iyi nkuru ni nziza gusa harimo agakosa gato mumyandikire 1ha ingana na 10,000m2 kuko ni 100m*100m

Murakoze kdi mbashimiye inkuru nziza mutugezaho!!

NSENGUMUREMYI Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka