Dore ibyago byo guta indangamuntu n’uburyo wabyitwaramo

Uwitwa Dushimimana Athanase avuga ko yataye indangamuntu, nyuma yaho na simu kadi(Sim Card) ya telefone ye irashya, none ubu ngo ntabasha kubona ibimutunga nyamara afite amafaranga kuri ’Mobile Money’.

Agira ati "Ndi umukozi, akazi kanjye gashingiye ku guhamagarwa kuri telefone ariko abantu ubu baranshaka bakambura (kuko Sim Card yarahiye). Mfite amafaranga kuri Mobile Money ariko sinshobora kuyakuraho ngo njye guhaha cyangwa ngo nishyure abo mfitiye amadeni, baranyita umuhemu."

Dushimimana avuga ko yagiye muri MTN gukoresha simu swapu (sim swap) yitwaje icyemezo yahawe n’Ubugenzacyaha, cy’uko yataye indangamuntu, ariko bakanga kumuha serivisi bitewe n’uko kidasimbura indangamuntu.

Avuga ko inzego zikomeje kumuhanahana, aho ava ku biro by’Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kureba aho bageze bamushakira indi ntabone igisubizo, akajya mu Bugenzacyaha bakamubwira ko nta kindi bamumarira, yajya muri MTN n’aho bakamubwira batyo.

Dushimimana twahuriye ku Kimihurura hafi y’ahakorera Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ari kumwe n’abandi basore bagera muri batatu bahuje ikibazo, babuze aho berekera.

Ni hehe indangamuntu zatakaye zigomba gushakirwa?

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, avuga ko ubusanzwe umuntu wese utoye indangamuntu agomba kuyigeza ku buyobozi bwa Polisi bumwegereye, nk’uko byanditseho inyuma kuri iyo ndangamuntu.

Hari abantu batoragura indangamuntu bakazijyana ku biro by’umudugudu, muri Gare, kwa muganga, ku biro by’Akagari, ku Murenge n’ahandi, ariko izi nzego na zo zisabwa kuzigeza kuri Polisi nk’uko NIDA ibisaba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, na we ashimangira ko umuntu wese utoraguye indangamuntu, agomba kuyigeza kuri sitasiyo ya Polisi imwegereye kugira ngo izashyikirizwe NIDA.

Icyakora ntabwo ari ngombwa ko uwifuza indangamuntu wese ajya i Kigali kuri NIDA kuyisaba cyangwa kuyifatayo, kuko byose ngo abikorerwa n’ubuyobozi bw’Umurenge (cyane cyane aho yari yarafatiye iya mbere).

Uwitwa Abdul wafatiye Indangamuntu mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko yigeze kuyita akorera mu Karere ka Musanze, asubiye i Huye gusaba indi nk’umuntu wayifatiyeyo, asanga ya yindi ya mbere ari ho yasubijwe.

Wabigenza ute ukeneye serivisi zihuse zisaba kugira indangamuntu?

Uburyo bwa mbere, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha abisobanura, ni ukwegera Umurenge w’aho utuye cyangwa ukwegereye, ugasobanurira abakozi bawo impamvu utategereza ukwezi kose kugira ngo uhabwe indangamuntu wasabye.

Mukesha agira ati "Uyikeneye mu buryo bwihuse wakwegera umukozi ushinzwe irangamimerere ku Murenge ukamusobanurira, bakatubwira impamvu uyikeneye mbere y’iminsi 30 kuko ari bwo iboneka. Bafite uburyo batubwira, imwe yonyine(indangamuntu) ifite uburyo yoherezwamo."

Ku muntu ufite amafaranga kuri ’Mobile Money’, akagira ibyago byo kwibwa telefone cyangwa kwangirika kwa simu kadi ye, ashobora kugana inzego z’ibanze guhera ku mutwarasibo kugera ku Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibaza mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Mpariyimana Innocent avuga ko ku Murenge bamuha icyemezo gifite umwirondoro n’ifoto bye (attestation d’identité complète) kikaba gisimbura indangamuntu.

Mpariyimana yaganiriye na Kigali Today agira ati "Ku Murenge bamuha icyemezo, ni cyo yifashisha mu mezi atatu mu gihe agitegereje irangamuntu ye, akijyana aho ari ho hose no kugisabisha ’sim swap’, kuko uba ugaragaza ko irangamuntu yatakaye kandi nimero zayo ziba ziriho."

Icyakora bisaba ko uwo muntu wataye Indangamuntu abanza kugana Ubugenzacyaha, bukamuha icyemezo cy’uko yayitaye, ndetse no ku Irembo aho agomba kwishyura kugira ngo azahabwe indi.

Ikigo Gishinzwe Indangamuntu kivuga ko nta mubare runaka washyizweho w’indangamuntu buri Munyarwanda atagomba kurenza, mu gihe yaba yaragize ibyago byo gutakaza nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka