Dore amabwiriza mashya arebana n’ahakorerwa ibizamini bya ‘Perimi’

Ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu bifuza kubikora no guhabwa izo mpushya ko umunyeshuri n’ukoresha ikizamini aribo bonyine beremerewe kugera aho bikorerwa.

Uretse abakora n'abakoresha ibizamini nta bandi bantu bemerewe kugera aho bikorerwa
Uretse abakora n’abakoresha ibizamini nta bandi bantu bemerewe kugera aho bikorerwa

Itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwa Twitter riragira riti ‘Dushingiye kandi ku byo turimo kubona bitemewe muri iyi minsi y’ikorwa ry’ibizamini, birimo: Kwihugurira aharimo gukorerwa ikizamini, abakorera abandi ibizamini, abasaba abanyeshuri amafaranga ko bazabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (abakomisiyoneri).

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga buramenyesha abantu bose ibi bikurikira:

Uwiyandikishije gukora ikizamini agomba kuba afite indangamuntu ye bwite y’umwimerere kandi akayerekana mbere yo gutangira ikizamini.

Uwandikishije gukora ikizamini aributswa kubahiriza itariki ndetse n’isaha yo gutangiriraho ikizamini ya saa mbili za mu gitondo.

Utazajya agerera ku gihe ahakorerwa ikizamini yongera kwiyandikisha bushya, agahabwa indi tariki azakoreraho ikizamini.

Birabujijwe kwigishiriza imodoka ahabera ibizamini by’uruhushya rwa burundu.

Abarimu bazanye ibinyabiziga bikoreshwa mu kizamini bagomba kuba bambaye impuzankano ibaranga (Reflector Jacket) n’ikarita y’akazi.

Nta wundi muntu wemerewe kugera ahakorerwa ibizamini uretse umunyeshuri ndetse n’ukoresha ikizamini.

Ibi byemezo bije nyuma yuko tariki 15 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abantu batanu yafatiye mu cyuho barimo gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Uretse abo batanu, bukeye bwaho tariki 16 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abandi bantu batatu yafatiye mu cyuho barimo umwarimu wigisha gutwara imodoka, umukomisiyoneri wiyitiriraga Polisi hamwe n’undi wafatanywe ibyangombwa birimo impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zo mu bihungu by’abaturanyi hamwe na za passport.

Polisi iraburira abakomeje kwishora mu byaha nk’ibyo ndetse n’ibindi ko itazahwema kubafata kandi bagakurikiranwa n’amategeko, ari naho ihera isaba Abanyarwanda kujya bashishoza bakitandukanya n’ababizeza ibitangaza kandi ntacyo bari bubakorere uretse kubagusha mu byaha bishobora kubaviramo gufungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka