Dore ibivugwa kuri imwe mu myanzuro yo mu Mushyikirano uheruka
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 itangira kuri uyu wa Mbere, ikurikira iheruka kuba mu mwaka wa 2019 yari yafatiwemo imyanzuro 12, harimo uwari ugamije kwimura abatuye ahabateza ibyago no kubatuza ahantu heza.

Uyu mwanzuro wari uwa mbere ugira uti "Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo".
Twaganiriye n’abasesenguzi, Joseph Hakuzwumuremyi ufite Ikinyamakuru cyitwa Umuryango, hamwe na Oswald Mutuyeyezu (Oswakim) ukorera TV&Radio 10, bavuga ku byakozwe ndetse n’icyakorwa kugira ngo Abaturarwanda muri rusange babashe kubaho neza.
Hakuzwumuremyi yibuka ko muri 2019 abari baturiye ibishanga muri Kigali nk’ahitwa Kiruhura, Rwampara, Gitega na Bannyahe (Kangondo na Kibiraro), ndetse n’inganda zahoze mu gishanga cya MAGERWA, bari bari ku gitutu cyo kwimuka.
Icyo gikorwa cyaje kugerwaho nk’uko cyari giteganyijwe, ndetse n’abahavuye ubu batuye cyangwa bakorera mu bindi bice, nk’uko biteganywa mu Gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Hakuzwumuremyi arabishima ndetse agasaba Umushyikirano w’uyu mwaka kuzafata umwanzuro wo gutuza Abaturarwanda bose, hagendewe ku rugero rw’abajyanywe i Busanza (Kicukiro) na Karama (Norvège muri Nyarugenge).
Agira ati "(Leta) bakwiye guhagarika ibyangombwa byo kubaka abantu tukajya mu midugudu, hakabaho abantu bubaka inzu tubamo, washaka inzu yawe ukaba ari yo ugura".
Ati "Inzu nka ziriya za Busanza na Norvège ni imidugudu ikwiye kubaho hirya no hino mu Gihugu, abantu tukabona ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa, ziriya nzu zose ubona mu giturage zikwiye kuvamo".
Kwita ku musaruro nyuma yo kuva mu murima
Umwanzuro wa gatatu w’Umushyikirano uheruka wagiraga uti "Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs), zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata".
Mutuyeyezu ndetse n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi rwitwa Imbaraga mu Ntara y’Iburengerazuba, François Hakuzimana, twakomeje tuganira kuri uyu mwanzuro.
Mutuyeyezu avuga ko hakiri umusaruro mwinshi w’inyanya, ibitoki, ibitunguru n’ibindi utarabonerwa uburyo bwo gutunganya, ndetse ko ibyumba bikonjesha byageragejwe gushyirwaho ariko bikaba bidakora neza.
Hakuzimana asaba Inama y’Umushyikirano itangira kuri uyu wa mbere, kwiga kuri icyo kibazo hamwe n’ibindi bijyanye n’inyongeramusaruro zihenze cyangwa zabuze.
Abaganiriye na Kigali Today bakomeza basaba Inama y’Umushyikirano kutazasozwa idafashe umwanzuro ku kibazo cy’itumbagira ry’ibiciro, bimaze kwikuba kabiri uhereye igihe Umushyikirano uheruka waberaga.
Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023
- Mu kwezi kumwe mubazi z’abamotari zirongera gukoreshwa
- Tuzishima neza nituba aba mbere mu mihigo - Abatuye i Huye
- Indwara zitandura nizo zihitana Abanyarwanda benshi - MINISANTE
- Perezida Kagame yashimiwe kuba yarasubije Club Rafiki ishusho y’ikibuga kigezweho
- Kwita ku bibazo byugarije umuryango byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateguwe - MIGEPROF
- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasobanuye iby’izamuka ry’ibiciro ku isoko
- Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka guhora mu nama
- Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu kwesa imihigo
- MINISANTE yagaragaje ibyashyirwamo ingufu mu guhashya igwingira
- Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bubangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- MINEDUC yatanze igisubizo cyageza ku ireme ry’uburezi ryifuzwa
- Yahereye ku bihumbi 200 none ageze kure mu iterambere (Ubuhamya)
- Bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara – Perezida Kagame abwira abasiragiza abasaba Serivisi
- Barifuza ko Inama y’Umushyikirano yasuzuma ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko
- U Rwanda ni urwa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda ihuza Uturere - MININFRA
- Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza neza inshingano zabo
- Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo imodoka zitwara abagenzi
- Mu Rwanda abahawe nibura inkingo ebyiri za Covid-19 bagera kuri 78%
- Abiga imyuga mu Rwanda bazashyirirwaho n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
- Bugesera: Uruganda rutunganya ifumbire ruzagabanya iyatumizwaga mu mahanga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|