Dore ibyagezweho muri manda y’imyaka irindwi Perezida Kagame ayoboye u Rwanda

Umuryango RPF-Inkotanyi watangaje ibyagezweho mu myaka irindwi ishize u Rwanda igaragaza ko rwakomeje gutera imbere ku buryo bushimishije nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije isi yose bigatuma umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu ugabanuka.

Ishoramari riri mu cyanya cy'inganda cya Kigali rimaze kurenga miliyari
Ishoramari riri mu cyanya cy’inganda cya Kigali rimaze kurenga miliyari

Ku bufatanye n’Abanyarwanda hamwe n’inzego zitandukanye hafashwe ingamba zatumye ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere n’ubutabera bikomeza gutera imbere, no kutibasirwa cyane.

Ibi byatumye Abanyarwanda babasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hamwe n’ibindi bibazo byari byugarije Igihugu muri icyo gihe. Ibi byagaragaje ko politiki nziza y’Umuryango FPR-INKOTANYI yatanze umusaruro igizwemo uruhare n’abaturage, urwego rw’abikorera hamwe n’izindi nzego.

Ibyagezweho mu bukungu

Guhanga imirimo ibyara inyungu, hagamijwe kuzamura ubukungu no kurandura ubukene
Igipimo cy’imirimo ihangwa buri mwaka cyagiye cyiyongera ku buryo bushimishije nubwo mu gihe cyo guhangana na COVID-19 byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage, ibikorwa bimwe mu bukungu bigahagarikwa by’agateganyo. Kugeza mu mwaka wa 2024 hahanzwe imirimo igera kuri 1,200,000 ihwanye na 80% y’iyari yarateganyijwe.

Hakomeje kuzamurwa umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kandi abakoresha abarangije muri aya mashuri bakomeje kwishimira ubushobozi bafite.
Imishinga 9,045 y’urubyiruko rwize imyuga yahawe inkunga y’ibikoresho by’ibanze kugira ngo bashobore gutangira ibikorwa bibyara inyungu. Hakomeje gahunda zo gufasha imishinga y’urubyiruko aho imishinga 38,102 yatewe inkunga.

Hahuguwe amakoperative 2,239 ku miyoborere n’imicungire y’umutungo wa koperative. Imirenge SACCOs yashyiriweho ikoranabuhanga (Core Banking System) rigezweho riyifasha gukora neza.

Guteza imbere imijyi, icyaro n’imyubakire, hagamijwe imibereho myiza ya bose
Havuguruwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kandi byombi birimo gukoreshwa. Hubatswe Imidugudu 87 mishya bituma imiryango y’Abanyarwanda 17,595 ituzwa neza ivanwa ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Amashanyarazi yagejejwe ku miryango 2,629,673 (76.3%) ivuye kuri 931,552 (34.4%) muri 2017 mu gihe intego ya 2024 yari ingo 3,312,743 (100%). Hubatswe inganda 7 zitunganya amazi bituma ingano y’amazi ku munsi iva kuri meterokibe 182,120 muri 2017 igera kuri 329,652 ku munsi, mu gihe intego yari meterokibe 303,120.

Ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 82%. Hashyizweho amatara ku mihanda ifite uburebure bwa km 2,185, mu gihe intego yari Km 2,373 muri 2024, mu Mujyi wa Kigali imihanda ifite amatara ni km 441 naho mu zindi ntara ni km 1,744 harimo ibice byahawe umwihariko nka Pindura-Bweyeye, Kitabi-Ntendezi n’imirenge 7 yo mu Karere ka Nyaruguru.

Mu kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu hongerewe imihanda indi iragurwa. Mu mujyi wa Kigali, haguwe umuhanda uva mu mujyi ukagera Nyabugogo n’umuhanda Kanogo-Rwandex-Prince House. Haguzwe imodoka magana abiri (200) zo gutwara abagenzi mu mijyi, hanongerwa ibyerekezo by’imodoka zitwara abagenzi mu Ntara, biva kuri km 13,932 muri 2017 bigera kuri km 14,107 muri 2024.

Guteza imbere inganda, ibyoherezwa mu mahanga n’ibikorwa remezo

Ku bufatanye n’Abikorera, hubatswe inganda nshya eshatu (3) zikora imiti n’inkingo ari zo APEX Biotech, Cooper-Pharma Africa na BioNTech. Hubatswe kandi uruganda rukora inzitiramubu, inganda nshya esheshatu (6) zikora ibikoresho by’ubwubatsi (sima, ibyuma n’insinga z’amashanyarazi), Inganda esheshatu (6) zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, inganda nshya 27 zikora imyenda, inganda 563 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ziri hirya no hino mu Gihugu, uruganda rukora amata y’ifu (Milk Powder Plant) mu Karere ka Nyagatare n’uruganda rukora ifumbire mu Karere ka Bugesera.

Mu korohereza abikorera kohereza ibicuruzwa mu mahanga, kuva 2017 kugera mu Kwakira 2023, binyuze muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), abikorera bohereza ibicuruzwa mu mahanga bahawe inyunganizi isaga miliyari esheshatu z’amafranga y’u Rwanda ( 6,172,116,643 FRW).

Hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere dutandukanye igera ku burebure bwa km 1,639 mu gihe intego yari Km 1,745 muri 2024. Muri iyo mihanda harimo: Kagitumba-Kayonza-Rusumo (km 208), Huye-Kitabi (km 53), Sonatube-GahangaAkagera (km 13), Base-Rukomo (km 51), Nyagatare-Rukomo (km 73), Huye-Kibeho (km 66), Kibugabuga-Shinga-Gasoro (km 47), Rubavu-Gisiza (km 19), RubengeraRambura (km 15) na Nyagatare-Karama (km 30).

Murwego rwo kugeza umusaruro ku isoko, hubatswe kandi hanasanwa imihanda mihahirano (feeder roads) ifite km 4,136, mu gihe intego yari Km 5,145 muri 2024. Hubatswe imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 237 mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’indi mijyi mito. Imwe mu mihanda yubatswe mu Mujyi wa Kigali harimo Nyabugogo-Gatsata, Rwandex-Prince House, Nyamirambo-Rebero-Nyanza, Kagugu-Batsinda-Nyacyonga, Downtown-Yamaha; Ruliba-Karama-Nyamirambo n’iyindi.

Mu mijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali n’indi mijyi hubatswe imihanda mu turere twa Nyagatare, Karongi, Ruhango, Ngoma, Kayonza, Kirehe, Musanze, Rubavu, Muhanga, Huye, Rusizi, Bugesera n’ahandi.

Ikibuga cy’indege cya Kanombe (KIA) cyaravuguruwe, icya Kamembe kirasanwa. Igice cya 1 cy’ibikorwa by’ikibuga cy’indege cya Bugesera kigizwe n’inzira z’indege Hubatswe icyambu kidakora ku mazi (dry port) ari cyo Kigali Logistics Platform, ubu kikaba gikora.

Icyambu cya Rubavu nacyo cyararangiye. Hubatswe amasoko 7 ya kijyambere agamije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka: Rusizi, Rubavu, Karongi, Cyanika, Nyamasheke, Rusumo na Bugarama.

Guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi n’ubumenyi

Mu kwegereza Abanyarwanda bose serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, ijanisha ry’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari ryavuye kuri 89% muri 2017 rigera kuri 93% muri 2023. Ingano y’ihanahana ry’amafaranga hakoreshejwe terefoni zigendanwa yikubye inshuro enye iva kuri Miliyoni 251 muri 2017, igera kuri Miliyoni 1,090 muri 2023. Agaciro k’amafaranga yishyuwe hakoreshejwe terefoni zigendanwa kikubye inshuro cumi n’ebyiri, aho kavuye kuri Miliyari 1,384 z’amanyarwanda muri 2017 kakagera kuri Miliyari 16,664 muri 2023.

Hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund: ERF) cyo gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo bishobore gukomeza no kurinda imirimo yashoboraga gutakara. Icyo kigega cyashyizwemo miliyoni Magana ane na mirongo itanu na zirindwi z’amadolari y’Amerika (USD 457M). Icyiciro cya mbere (USD 100 M) cyafashije amahoteri 143, ibigo 2 byakira inama, ibigo bikora imirimo y’ubucuruzi, n’ubwikorezi, n’ibigo 68 by’amashuri.

Icyiciro cya kabiri (USD 357M) kizakomeza gufasha ishoramari (Investments), ibikoresho/imishahara (Working Capital) n’ingwate zitangwa na BDF (Guarantee) ku mishinga y’ubucuruzi (2021-2028).

Hashyizweho ikigega Ejo Heza mu mwaka wa 2018 aho abantu 3,331,246 bamaze kwiyandikisha. Ubu umubare w’abantu bizigamira ku buryo buhoraho muri Ejo Heza ugeze kuri 2,817,009 bafite ubwizigame bugeze kuri Miliyari 52.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ingoro ndangamurage zitandukanye zarasanwe zirimo Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi (Gicumbi), Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye, Ingoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Ingoro y’Umurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Hanubatswe Ingoro y’Umurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko. Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye cyane urwego rw’ubukerarugendo, mu mwaka wa 2022, ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 620 USD.

Kuva muri Mutarama 2023 kugeza mu Kwakira 2023, ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga bwinjije Miliyoni 95 USD. Uru rwego rurimo kugenda ruzahuka ku buryo bwihuse bitewe ahanini n’ingamba zashyizweho zijyanye no gukomeza kureshya ba mukerarugendo (nka Visit Rwanda) no kwakira inama mpuzamahanga hatangwa serivisi zinoze zituma u Rwanda rwifuzwa gukorerwamo ubukerarugendo.

Mu guteza imbere no kubyaza umusaruro ubuhanzi, hashyizweho ishami rishinzwe guteza imbere filime (Rwanda Film Office). Abahanzi ba muzika 334 harimo 124 b’ Abanyarwanda na 210 b’abanyamahanga babonye umusaruro ukomoka ku mutungo bwite mu by’ubwenge (loyality fees). Ku bufatanye n’Abikorera hubatswe ibikorwa remezo byo kwakira inama mpuzamahanga n’imyidagaduro harimo Kigali Arena (BK Arena), Kigali Golf club, hanongerwa ubushobozi Intare Conference Arena.

Mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu ikoranabuhanga, imishinga y’itumanaho 359 yatewe inkunga. Umubare w’abahuguwe ku mutekano w’ikoranabuhanga (cyber security) ugeze kuri 200. Hashyizweho ishuri “Rwanda Coding Academy” aho abagera kuri 58 barangije kwiga.

Iri shuri ririmo abanyeshuri barenga 270 rikaba ritanga amasomo agezweho mu gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa. Hashyizweho gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga-Digital Ambassadors Program igamije guhugura Abanyarwanda mu ikoranabuhanga ry’ibanze. Kugeza ubu, hari Intore mu Ikoranabuhanga zigera ku 1,081 ziri mu tugali dutandukanye, hamwe n’abagenzuzi (supervisors) b’Intore mu Ikoranabuhanga 54. Abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bageze kuri 35% muri 2023 bavuye ku 9% muri 2017.

Serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zirenga 684 zivuye kuri 155 muri 2017; Intego ni uko serivisi zose zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Gukwirakwiza interineti hirya mu gihugu hose bigeze kuri 78% bivuye kuri 39.7% muri 2017.
Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije

Ubuhinzi n’ubworozi

Umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wariyongereye uva kuri Miliyari 2,027 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2017 ugera kuri Miliyari 4,425 muri 2023 mu gihe intego muri 2024 yari Miliyari 3,888. Ingano y’ifumbire mvaruganda yakoreshejwe n’abahinzi yikubye kabiri iva kuri Toni 44,957 muri 2017, igera kuri Toni 96,371 muri 2023 mu gihe intego yari Toni 96,371.

Imbuto z’indobanure zakoreshejwe n’abahinzi zikubye kabiri ziva kuri Toni 3,416 muri 2017, zigera kuri Toni 6,131 muri 2023 mu gihe intego yari Toni 7,050. Ubuso buhingishwa imashini bwikubye kabiri, buva kuri hegitari 35,000 muri 2017, bugera kuri hegitari 79,908 muri 2024. Ubuso bwuhirwa bwariyongereye buva kuri hegitari 48,508 muri 2017, bugera kuri hegitari 71,585 muri 2023 mu gihe intego yari ukuhira kuri hegitari 102,284 muri 2024. Umubare w’ubuhunikiro bw’imyaka wikubye gatatu uva kuri 153 muri 2017, ugera kuri 530 muri 2024.

Umubare w’imashini zumisha umusaruro wikubye inshuro 4, aho zavuye ku 10 zikagera kuri 45. Ibyumba bikonjesha byariyongereye biva kuri kimwe muri 2017 bigera kuri 54. Amakusanyirizo y’amata yikubye kabiri ava kuri 56 muri 2017, agera kuri 134 muri 2023. Inganda zikora ibiryo by’amatungo zikubye hafi kabiri, zavuye kuri 4 muri 2017 zigera kuri 7 muri 2024. Ingano y’umusaruro w’indabo woherezwa mu mahanga wikubye kabiri, uva kuri Toni 416 muri 2017 ugera kuri Toni 845 muri 2023.

Umusaruro w’imbuto wikubye gatatu uva kuri Toni 7,305 muri 2017 ugera kuri 21,953 muri 2024, mu gihe umusaruro w’imboga wikubye kabiri uva kuri Toni 22,988 muri 2017, ugera kuri Toni 51,689. Mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona no gukoresha serivisi z’imari mu kuzamura umusaruro, hashyizweho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo bifashe abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona ubwishingizi, hashyizwemo gahunda ya Nkunganire ingana na 40%, aho Ha 33,270 z’ibihingwa zimaze kwishingirwa, inka 43,508 n’andi matungo akaba yarafatiwe ubwishingizi.

Umutungo kamere Umusaruro w’amabuye y’agaciro wavuye kuri miliyoni 373 z’amadolari muri 2017 ugera kuri Miliyari imwe na Miliyoni ijana y’amadolari y’Amerika. Hubatswe inganda zitunganya amabuye y’agaciro 4: Hari urutunganya zahabu, gasegereti, coltan n’urundi rutunganya amabengeza.

Hubatswe laboratwari ipima amabuye mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’ubushakashatsi Hakozwe ubushakashatsi mu duce 24 tugagaragaza amahirwe yisumbuyeho ku mabuye asanzwe amenyerewe n’andi mashya akenewe ku isoko (nka lithium, n’amabengeza-Rare Earth Element). Ubuso buteyeho amashyamba bwageze kuri 65.9% (728,945Ha) buvuye kuri 29.8% (Ha 710,392) muri 2017. Hatewe ibiti by’imbuto ziribwa bisaga Miliyoni 4,8 mu Gihugu hose bivuye kuri 254,000 muri 2017.

Amashyamba ya Leta amaze kwegurirwa abikorera hagamijwe kuyacunga no kuyongerera umusaruro ageze kuri 63.4% avuye kuri 14.1% muri 2017. Mu kurushaho kurinda abaturage no gukemura ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga (Musanze na Burera), ibiraro 23 bifasha abaturage kwambuka imyuzi, imiyoboro y’amazi (water channels) ifite uburebure bwa Km 18, ibizenga 3 bifata amazi ku myuzi ya Muhabura na Nyarubande n’ibindi.

Kurengera ibidukikije Hashyizweho uburyo bunoze butuma ibikorwa byose mbere yo gutangira bigomba kubanza gukorerwa inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije (Environment Impact Assessment: EIA) kandi hakanagenzurwa iyubahirizwa ryabyo.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2023, imishinga y’iterambere igera ku 2,010 yabonye ibyangombwa by’inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije (Environment Impact Assessment : EIA).

Hatangiye gushyirwa mu bikorwa imishinga minini irengera ibidukikije: (1) Green Gicumbi washowemo asaga Miliyari 28 z’amafaranga y’ u Rwanda, uzatanga imirimo 30,000 ugere ku bagenerwabikorwa 380,000. (2) Amayaga atoshye (Green Amayaga) washowemo Miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda, uzatanga imirimo 150,000 ugere ku bagenerwabikorwa basaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.

Ibyagezweho mu mibereho myiza

Guteza imbere uburezi

Hongerewe ibikorwa remezo by’amashuri aho ibyumba by’amashuri 27,412 byubatswe hirya no hino mu gihugu. Ubu ibyumba byose birenga 76,000 Amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yarongerewe agezwa mu mirenge hafi ya yose (94%) mu gihugu ivuye ku mirenge 200 muri 2017.

Ibikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi na interineti byakomeje kugezwa mu mashuri menshi mu Gihugu.

Amashuri afite amazi yavuye kuri 40% muri 2017 agera kuri 81.7%. Amashuri afite amashanyarazi yavuye kuri 48.4% muri 2017 agera kuri 80.9 muri 2023. Ubu amashuri afite interineti agera kuri 59.2% avuye kuri 21% muri 2017. Hongerewe umubare w’abarimu mu byiciro byose by’amashuri harimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Umubare w’abarimu wavuye kuri 71,041 muri 2017 ugera ku 110,523 muri 2023. Imibereho ya mwarimu yakomeje kwitabwaho binyuze mu kuzamura umushahara no kongera ubushobozi bwa Koperative Umwarimu SACCO.

Gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri yageze ku mashuri yose. Hashyizweho amashuri y’icyitegererezo nka Rwanda Coding Academy n’andi mashuri makuru nka University of Global Health Equity (UGHE), African Leadership University (ALU), Rwanda Institute of Conservation Agriculture (RICA) n’Ibigo bitanu by’Icyitegererezo bikorera muri Kaminuza y’u Rwanda.

Guteza imbere ubuzima

Hashyizweho gahunda zigamije kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage harimo kongera ibikoresho n’imashini zikoreshwa mu buvuzi. Hubatswe ibitaro bitandatu: Byumba, Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge. Haguwe ibitaro bya Kabgayi na Kibogora, hubakwa ibitaro byimukanwa bya Nyamata n’Ikigo cyihariye ku buzima bwo mu mutwe bya Kigali/Kinyinya.

Hubatswe kandi ibigo nderabuzima bishya 12 mu turere 12 ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze biriyongera hirya no hino mu Gihugu bigera kuri 1,252 bivuye kuri 473 muri 2017. Hongerewe umubare w’abakora mu nzego z’ubuzima ndetse hashyirwaho gahunda yo kwigisha abaforomo bo ku rwego rwa A2.

Iyi gahunda ubu yagejejwe mu mashuri 7 mu Ntara zose. Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abakora mu nzego z’ubuzima, hashyizweho Koperative Muganga SACCO.
Hashyizwe imbaraga mu bwisungane mu kwivuza, ku buryo hejuru ya 90% by’Abanyarwanda bitabiriye ubwisungane na serivisi bagenerwa ziriyongera. Icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyariyongereye kigera ku myaka 69.6 kivuye ku myaka 66.6 (2017).

Hashyizwe imbaraga mu kurwanya indwara zandura n’izitandura ndetse n’ibyorezo bidasanzwe nka COVID-19. Hashyizweho amavuriro, hanatangizwa gahunda zo gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru ku ndwara zitandukanye nka kanseri (Butaro na IRCAD Africa), iz’amaso, gusimbuza impyiko n’izindi. Hubatswe kandi uruganda rukora inkingo rwa BionTech.

Kurengera abatishoboye no kurwanya ubukene

Imiryango y’Abanyarwanda yahawe inka muri gahunda ya Girinka yavuye ku 297,230 muri 2017, igera ku 451,612 muri 2023. Gahunda ya VUP yashyizwe mu bikorwa hirya no hino mu mirenge aho abatishoboye bakomeje gufashwa mu buryo butandukanye. Ingo zisaga ibihumbi magana abiri harimo ababyeyi batwite batishoboye n’abafite abana bari munsi y’imyaka ibiri, zahawe inkunga y’ingoboka.

Mu kwita ku mikurire y’abana, hongerewe umubare w’amarerero y’abana bato ava kuri 4,109 agera kuri 31,444. Mu rwego rwo kunganira imirire y’abana bato n’ababyeyi batwite, kuva 2017 hatanzwe ifu ikungahaye ku ntungamubiri ingana na toni 42,000 yahawe abana barenga ibihumbi 100, n’ababyeyi barenga ibihumbi 40 buri mwaka Hafashijwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho 4,252 bubakiwe amazu ndetse 708 barasanirwa. Bafashijwe kandi kubona serivisi z’ubuzima n’uburezi.

Hashyizweho Politiki igamije kurengera no kwita ku bageze mu za bukuru Imiryango y’Abanyarwanda yahawe inka muri gahunda ya Girinka yavuye ku 297,230 muri 2017, igera ku 451,612 muri 2023. Gahunda ya VUP yashyizwe mu bikorwa hirya no hino mu mirenge aho abatishoboye bakomeje gufashwa mu buryo butandukanye.

Ingo zisaga ibihumbi magana abiri harimo ababyeyi batwite batishoboye n’abafite abana bari munsi y’imyaka ibiri, zahawe inkunga y’ingoboka. Mu kwita ku mikurire y’abana, hongerewe umubare w’amarerero y’abana bato ava kuri 4,109 agera kuri 31,444.

Mu rwego rwo kunganira imirire y’abana bato n’ababyeyi batwite, kuva 2017 hatanzwe ifu ikungahaye ku ntungamubiri ingana na toni 42,000 yahawe abana barenga ibihumbi 100, n’ababyeyi barenga ibihumbi 40 buri mwaka Hafashijwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho 4,252 bubakiwe amazu ndetse 708 barasanirwa. Bafashijwe kandi kubona serivisi z’ubuzima n’uburezi. Hashyizweho Politiki igamije kurengera no kwita ku bageze mu za bukuru.

Guteza imbere siporo n’imyidagaduro

Hubatswe Sitade Amahoro yongererwa ubushobozi kandi ishyirwa ku rwego mpuzamahanga aho yakira abantu 45,000 bavuye kuri 25,000. Hubatswe Kigali Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Hubakwa sitade mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare zakira buri imwe abantu ibihumbi bitatu.

Havuguruwe sitade ya Huye ishyirwa ku rwego mpuzamahanga n’iya Kigali yitiriwe Pele. Hubatswe kandi hanavugururwa ibibuga hirya no hino mu Gihugu bikinirwaho imikino itandukanye harimo umupira w’amaguru (Football), Cricket, Golf, Basketball, Volleyball, Handball, Tennis n’amagare (Cycling). Hashyizweho imishinga n’ubufatanye butandukanye bigamije guteza imbere impano za Siporo mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.

Aha twavuga nka Gahunda ya Isonga, NBA Africa, Bayern Munich, Paris Saint Germain, Arsenal na Giants of Africa. Politiki ya Siporo mu mashuri yashyizweho kandi itangira gushyirwa mu bikorwa. U Rwanda rwakiriye amarushanwa atandukanye ku rwego mpuzamahanga kandi rutsindira kuzakira Amarushanwa y’Isi y’amagare muri 2025. Siporo rusange yagejejwe mu Turere twose tw’Igihugu. Hashyizweho Gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi igamije gufasha urubyiruko rw’abahanzi rufite impano kuzikuza no kuzibyaza umusaruro zitanga akazi ku rundi rubyiruko.

Ibyagezweho mu miyoborere n’ubutabera

Kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu
Hakomeje ibikorwa byo gutoza no kwigisha Abanyarwanda b’ibyiciro byose, harimo n’ababa mu mahanga, indangagaciro n’umuco w’u Rwanda, binyuze mu Itorero ry’Igihugu, Urugerero, mu mashuri no mu midugudu.

Hakomeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gushimira Abarinzi b’Igihango no mu bukangurambaga mu nzego zose. Hakanguriwe abaturage cyane cyane urubyiruko, kugira uruhare mu bikorwa byo kwishakamo ibisubizo birimo Umuganda, guhashya icyorezo cya COVID-19, no gutabarana mu gihe cy’ibiza.

Urubyiruko 1,280,000 rwitabiriye gahunda z’ubukorerabushake n’ubwitange hamwe n’ibikorwa by’umuganda wo kubakira abatishoboye. Hakomeje gahunda zishingiye ku muco wacu zo kwishakamo ibisubizo duhangana n’icyorezo cya COVID-19, hafashwa abo cyagizeho ingaruka, hubakwa amashuri n’amavuriro ku bufatanye n’abaturage.

Guteza imbere imiyoborere myiza no kwegereza abaturage serivisi

Hakozwe ubugenzuzi buhoraho ku mitangire ya serivisi mu bigo bya Leta, ibigo by’abikorera, imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga itari iya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere hagamijwe kunoza serivisi mu nzego zose z’iterambere.
Hatejwe imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye zirimo kwishyurana, serivisi zitangwa n’inzego nyinshi zirimo n’iz’ibanze binyuze ku rubuga rw’Irembo n’ahandi, aho Abanyarwanda banyurwa na servisi z’irembo ari 91.7%.

Serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga Irembo zirenga 104 zivuye kuri serivisi 56 muri 2017. Hanogejwe serivisi z’irangamimerere aho serivisi 9 zashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Serivisi zo kwandika abavuka n’abapfa zegerejwe abaturage ku buryo ubu bikorerwa kwa muganga no mu kagari Hashyizweho itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu imwe y’Igihugu y’indangamuntu koranabuhanga (Digital ID), hongerwaho uburyo bwo gusaba no gutanga indangamuntu muri za Ambassade ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Hakomeje guharanira ko umuturage agira uruhare mu bikorwa by’iterambere, aho abashima uruhare rwabo mu gufata ibyemezo bagera kuri 84%. Hubatswe ubushobozi bw’inzego z’ubugenzuzi bw’imari n’umutungo wa Leta, aho ubugenzuzi ku ikoreshwa ry’imari buri ku gipimo cya 91%.

Hakomeje gushyira imbaraga mu ngamba zo kubaka umuryango hakemurwa ibibazo biwugarije, imiryango irenga 35,591 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarigishijwe isezerana imbere y’amategeko.

Kwimakaza ubutabera, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside

Hakomeje kuvugurura amategeko yifashishwa n’ubucamanza hagamije kuyajyanisha n’igihe no kurushaho kubanisha neza Abanyarwanda. Hatangiye gushyirwa mu bikorwa Politiki y’Ubutabera mpanabyaha na Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Hakomeje gahunda zigamije gukemura ibibazo n’amakimbirane mu muryango binyuze mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo bushingiye ku muco wacu (Umugoroba w’Imiryango, MAJ, Abunzi n’izindi); Abunzi na MAJ bakemura ibibazo birenga ibihumbi 50,000 buri mwaka.
Imikorere y’inzego z’ubutabera yaranogejwe ubu serivisi z’imanza zitangwa hifashishijwe ikoranabunga (IECMS). Hakomeje ingamba zo gukurikirana no guhana abagaragaweho ibyaha bya ruswa.

Hakomeje kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994: hasanwe urwibutso rwa Murambi n’urwa Ntarama. Inzibutso za Jenoside za Kigali, Murambi, Bisesero na Nyamata zishyirwa mu murage w’Isi wa UNESCO.

Hakomeje ingamba zo gukurikirana no guhana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri. Abagera kuri 13 barafashwe boherezwa mu Rwanda, naho 11 baburanishirijwe mu bihugu by’amahanga.

Hanogejwe ibikorwa byo kugorora abahamwe n’ibyaha bari mu magororero, bahabwa ibikorwa byunganira igorora birimo amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro (mu magororero 9), hagamije kubasubiza mu muryango mugari barahindutse, ku buryo bigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu. Abashima Leta ku iyubahiriza ry’amategeko (Rule of Law) ni 88.89%. U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kubahiriza amategeko (Rule of Law Index).

Guteza imbere ububanyi n’amahanga na dipolomasi

U Rwanda rwafunguye ambasade nshya 13. Kugeza ubu, u Rwanda rukaba rufite ambasade 48 na konsila (consulate) imwe mu mahanga. Hagati ya 2017 na 2024, ibihugu 15 byafunguye ambasade nshya mu Rwanda, zigera kuri 44 muri rusange (harimo na konsila).

Pasiporo Nyafurika yatangiye gukoreshwa. U Rwanda rworohereje abashyitsi baturuka mu bihugu bya Afurika n’ibindi by’amahanga kwaka visa bageze mu Rwanda, kandi ibihugu 62 na byo byorohereza Abanyarwanda babigenderera kubona visa bagezeyo. U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu korohereza abanyamahanga kwinjira mu Gihugu (African Visa Openness Index).

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zitandukanye harimo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biri mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) kandi runatorerwa kuwuyobora. U Rwanda kandi rwahawe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), ndetse runahagarariwe mu yindi miryango ikomeye (UN Agencies, AU, ILO, etc).

Hakomeje ubufatanye n’ibindi bihugu mu guharanira ubumwe bw’Abanyafurika n’iterambere ryabo rishingiye ku bufatanye, ubuhahirane biganisha ku kwigira no kugira ijambo kw’Afurika mu ruhando rw’Amahanga kandi umubare w’ibihugu biza kwigira ku Rwanda wakomeje kugenda wiyongera. Hasigasiwe gahunda eshatu z’umwimerere Nyarwanda wo kwishakamo ibisubizo (Home Grown Solutions) arizo Abunzi, Imihigo n’Umushyikirano zandikwa ku rwego mpuzamahanga.

Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthConnekt Africa” ryatangijwe mu Rwanda muri 2017, ryaragutse ubu rimaze kugera mu bihugu 32 by’Afurika kandi rimaze kubera mu bihugu 3 (Rwanda, Kenya, Ghana). Hashishikarijwe Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu buvuzi bwihariye, gutanga umusanzu mu gusangiza abandi Banyarwanda ubumenyi ngiro bwihutisha iterambere n’ibindi.

Kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’Igihugu

Hakomeje kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu (Icyizere Abanyarwanda bafitiye inzego z’umutekano kiri kuri 96.92% kivuye kuri 92.6% muri 2017). Hakomeje ibikorwa by’ubufatanye n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

Habayeho imikoranire n’ibindi bihugu mu kugarura amohoro n’umutekano: ubu u Rwanda ni urwa kabiri ku Isi mu kugira ingabo zibungabunga amahoro mu bindi bihugu; Ingabo na polisi bagize uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturarwanda: bubatse ibikorwa remezo, inganda; bafashije mu guhashya icyorezo cya COVID-19, kuvura abaturage n’ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’ibiza.

Abasirikari n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bagize uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza by’abaturage aho bari mu butumwa. Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bujyanye n’igihe mu gucunga no kugenzura umutekano w’abantu n’ibintu.

Iterambere ry’itangazamakuru

Umubare w’ibitangazamakuru byandika, Radiyo, na Televiziyo n’ibikorera kuri murandasi wakomeje kwiyongera biturutse ku mavugurura n’ibikorwa remezo bifasha itangazamakuru kwiyubaka. By’umwihariko, Radiyo na Televiziyo Rwanda byongerewe ubushobozi bwo kumvikana mu gihugu no hanze yacyo binyuze mu kubaka ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi bikorwa remezo kandi bigira uruhare mu kwigisha abaturage no kubaha ijambo.

Uruganda rukora imyenda
Uruganda rukora imyenda

Ibitangazamakuru n’amashyirahamwe y’abanyamakuru byakomeje kongererwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa buri mwaka, hagamijwe kuzamura imikorere ya kinyamwuga mu itangazamakuru no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu. Uruhare rw’itangazamakuru mu miyoborere myiza rugeze kuri 88%.

Imikoranire n’abikorera n’imiryango itari iya Leta

Hakomeje gukorana neza n’abikorera, imiryango itari iya Leta, abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere mu guteza imbere imiyoborere myiza, muri gahunda zo gufasha imiryango itishoboye, guteza imbere imikurire y’abana bato n’izindi gahunda. Hanogejwe imikorere y’urwego rw’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Turere (JADF) kugira ngo abarugize barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Iterambere ry’ibyiciro byihariye

Hakomeje kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, hakangurirwa abagore kwitinyuka no guhatanira imyanya ifata ibyemezo (ubu mu nzego nyinshi abagore n’abagabo bahagarariwe mu buryo bushimishije).

Abagore n’urubyiruko cyane cyane abibumbiye mu makoperative bafashijwe gukora imishinga ibateza imbere binyuze muri gahunda zo guhanga umurimo. Hakomeje gushyigikira imishinga yihariye igamije guteza imbere urubyiruko irimo gusana imihanda, kurengera ibidukikije, ubuhinzi n’iyindi. Urubyiruko 686,619 rwizigamiye muri Gahunda ya Ejo Heza amafaranga angana na miliyari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka