Dore gahunda y’ingendo ku bazajya kwizihiza Noheli n’Ubunani
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwashyizeho gahunda y’ingendo mu minsi mikuru isoza umwaka kugira ngo abantu batazabura imodoka.
RURA yashyizeho ibice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali abantu bazajya gutegeramo imodoka, bitewe n’uko ingendo zikorwa ari nyinshi mu mpera z’umwaka, ubwo abantu baba bajya kwizihiza iminsi mikuru ya Nohell n’Ubunani hirya no hino mu Gihugu.
RURA ivuga ko izo ngendo nyinshi zitera ibura ry’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’umuvundo ukabije muri gare ya Nyabugogo.
Kubera iyo mpamvu hakaba hafashwe ingamba zizatangira gukurikizwa guhera ku wa 23 kugera kuri 24 Ukuboza 2024, hamwe no kuva ku wa 30 kugera kuri 31 Ukuboza 2024.
RURA ivuga ko abagenzi bakoresha umuhora w’amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru),
bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Stade Pelé.
Abagenzi bakoresha umuhora w’uburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe), bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.
Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyaruguru (Gicumbl, Nyagatare via Gicumbi, Rutindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu) bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo, mu gihe abagenzi bajya mu Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro.
RURA igira iti "Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo, abakozi ba RURA n’ab’Umujyi wa Kigali, ndetse n‘izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo."
RURA isaba abazakora ingendo muri ibi bihe by’iminsi mikuru kwihanganira imbogamizi bashobora guhura na zo.
Ohereza igitekerezo
|
Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336 nyuma ya Yezu.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana.