Dore Abanyarwanda batanu bamaze kwegukana inkunga y’umuryango Alibaba wa Jack Ma

Albert Munyabugingo, umwe mu bashinze ikigo VubaVuba gitanga serivisi zo kugeza amafunguro mu ngo, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo begukanye inkunga ingana na miliyoni 1,7$ (asaga miliyari 1,7FRW) binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH), uterwa inkunga n’umuryango Jack Ma Foundation and Alibaba Philanthropy.

Albert Munyabugingo
Albert Munyabugingo

Munyabugingo abaye rwiyemezamirimo wa gatanu w’Umunyarwanda uhawe icyo gihembo gitangwa na Alibaba kuva umuherwe Jack Ma ukomoka mu Bushinwa atangije icyo gikorwa muri 2019.

Abandi Banyarwanda bahembwe na Alibaba ni:

Francine Munyaneza

Francine Munyaneza ni we washinze ikigo MUNYAX ECO mu 2013, gifite intego yo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi adahenze aturuka ku mirasire y’izuba, no gufasha abagore guhanga imirimo.

Francine Munyaneza
Francine Munyaneza

Umushinga wa Munyaneza wagejeje ingufu z’imirasire y’izuba ku bantu ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika y’Iburasirazuba, biganjemo abagore ku kigero cya 60%.

Yvette Ishimwe

Yvette Ishimwe washinze akaba anayobora ikigo IRIBA Water Group, na we yahawe inkunga y’umuryango Alibaba mu 2021. Ikigo IRIBA Water Group gishyira amapompo y’amazi akoresha imirasire y’izuba mu bishanga n’ibibaya bigoye kubigeramo, kugira ngo abaturage babashe kubona amazi meza bitabagoye cyane.

Ikigo IRIBA Water Group kimaze kugeza amazi meza ku bantu babarirwa mu bihumbi 100 binyuze mu nganda ziyatunganya n’imashini za ATM zishyirwa ku mihanda no mu mashuri.

Christelle Kwizera

Christelle Kwizera ni rwiyemezamirimo washinze ikigo Access Water Rwanda. Na we mu 2019 yegukanye igihembo cya Alibaba binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH), ahabwa ibihumbi 100 by’amadolari (asaga miliyoni 100FRW). Umushinga We wibanda ku gutunganya amazi y’isoko no kuyageza ku miryango ituye mu byaro, ukanafasha abaturage gufata amazi y’imvura.

Umushinga wa Kwizera umaze gufasha abantu basaga ibihumbi 100 babasha kugerwaho n’amazi meza buri munsi. Intego ye ni ukugera ku bantu miliyoni 30 bo muri Afurika mu myaka 10 iri imbere, no kugeza amazi meza ku bantu ibihumbi 30 bo mu bihugu bitatu byo muri Afurika harimo n’u Rwanda mu 2024.

Kevine Kagirimpundu

Undi Munyarwanda wabonye ku nkunga ya Alibaba ni Kagirimpundu, umwe mu bashinze akaba anayobora ikigo UZURI K&Y, gitunganya inkweto zitangiza ibidukikije kandi zimara igihe kirekire binyuze mu ikorabuhanga rizwi nka 4R (4k): Kunaguura (kuvugurura), kongera gukoresha, kuzanzamura, no kugabanya amapine agakorwamo inkweto zitangiza ibidukikije.

Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe
Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe

Ikigo UZURI K&Y cyashinzwe mu 2013 na Kevine Kagirimpundu afatanyije na Ysolde Shimwe, cyihatira gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye ibidukikije no guhanga imirimo.

Iyi nkuru dukesha The New Times ivuga ko mu 2019, Alibaba yahisemo Kagirimpundu nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo 10 b’indashyikirwa mu kuzana impinduka ku mugabane wa Afurika, bityo ahabwa igihembo cya 65,000$ (65.000.000FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka