Dore ibyamamare mu iyobokamana na politiki byitabye Imana muri 2022
Mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi, abantu batandukanye bategura ibirori byo kwishimira ko bawurangije neza, ariko hari n’abo bitakunduye kuwurangiza kuko batabarutse. Mu batabarutse harimo abari ibyamamare bazwi mu Rwanda, mu Karere no ku rwego rw’Isi. Harimo abari bazwi muri Politiki, iyobokamana, mu mupira w’amaguru n’ibindi. Dore amazina n’amateka makeya ya bamwe mu byamamare bitabye Imana muri 2022.
![Umwamikazi Elizabeth II Umwamikazi Elizabeth II](IMG/jpg/queen_1.jpg)
Mu byekereye iyobokamana hari Abapadiri ba Kiliziya Gatolika bitabye Imana mu mwaka ushize.
Muzungu Bernardin
Uyu mupadiri yamenyekanye cyane mu kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi, yatabarutse ku itariki 10 Kanama 2022, ku myaka 90 azize indwara.
![Padiri Muzungu Bernardin Padiri Muzungu Bernardin](IMG/jpg/muzungu-2.jpg)
Sindarihora Antoine
Uyu yabarizwaga muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana ku itariki 29 Ukwakira 2022, akaba yari afite imyaka 84 na we azize uburwayi.
Sebahire Emmanuel
Padiri Sebahire yabarizwaga muri Paruwasi ya Shyorongi, yitabye Imana ku itariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.
Uretse abapadiri bitabye Imana, hari na Papa Benedigito XVI, wabaye Umushumba wa Kiliziya guhera mu 2005 kugeza mu 2013 ubwo yeguraga ku nshingano ze. Yitabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022, afite imyaka 95 y’amavuko, azize indwara.
![Papa Benedigito XVI Papa Benedigito XVI](IMG/jpg/pope-3.jpg)
Muri Politiki
Mwai Kibaki
Kibaki yabaye Perezida wa Kenya, yitabye Imana ku itariki 22 Mata 2022, akaba yari afite imyaka 90 y’amavuko.
José Eduardo dos Santos
Yabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 37, itabye Imana ku itariki 8 Nyakanga 2022, akaba yari afite imyaka 79 y’amavuko, aho yaguye mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Barcelone muri Espagne, aho yari ari mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima bitunguranye ‘un arrêt cardiaque’.
![José Eduardo dos Santos José Eduardo dos Santos](IMG/jpg/santos_1.jpg)
Ibrahim Boubacar Keïta
Uyu yahoze ari Perezida wa Mali, yitabye Imana ku itariki 16 Mutaram 2022 aguye mu murwa mukuru Bamako, akaba yari afite imyaka 76 y’amavuko.
Umwamikazi Elizabeth II
Yatanze ku itariki 08 Nzeri 2022, akaba yari afite imyaka 96 y’amavuko, yatanze amaze imyaka 70 ku ngoma mu Bwongereza, akaba ari wayoboye igihe kirekire kuru abamubanjirije.
Mikhail Sergeyevich Gorbachev
Gorbachev yabaye Perezida wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, yitabye Imana ku itariki 30 Kanama 20222, afite imyaka 91 y’amavuko, azize uburwayi.
![Mikhail Sergeyevich Gorbachev Mikhail Sergeyevich Gorbachev](IMG/jpg/mike-2.jpg)
Ivana Trump
Yahoze ari umugore wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanzwe mu nzu yapfuye ku itariki 14 Nyakanga 2022, akaba yari afite imyaka 73 y’amavuko.
Muri Siporo
Pelé
Edson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pelé, Umunya-Brazil wamenyakanye akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi, yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, afite imyaka 82 y’amavuko, akaba yarazize indwara ya kanseri y’amara.
![Pelé Pelé](IMG/jpg/pele_4.jpg)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|