Dore bimwe mu byo abantu bisiga bishobora kubakururira ibibazo

Mu buzima bw’abagore n’abakobwa, kugaragara neza ku mubiri biri mu bintu bifata umwanya wa mbere, aho baba baharanira guhorana umucyo, ubwiza ndetse n’ igikundiro.

Mu buzima bw’abagore n’abakobwa, kugaragara neza ku mubiri biri mu bintu bifata umwanya wa mbere, aho baba baharanira guhorana umucyo, ubwiza ndetse n’ igikundiro.

Muri uku gushakisha guhorana umucyo n’itoto, abenshi b’igitsina gore bakunze kwishyiraho ibirungo (maquillage) bitandukanye ku mubiri cyane cyane ku maso, iminwa, no mu musatsi mu rwego rwo kugaragara neza no gushaka ko abantu babareba. Nyamara byagaragaye ko hari ababikora batazi ingaruka bigira ku ruhu rwabo.

Mu byo abagore n’abakobwa bisiga ngo bagaragare neza hari ibifite ibara ry’umukara bijya ku ngohe cyangwa ibisa n’igihogo(chocolat), hari ibisa n’igitaka cyangwa umweru bisiga ku ruhu, hakaba ibitukura bisiga ku munwa, batibagiwe amabara y’amoko yose basiga hejuru y’ingohe n’ibitsike. Gusa abenshi bavuga ko batazi izo ngaruka nubwo hari igihe babona ibimenyetso by’impinduka ku mubiri wabo.

Nubwo inshuro nyinshi usanga abakobwa benshi n’abagore bakunze kwisiga ibibongerera ubwiza mu maso (gukora maquillage), ubushakashatsi bugaragaza ko bigira ingaruka mbi zirimo n’indwara ku maso.

Urubuga www.quora.com rugaragaza ko ubusanzwe ingohe n’ibitsike bifite akamaro gakomeye ko kurinda imyanda iturutse hanze y’ijisho ngo ntiryinjiremo, bityo ngo kuko ingohe ziba zishinze mu twobo kandi gusigamo ibyongera ubwiza bitazwi icyo bikozemo byagira ingaruka mbi kuko bishobora kwinjira muri utwo twobo no mu jisho imbere bigatera indwara. Basobanura ko gukora ‘maquillage’ bishobora gutera indwara bita ‘conjoctivité allergique’ ituma umuntu yishimagura ku maso mu gihe bikoreshejwe igihe kirekire. Ikindi ni uko ingaruka zishobora gutinda kugaragara bitewe n’umubiri w’umuntu, ariko ubundi ngo ingaruka akenshi ziba zihari.

Ku rubuga rwa Internet www.reverehealth.com ho basobanura ko hari imiti (products) abagore n’abakobwa bisiga zirimo uburozi butandukanye bushobora gutuma uruhu rwabo rwizinga cyangwa se rugakanyarara ndetse bimwe muri byo bikaba byanabakururira indwara ya kanseri n’izindi zitandukanye aho kubazanira ubwiza nk’uko benshi baba babiteganya.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Berkeley, busohoka mu gitabo cyiswe ‘Environmental Health Perspectives’ bugaragaza ko hari ibyo umuntu wisiga agomba kwitondera kubanza gusuzuma. Buvuga ko hari bimwe mu bigize amavuta yo kwisiga ndetse n’ibindi birungo by’ubwiza bitandukanye, usanga byangiza uruhu. Ni yo mpamvu umuntu aba agomba kwitondera ibyo agiye kugura, niba ari amavuta cyangwa maquillage akabanza gusoma ibyo bikozemo.

Hari aho bagira bati “Niba ugiye kugura amavuta ukabona arimo ibi bikurikira ntuzayagure rwose, kuko ni bimwe mu byangiza uruhu harimo ; Mercure, formaldéhyde, triclosane, parabène, Propylène Glycol, Sodium Lauryl Sulfate (SLS), Petrolatum.”

Ibi byose ushobora gusanga ari byo byifashishwa mu gukora rouge à lèvres abantu bisiga ku minwa nk’uko iki gitabo kibisobanura, kuko ngo ibirungo byo ku munwa byinshi biba bikoze mu bikomoka kuri cadmium, aluminium na Plomb kuko nibura ibirungo 24 kuri 32 bigurwa mu masoko byose biba bikozwe n’ibi byavuzwe haruguru kandi ni byo bigira uruhare mu kwangiza uruhu.

Abantu bagirwa inama yo kwita ku buzima ndetse n’ubwiza bw’uruhu begera abaganga basobanukiwe ibyo kwita ku ruhu. Kenshi abantu ngo bibwira ko kwisiga amavuta cyangwa kwishyiraho ibirungo byinshi kandi bihenze ari byo bituma baba beza bakibagirwa ingaruka byagira ku buzima bwabo.

Nubwo inganda nyinshi zikora izi ‘produits’ zifashishwa mu guha isura n’impumuro nziza umubiri zerekana ko nta kibazo ibyo bacuruza bifite, abantu ngo bakwiye mbere na mbere gushishoza mu gutoranya amavuta, ‘produits’, cyangwa ibindi birungo by’umubiri bakoresha.

Ibyo abantu nibabigeraho ndetse bakifashisha n’inama z’abaganga bazagira ubuzima bwiza kandi banagire isura nziza bityo bagabanye ukwiyongera kwa zimwe mu ndwara nka kanseri muri iki gihe zihangayikishije isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka