Dore ibyangijwe n’imvura yaguye hagati ya 02-04 Gashyantare 2020
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2020, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi ndetse hamwe ihitana ubuzima bw’abantu, ahandi itwara amatungo, yangiza imyaka, ibikorwa remezo n’ibindi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ejo kuwa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020, yatangaje imibare igaragaza imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’imvura yaguye hagati ya tariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko muri ayo matariki, imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose.
Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa.
Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, babiri bo muri Ndera mu Karere ka Gasabo, bane bapfuye mu Karere ka Kicukiro na batatu mu Karere ka Gatsibo.
MINEMA kandi yavuze ko iyi mvura yakomerekeje abantu umunani mu gihugu hose.
Iyi mvura kandi yasenye inzu 98 mu gihugu hose.
Mu Karere ka Nyarugenge yahasenye inzu 12, muri Rulindo isenya inzu 40, eshatu mu Karere ka Gicumbi, 11 muri Kicukiro, eshanu muri Nyabihu, esheshatu mu Karere ka Ngororero, imwe muri Karongi, mu Karere ka Burera yahasenye inzu eshanu, n’indi imwe muri Gakenke, esheshatu muri Gatsibo, imwe muri Rusizi, ebyiri muri Bugesera n’eshanuri muri Gisagara.
MINEMA kandi igaragaza ko imvura yaguye muri aya matariki, yangije imyaka ku buso bungana na hegitari 21, mu Turere twa Rulindo na Gicumbi.
Imyuzure yatewe n’iyi mvura kandi yanangije imihanda itatu, mu Turere twa Rulindo, Ngororero na Gasabo, ndetse inasenya iteme mu Karere ka Kicukiro n’irindi mu Karere ka Ruhango.
Iyi mvura yanahitanye amatungo abiri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Shyira, yangiza n’umuyoboro umwe w’amazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|