Dore amwe mu mazina ateye ipfunwe, ba nyirayo basabye ko ahindurwa
Kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hari indangamuntu ziriho amazina nka Sanduwice, Quatre Moteurs, Niboneyimbwa Munzuyarwo, Bikundaguhena, Umwarutarakurikiyamaraha, Ntawutaramaniryundimugabo, Gudubayi, Gumawitume, Turaburaye, Ntawuhorabyibushye n’andi, gusa ntawakwemeza niba koko izo ndangamuntu ari umwimerere, cyangwa ngo yemeze ko abo bantu koko bitwa batyo.

Uretse ibyo kandi mu Igazeti ya Leta No2 yo ku wa 14 Mutarama 2019, hatangajwemo ibyemezo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahaye abantu 40, bibahesha uburenganzira bwo guhindura amazina bakitwa andi bifuza.
Muri ayo mazina yasabiwe guhindurwa harimo amagenurano nka Sebahutu, Mukagatare, Ntawugashira, Musigirende, Uwamurera, Harelimana, Niyibizibyose, Nguteguremuterambabazi, Rwajekarendimubanzi, Ayabagabo na Ntampuhwe, n’andi.
Imibare ya MINALOC y’umwaka ushize wa 2019, igaragaza ko abaturage 1,893 muri uwo mwaka wonyine baje kuyisaba guhindurirwa amazina bitewe n’impamvu zitandukanye.
MINALOC ivuga ko kuva mu myaka yashize, impuzandengo ya buri mwaka y’abantu bagiye basaba guhinduza amazina itajya munsi ya 800.
Ku itariki 08 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku bufatanye n’urubuga Irembo, batangaje ko bitakiri ngombwa kujya kuri Minisiteri gusaba guhindura izina, ahubwo ko abantu bashobora gusabira iyo serivisi ku Irembo.
Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online, gishinzwe imicungire y’urubuga Irembo, Jules Ntabwoba, avuga ko nubwo atahita avuga imibare, abamaze gusaba guhindurirwa amazina mu gihe cy’icyumweru kimwe kirenga iyo serivisi imaze kuri urwo rubuga ngo ari benshi cyane.
Yagize ati “Abantu barabyitabiriye cyane ku buryo ahubwo ari ibintu bidasanzwe ugereranyije n’uko byagendaga (abantu bagana Minisiteri guhinduza amazina)”.
Ati “Icyo nabwira ababyeyi ni uko udakwiye kwita umwana izina utamwitiriye ingorane urimo gucamo, kuko iyo urebye imbogamizi abashaka guhinduza amazina bafite, ni uko umuntu baba baramuhemukiye bakamwita Mbarimombazi, Bwirebucye,…ku buryo abandi bana bose bamuseka!
Iyo ageze mu mashuri usanga afite ipfunwe, izina rishobora kwica umuntu mu byo yifuza kugeraho cyangwa se rikamuremamo umuntu muzima ufite icyerekezo”.
Kuri ubu muntu wese wifuza ko izina rye rihundurwa, agana abakozi ba Irembo agatanga amafaranga ibihumbi 20, akanerekana itangazo yanyujije mu gitangazamakuru ko yifuza guhindura amazina, nyuma y’iminsi itarenga 21 akabona icyemezo kimumenyesha ko izina rye ryahinduwe.
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza? Nukuri njye ndikumva hindurirwa amazina,nose ibaze nawe Umubyeyi kukwita Amazina nka Gumawitume!!!! yewe nikibazo birakwiye ko Bahindurirwa amazina,Murakoze.
Nonese iyo umuntu amaze guhindurirwa izana bigenda bite kugirango abone indangamuntu yanditseho iryozina risha? murakoze,.
nkanjye nitwa simvunguka
Izina ni irikujije ariko iyo uhaze niyo witwa ute wumva bisebye.gusa inoti zirakaze kuburyo zihindura izina.20.000frw
Muraho neza?,Ni mu dusobanurire igiciro ku itangazo ryo Gusaba guhindurirwa izina kuri Kigalitoday,murakoze
Narigishije muri primaire na secondaire ariko hari umubyeyi wise umwana we: NARIRWANENARAMABUYE; rimwe abanyeshuri bigana bararihinaga bakamwita Narirwane, ubundi Mabuye cg Narirwane; uzi kubona umugore w’igishongore usa neza ariko ugasanga yitwa: NYIRABUNORI??
Nanjye numva rwose badufashije bakayahi
ndura byaba aribyiza
kuko har’uwonzi witw
a Nyiramiserebanya.
nanjyebyambayeho ndashakako mugira inama nterwa ipfunweni zinanitwa kuburyonanga kurivuga muruhamerwox hanyurwa birenguseke? mvuka 11\1\1992 ndumvabadufasha tukamenya amatangazo tuyatangahe. esenanga he nkumvanakwitwa hanyurwu mutima emmanuel ariko kwirangamuntuharih.1\1\ 1988\