Dore mu mafoto uko umuganda wa mbere wa 2017 wagenze hirya no hino mu gihugu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017, mu gihugu hose hakozwe umuganda rusange wa mbere mu mwaka wa 2017, usoza ukwezi kwa Mutarama.

Muri uyu muganda abagize Inteko Nshinga amategeko imitwe yombi (Abadepite n’abasenateri), bifatanyije n’abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu, banaganiriza abaturage mu buryo bwo kurushaho kwiteza imbere mu kazi kabo ka buri munsi.
Dore mu mafoto uko mu duce dutandukanye tw’igihugu byari byifashe mu muganda:
* Nyagatare
Mu Karere ka Nyagatare Umuganda wakorewe mu Murenge wa Katabagemu, witabirwa n’abaturage ndetse n’itsinda ry’abasenateri Umunani bayobowe na Hon Gakuba Jeanne d’Arc.






* Gisagara
Mu Karere ka Gisagara Umuganda wa mbere wa 2017 wakorewe mu mirima bahinga bakanatera imyumbati. Muri aka Karere abaturage bifatanyije n’abadepite 14 bayobowe na visi perezida Jeanne d’Arc Uwimanimpaye.





* Kirehe
Mu Karere ka Kirehe, abaturage bari gukora isuku kuri poste de sante ya kiyanzi biyujurije . Iyi poste de Sante imaze kubatwara asaga miliyoni 35 Frw, ibikorwa bisigaye kuyikorwaho ngo bizatwara miliyoni 16 Frw. Bakaba bateganya kuyitaha tariki 25 Werurwe 2017









* Muhanga
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye Umuganda mu Murenge wa Cyeza Akarere ka Muhanga aho yifatanyije n’abaturage kuhira ibigori.





* Kamonyi
Mu Karere ka Kamonyi umuganda wabereye mu mudugudu wa Muhambara Akagari ka kabagesera. Wibanze cyane mu gusana ibyangijwe n’imvura.





* Karongi
Mu Kagari ka Nyarunyinya, Umudugudu wa KKamasambu mu Murenge wa Murambi, ho mu Karere ka karongi, Umuganda wibanze mu Kubakira abaturage batishoboye batagiraga aho baba cyangwa se babaga mu manegeka.
Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ibiganiro bitandukanye birimo kwitegura umunsi w’intwari, gucunga umutekano ,gutegura igihembwe cy’ihinga, Isuku, gukangurira abana kwitabira ishuri no gusubiza mu ishuri abarivuyemo. Umuyobozi mukuru witabiriye uyu muganda ni Minisitiri wo gucyura impunzi no kurwanya ibiza Mukantabana Seraphine





*Rusizi
Muri aka Karere umuganda wabereye mu Murenge wa Nyakarenzo ahagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo IDP Modal village. Ku ikubitiro muri uyu mwaka hazubakwa amazu icumi azatuzwamo imiryango 40, ubundi hagende hagurwa uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka.
Bamwe mu bayobozi bifatanyije n’abaturage mu muganda ni Umunyamabanga wa leta Muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vincent Na Senateri Mushinzimana Apollinaire.






* Ngoma
Ngoma umuganda wabereye mu midugudu hasiburwa Imihanda migenderaniro ica mu midugudu. Uwibanzweho ni umuhanda wo mu Murenge wa Kibungo ni uhuza Akagali ka Cyasemakamba n’Akagali ka Karenge ugera kuri IPRC Est unyuze munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma


* Kigali
Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika TUGIREYEZU Venancie nawe yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu muganda


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nyabihu.abaturage bitabiriye umuganda wakorewe mu murenge wa jomba aho basizaga ibibanza byo kubakamo ibyumba by’amashuri 6 kuri c s rubona.uwo muganda wari witabiriwe na ministre w’ubureze dr MUSAFIRI Papias ndetse na staff yose y’akarere ka nyabihu.