Dore imwe mu mishinga izibandwaho mu ngengo y’imari ya 2023-2024

Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 5,030 na miliyoni 100. Iyi ngengo y’imari yamurikiwe Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi tariki 15 Kamena 2023. Imishinga iteganyijwe gukoreshwa aya mafaranga, ikubiye mu nkingi eshatu ari izo: Iterambere ry’Ubukungu, Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse n’Imiyoborere Myiza.

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’iyi ngengo y’imari, yavuze ko amafaranga azaturuka imbere mu gihugu, mu bihugu by’inshuti ndetse no mu miryango mpuzamahanga. Amafaranga azaturuka imbere mu gihugu ni miliyari 2,956 Rwf na miliyoni imwe angana na 63% by’ingengo y’imari yose mu gihe inguzanyo zo zizaba zingana na miliyari 1, 225 Rwf na miliyoni imwe angana na 24%. Inkunga ziturutse hanze zizagera kuri miliyari 652 Rwf na miliyoni imwe bingana na 13% by’ingengo y’Imari yose.

Dore imishinga inyuranye u Rwanda ruzashoramo ayo mafaranga muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari utangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2023.

Mu Iterambere ry’Ubukungu

Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Bufaransa (ADF). Ibyo bigo bizatanga agera kuri miliyari 74,3 Rwf . Muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) hazaturuka miliyari 25,1Rwf ndetse na miliyari 18,5 Rwf yo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage.

Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi biri mu bizibandwaho
Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi biri mu bizibandwaho

Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1), Igihugu cyiyemeje ko kigomba kugeza umuriro ku baturage bose bitarenze umwaka utaha wa 2024. Ibarura rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire riheruka gukorwa muri Nyakanya 2022, ryerekanye ko Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro bangana na 61,0% harimo 47% bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari, ndetse na 14% bakoresha izindi ngufu cyane cyane imirasire y’izuba.

Umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bushinwa uzatwara miliyari 10,1 Rwf.

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’Isi, u Rwanda rurateganya kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 z’ibikomoka kuri peteroli i Rusororo mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga uzatwara agera kuri miliyari 13,5 Rwf.

Muri NST1 nanone u Rwanda rwiyemeje gukwirakwiza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka utaha wa 2024. Ibarura rusange riheruka rigaragaza ko nibura Abanyarwanda 57% bonyine ari bo bagerwaho n’amazi meza bakoze urugendo rutarenze iminota 30 uvuye aho batuye. Ni mu gihe raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka igaragaza ko inganda zitunganya amazi 11 muri 25 zigenzurwa na WASAC zitanga amazi ku kigero cya 75% cy’ayo zakabaye zitanga bitewe n’uko zirindwi muri zo ari iza kera zubatswe mbere ya 1988.

Ni muri urwo rwego Leta iteganya kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Muvumba ku bufatanye na BAD rukazatwara miliyari 20,8 Rwf. Iyi banki kandi izatanga miliyari 44 Rwf mu mishinga yo gukwirakwiza amazi meza n’isuku n’isukura mu gihe kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge byo bizatwara miliyari 5,8 Rwf ku bufatanye n’Igihugu cya Hongiriya.

Umusaruro w’ubukerarugendo mu mwaka ushize wiyongereye ku ijanisha rya 171% uva kuri miliyoni 164 z’amadolari wariho mu 2021 ugera kuri miliyoni 445 z’amadolari kandi harateganywaga miliyoni 350 z’amadolari nk’uko raporo y’ Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) iheruka ibigaragaza.

Ibyo bizatuma umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’amamurikabikorwa ushyirwamo miliyari 11,3 Rwf.

Mu buhinzi no kwihaza mu biribwa

Mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’umusaruro ubuvamo, hateganyijwe gushorwa agera kuri miliyari 19,9 Rwf mu guteza imbere kuhira hibanzwe ku bihingwa byoherezwa hanze. Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa wo, uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi izatanga miliyari 11,4 Rwf. Nanone hateganyijwe icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kuhira no gufata neza ibishanga mu Karere ka Kayonza uzakorwa ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) kizatanga miliyari 6,5 Rwf.

Iki kigega kandi kizatanga agera kuri miliyari 4,6 Rwf mu mushinga wo guteza imbere abacuruzi bato bohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga. Umushinga wo guhunika ibinyampeke uzatwara miliyari 13,6 Rwf mu gihe uwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ugamije gutanga intuburamusaruro uzatwara miliyari 37,7 Rwf naho uwo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kongera ishoramari ry’amabanki mu buhinzi Banki y’Isi iwutangeho agera kuri miliyari 45,5 Rwf.

Mu bwikorezi no kurengera ibidukikije

Muri iyi ngengo y’Imari hateganyijwe kwagurwa k’umuhanda Nyabugogo-Jabana-Mukoto bizatwara miliyari 12,8 Rwf. Naho guteza imbere imihanda inyuranye ifasha kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko Banki y’Isi izabitangaho agera kuri miliyari 35,5 Rwf. Undi muhanda uzagurwa ni uwa Ngoma-Nyanza agace ka Kibugabuga –Gasoro aho Banki y’Isi izatanga miliyari 18,9 Rwf naho agace ka Ngoma-Ramiro kakazatwara miliyari 18,4 Rwf ku bufatanye n’Igihugu cy’u Buyapani.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kumurika ibikubiye mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2023-2024
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kumurika ibikubiye mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024

Umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo byifashishwa mu bwikorezi bwo mu mazi wagenewe miliyari 23,8 Rwf naho ibikorwa remezo by’imihanda muri Kigali n’imijyi iyunganira bigenerwa miliyari 45,5 Rwf azatangwa na Banki y’Isi.

Umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo bibungabunga ibidukikije ku bufatanye na Banki y’Isi uzatwara miliyari 9,9 Rwf naho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Ntara y’Amajyaruguru bitware miliyari 6 Rwf.

Umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gace k’ibirunga wagenewe miliyari 1,6 Rwf naho gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku bufatanye n’u Bubiligi bigenerwa miliyari 91,9 Rwf.

Mu mibereho myiza y’Abaturage

Mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abaturarwanda, hateganyijwe kubaka no gusana ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu bizatwara miliyari 11,8 Rwf. Kongera ibikorwa remezo mu gutanga ibikoresho by’amashuri y’imyuga n’ay’ubumenyi ngiro byagenewe miliyari 19,4 Rwf mu gihe kubaka ibikorwaremezo bitandukanye no gutanga ibikoresho muri Kaminuza y’u Rwanda byo bizatwara miliyari 6,4 Rwf.

Umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana uzatwara miliyari 22,2 Rwf naho gutanga ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ku bana batarengeje amezi 23 no kwita ku babyeyi batwite n’abonsa byagenewe miliyari 12,2 Rwf. Banki y’Isi kandi izatanga miliyari 21,8 Rwf mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yongere itange miliyari 22,4 Rwf mu mushinga wo kwita ku mpunzi n’abaturiye inkambi zazo. Umushinga wo gutanga ibikoresho by’urwego rw’ubuzima wo uzatwara agera kuri miliyari 12,1 Rwf naho ibikorwa bwo gukomeza kurwanya Malaria bitware agera kuri miliyari 72,4 Rwf.

Mu Miyoborere Myiza

Muri uru rwego hateganyijwe umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’inzego za Leta wagenewe miliyari 4,8 Rwf, ndetse n’uwo gutanga ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga mu baturage uzatwara miliyari 3,3 Rwf. Gucunga umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga (Cyber security) byagenewe miliyari 1,3 Rwf.

Umushinga wo kubaka Igororero rya Nyamasheke uzatwara miliyari 1,1 Rwf naho uwo kuvugurura inzu ya Telecom House ku Kacyiru utware miliyari 6,4 Rwf. Gutanga ibikoresho kuri Laboratwari y’Igihugu ishinzwe Gupima Ibimenyetso byifashishwa mu Butabera (RFL) bizatwara miliyari 2 Rwf. Umushinga wo guteza imbere gahunda zigenewe urubyiruko uzatwara miliyari 3,2 Rwf azatangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Gahunda z’Iterambere, UNDP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka