Dore imihanda yatwaye miliyari zisaga 62 RWf izahindura isura y’Umujyi wa Kigali

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, Umujyi wa Kigali watangije umushinga wo kwagura imihanda minini y’umujyi izagabanya akajagari ikagira n’uruhare mu kuzamura ubukungu.

U Rwanda ruri mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bifite imihanda ihuza intara yujuje ibipimo Mpuzamahanga. Ariko imihanda yo mu Murwa mukuru Kigali niyo yari isigaye itajyanye n’igihe.

Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kwagura imihanda yo mu Mujyi rwagati ndetse n’ihuza umujyi n’intara.

Uwo mushinga ufite ingengo y’imari isaga Miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda (76M$), uzakorwa mu byiciro bibiri, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal.

Igice cya mbere cy’uwo mushinga kigizwe no kwagura imihanda y’ibirometero 54. Umuhanda unyura mu Mujyi rwagati- Nyabugogo- Gatsata n’umuhanda Remera (Prince House) – Kicukiro (Sonatube)- Rwandex.

Hari n’utundi duhanda duto two mu Mujyi wa Kigali rwagati nko kwa Rubangura, ndetse no mu ma karitsiye atandukanye ahagiye hakorwa imihanda y’amabuye.

Itariki yo kuzuza iyo mihanda y’icyiciro cya mbere umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko yakereweho gato, kubera ikibazo cyo guha ingurane abaturage bari baturiye aho iyi mihanda yagombaga kwagurirwa.

Ati “Icyiciro cya mbere cyagombaga kuzura muri Kanama muri uyu mwaka ntibyakunda, ariko bitarenze mu Ukuboza 2017 kizaba cyarangiye”.

Dore mu Mafoto aho kwagura umuhanda Rwandex- Prince House bigeze

Gusana uyu muhanda bihera kuri Prince House
Gusana uyu muhanda bihera kuri Prince House
Ku muhanda ugana BRALIRWA
Ku muhanda ugana BRALIRWA
Ku muhanda ugana BRALIRWA
Ku muhanda ugana BRALIRWA
Aha ni ku mazu ya Rwandex aho bahereye basana uyu muhanda
Aha ni ku mazu ya Rwandex aho bahereye basana uyu muhanda

Photo : Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Turashimira amakuru mutugezaho, ariko dukeneye kumenya sima ikoreshwa muriyo mihanda ni iyihe? ni amakuru aba akenewe cyanee. Murakoze

christine yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Ntago ari sima(ciment) ikoreshwa!,ni ubwoko bw’ibumba ry’umukara rikunze kwitwa "godoro"
riva mu makara bavanze n’ibindi bintu bateka maze bakabisuka ku butaka bigakomera bikavamo uriya muhanda tuzi(TARMAC)

axel yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Noneho KVCS iraje iturangize. Bazaba babonye aho bidegembya kugira ngo babone uko bandikira imodoka zirimo zigendera mumihanda Papa wabanyarwanda azaba yaduhaye. Dore ko bitakiba ngombwa ko uhagarara kugira ngo baguce yamajana. Banyakwubahwa mubishoboye. Mutuvugire

Dominico yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Iyi mihanda izaba myiza cyane.Ariko bene ibi bijye bituma mutekereza ku isi nshya izaba Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Nubwo Pastors na Padiri bigisha ko tuzajya mu ijuru,ntabwo ariko Bible yigisha.
Bible ivuga kenshi ISI nshya n’IJURU rishya dutegereje.Nibyo koko abantu bake bazajya mu IJURU.Ariko se mwali muzi icyo bazakora nibagerayo?Ntabwo bazaba bajyanywe no kuririmba nkuko abiyita Abarokore bavuga.Ahubwo abazajya mu ijuru bazaba ABAMI,bategeke ISI nshya izaba Paradizo.Byisomere muli Daniel 7:27 na Revelations 5:10.Igitangaje nuko abiyita Abakozi b’imana bigisha ko twaremewe kuzajya mu ijuru,ngo noneho imana igatwika isi.YESU ubwe,yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Bible isobanura neza ko abantu bumvira imana bazahama hano ku isi,ariko abantu bose batumvira imana,izabica ku Munsi w’Imperuka uri hafi.Byisomere muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Mujye mwiga Bible kugirango abanyamadini badakomeza kubabeshya.
Baba bishakira icyacumi mu gihe YESU yadusabye KUBWIRIZA KU BUNTU (Matayo 10:8).

GATARE John yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

kugeza nanubu ndibaza ijuru mutegereje ari irihe
ninde wagezeyo?
iyo bible musoma muzi aho yavuye?

tutu yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

kgli 2dae murabambere mumafoto...kbsaa
Respect

Lolo yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

kbsa kiriya kiraro cya nyabugogo nicyo gisigaye gifite isura mbi kumugi wacu!!

alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Kigalitoday mugira amafoto akeye pe!!!!!!!!!!!!! muri aba mbereeeeeeee mu mafoto.

Fely yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

ibi nibyiza cyane ariko nihanakorwe imihanda y’amakamyo kuko ahandi amakamyo agiraimihanada yayo ayinjiza mumigi minini akenshi amyura hanze y’imigi muzarebe ninayo yangiza cyane imihanda yacu hano mumugi.

ffffffffffffff yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

iriya liver ya nyabarongo turashaka nayo izakorwe neza ijye iha isura nziza yu mujyi wa kigali. ni kiraro cya nyabarongo gikorwe hagendeye isura nshya yu mujyi wa kigali.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka