Dore ibyo uwifuza gukora ubucuruzi bushingiye ku mahema muri Kigali agomba kuba yujuje

Mu minsi ishize humvikanye inkuru z’abavuga ko Umujyi wa Kigali waciye amahema, akorerwamo ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibirori birimo ubukwe n’ibindi. Ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki 21 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavugaga ko icyari kigambiriwe ari ukugira ngo abantu bibutswe kubahiriza igishushanyo mbonera, ndetse ko hari ibisabwa bagomba kuba bujuje mbere yo gushyiraho amahema akorerwamo ibintu bitandukanye.

Umujyi wa Kigali watangaje ibyo uwifuza gukora ubucuruzi bushingiye ku mahema agomba kuba yujuje
Umujyi wa Kigali watangaje ibyo uwifuza gukora ubucuruzi bushingiye ku mahema agomba kuba yujuje

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo Umujyi uciye amahema byumvikane neza, iyo ugiye gushyiraho igikorwa nk’amahema ahantu runaka ubisabira uburenganzira, abantu bakareba ibigomba gukorwa. Ubwo ibyakozwe ahantu ku ihema rimwe, bigomba gukorwa n’ahandi bitewe n’icyo ugiye kuhakorera.”

Yakomeje agira ati “Amahema menshi dufite muri uyu Mujyi nubwo akorerwamo ubukwe, harimo n’abashobora gukoreramo ikindi, nk’imurikagurisha. Ushobora kugira ihema rikajya rikorerwamo inama, rikajya ryakira ibirori bitandukanye, ahubwo icyo dusaba ni ukuvuga ngo ese ibyo wasabye gukora bigendanye n’igishushanyo mbonera kiri aho, ese wagiriwe izihe nama ugomba kubahiriza.”

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko mu bigomba kubahirizwa, ku bakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema, harimo kugira ubwiherero bujyanye n’umubare w’abantu, kugira ibikoresho by’ubwirinzi birwanya inkongi y’umuriro igihe ibaye, ibishobora kuba byafasha mu kugabanya urusaku n’ibindi.

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, yasobanuye byinshi ku byo abakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba bujuje, bitewe n’aho ayo mahema aherereye n’umubare w’abantu bashobora kwakira. Muri ibyo bisabwa harimo,

1. Kwita ku bijyanye n’ingufu (Energy efficiency)

Ibyo bivuze kubaka amahema yihanganira ubushyuhe, kandi asohora umwuka uringaniye. Ikindi ni ugushyiraho uburyo bwo gushyushya amazi, ibijyanye n’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho bitanga urumuri, bijyanye n’ibikenewe.

2. Gushyiraho uburyo bwo kugenzura ubushyuhe (Air conditioning, heating and mechanical ventilation).

Ibyo bivuze ko mu kubaka ayo mahema, hagomba gushyirwamo uburyo n’ibikoresho bifasha mu kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe, kuzana ubuhehere mu mahema igihe arimo akoreshwa.

3. Kwita ku bijyanye n’inzira z’amashanyarazi

Ibyo bivuze kwita ku nzira z’amashanyarazi ashyirwa muri ayo mahema, kugira ngo haboneke umuriro uhagije bijyanye n’ibyo ukoreshwa, gushyiraho uburyo bw’ubwirinzi igihe habaye ibibazo biturutse kuri ayo mashanyarazi. Hari kandi gushyiraho amatara afasha mu kugenzura umutekano w’ahari ayo mahema.

4. Gushyiraho urumuri n’uburyo bwo kwinjiza umwuka mwiza abantu bahumeka

Ibyo bikubiyemo ibijyanye n’uburyo bwo gucanira ahubatse ihema, ndetse no kuryinjizamo umwuka mwiza abantu bahumeka igihe baririmo.

5. Gushyiraho uburyo bwo kugenzura ijwi ndetse no gukumira urusaku

Ibyo bijyana no kubahiriza amabwiriza ajyanye no kugenzura urusaku, hakurikijwe urugero ntarengwa rwemewe rw’urusaku, ndetse n’urugero rw’amajwi rwemewe.

6. Gushyiraho inzira zorohereza abantu bose kwinjira muri ayo mahema

Ibyo bijyana no gushyiraho uburyo n’inzira bifasha abantu bose kwinjira muri ayo mahema, harimo n’abafite ubumuga.

7. Gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano

Ibyo bijyana no gushyiraho uburyo bufasha mu gukurikirana uko abantu binjira, bakanasohoka muri ayo mahema, kugira ngo umutekano wabo ube wizewe.

8. Gushyiraho uburyo bw’itumanaho

Ibyo bijyana no gushyiraho uburyo bworoshya itumanaho, harimo na Internet.

9. Kwinjiza amazi muri ayo mahema

Ibyo bisaba abantu babizobereyemo bagashyira amazi muri ayo mahema uko bikwiye, nk’uko bisabwa mu nzu zituwemo, muri za ‘bizinesi’ n’ahandi hatandukanye.

10. Gushyiraho uburyo bwo gucunga amazi yakoreshejwe

Ibyo bijyana no gushyiraho uburyo bwo gukusanya amazi yakoreshejwe hubahirizwa isuku.

11. Gushyiraho ubwiherero no kugenzura isuku yabwo

Ibyo bijyana no gushyiraho ubwiherero ndetse no gukurikirana uko bukoreshwa ahari ayo mahema.

12. Gushyiraho uburyo bwo gucunga ibishingwe cyangwa imyanda ituruka muri ayo mahema

Ibyo bijyana no gushyiraho uburyo bwo gucunga ibishingwe cyangwa imyanda, bigashyirwa ahabugenewe uko bikwiye. Ibyo bigomba gukorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage n’imibereho myiza ndetse no kurinda ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gushyushya amazi bihuriyehe nihema ryubukwe?? Mbese ibi birareba amahema yose na Campkigali irimo cg nayabantu bose?? Umugi wacu urimwiterambere, ariko unarebe abantu amahema atunze, bityo boroherezwe, banahabwe igihe cyo gutunganya ibyo basabwe. Namatorero nuko. Ahsante

alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Gushyushya amazi bihuriyehe nihema ryubukwe?? Mbese ibi birareba amahema yose na Campkigali irimo cg nayabantu bose?? Umugi wacu urimwiterambere, ariko unarebe abantu amahema atunze, bityo boroherezwe, banahabwe igihe cyo gutunganya ibyo basabwe. Namatorero nuko. Ahsante

alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe,turabashimira kuko
Mutgezaho amakuru yizewa ,
Kandi kuguhe.

Gisubizo yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka