Dore ibyo abatuye Isi basabwa ku munsi mpuzamahanga wo kwita ku baturage

Tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku baturage. Uyu munsi Umuryango w’Abibumbye (UN) urahamagarira abatuye Isi kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Abatuye Isi barahamagarirwa kwimakaza uburinganire hagati y'abagabo n'abagore
Abatuye Isi barahamagarirwa kwimakaza uburinganire hagati y’abagabo n’abagore

Ni umunsi washyizweho na UN, mu rwego rwo kongera gutekereza no gushakira ibisubuzo ibibazo bibangamiye abaturage hirya no hino ku Isi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, avuga ko ivangura rishingiye ku gitsina rigira ingaruka kuri buri wese, yaba umugore cyangwa umugabo, agasaba ko umugabo n’umugore bakwiye gukorera hamwe ndetse abantu bose bagashora imari mu iterambere ry’umugore, kuko iyo ateye imbere bisobanuye iterambere ry’abantu bose, haba ku muryango ndetse n’igihugu.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa tariki 11 Nyakanga 1990, ukaba waratoranyijwe bagendeye ku itariki Isi yuzurijeho Miliyari 5 z’abayituye, icyo gihe hari mu1987.

Muri Miliyari zisaga 8 z’abatuye Isi ubu, abagore bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye byibasira ubuzima bwabo.

Imibare itangazwa na UN ivuga ko hejuru ya 40% by’abogore batuye Isi badashobora kwifatira icyemezo, ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigatuma bibagiraho ingaruka zitandukanye.

UN kandi ivuga ko 1/4 cy’abagore babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’ajyambere, aribo bashobora kugena ibijyanye n’urubyaro. Iyi mibare yerekana ko buri minota 2 umugore umwe yitaba imina arimo kubyara cyangwa agahitanwa n’inda, naho 1/3 cy’abagore bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, barikorewe n’abagabo babo cyangwa abo bakunda.

Kubera ibi bibazo byose Umuryango w’Abibumbye usaba abantu gushyira, imbaraga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Uyu munsi mpuzamahanga wo kwita ku baturage himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, nta wabura kuvuga ko u Rwanda narwo rwateye intwambwe nziza mu kuzirikana ku baturage barwo, banimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere.

Muri Nyakanga muri 2022 u Rwanda rwabaye urwa 6 ku Isi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Mu Rwanda abagore ni benshi mu myanya ifata ibyemezo
Mu Rwanda abagore ni benshi mu myanya ifata ibyemezo

Raporo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF), yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’Isi, n’amanota 81.1%, aho rukurikira ibihugu bya Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland ifite 86%, Norway n’amanota 84.5%, New Zealand ifite 84.1% na Suwede yagize 82.2%.

Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.

Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa karindwi ku Isi aho rufite amanota 56.3%, bikaba bishingira ku guha umwanya abagore muri Politiki by’umwihariko umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu bagize Guverinoma, inzego z’umutekano no mu nzego z’ibanze.

U Rwanda uyu munsi rwaciye agahigo ko kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko, doreko bangana na 68%.
U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 59 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore n’amanota 97.4%, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga, kuko ababyeyi bapfa babyara 248 mu 100,000 bakiri benshi.

Mu bindi bigaragaza muri iyi raporo, harimo no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi, aha u Rwanda rukaba rwaragize amanota ari hejuru ya 95 %, nubwo raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa ari bo biga Kaminuza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yishimiye ibyavuye muri iyi raporo avuga ko ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza.

Mu 2021, u Rwanda rwari rwaje ku mwanya wa karindwi ku Isi rukaba n’urwa kabiri muri Afurika.

Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ikozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yagaragaje ko Abanyarwanda ubu ari 13,246,394 bavuye kuri miliyoni 10.5 bariho mu 2012. Iyi mibare igaragaza ko 48.5% ari abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Abatuye Isi ubu basaga Miliyari umunani
Abatuye Isi ubu basaga Miliyari umunani

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gufasha umugore, kuko muri iyo mibare yo mu ibarura rusanjye nibura uwo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49, ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, ni mu gihe mu mujyi ari impuzadengo y’abana 3,2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka