Donald Kaberuka yatumiwe mu nama ya G8 no muri White House
Ku butumire bwa Perezida Barack Obama, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) azitabira inama ya 38 y’ibihugu umunani bikize ku isi (G8) izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 18-19/05/2012 ndetse anakirwe mu biro bya Perezida wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House).
Ibiganiro byo mu nama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi (G8) izabera i Camp David muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izibanda ku bijyanye n’ukwihaza mu biribwa ku mugabane w’Afurika ndetse n’uburyo ijwi rya Afurika ryumvikana kurushaho ku rwego mpuzamahanga.
Uyu munyarwanda umaze kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga mu ruzinduko rwe ntazitabira inama gusa kuko azanasangira ifunguro ry’umwihariko na Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ; nk’uko itangazo rya BAD ribivuga.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
This is a guy who knows what he is doing!!