Dlamini Zuma yanyuzwe n’imyiteguro y’inama ya AU
Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Nkosazana Dlamini Zuma yasuzumye aho u Rwanda rugeze rwitegura inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Mbere yo gusubira ku cyicaro cya AU kiri i Addis Ababa muri Ethiopia, Dlamini Zuma wari mu Rwanda, yavuze ko anyuzwe n’aho imyiteguro y’iyi nama igeze.
Ubwo yari amaze gusura inyubako ya Convention Center n’amahoteli bizakira inama kuva tariki 10 kugeza 18 Nyakanga 2016, Dlamini Zuma yemeranyije na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko mu mpera z’uku kwezi, hazaza itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ryo gusuzuma imikorere y’inyubako n’ibizakoreshwa byose mu nama.
Dramini Zuma yagize ati ”Nishimiye kwakirwa muri iki gihugu cyiza no kuganira n’Umukuru wacyo. Ejo twasuye amahoteli ndetse n’inyubako ya Convention Center bizakira inama mu byumweru birenga bitatu biri imbere, twishimiye ko tuzaba tuguwe neza; ni inama ikomeye cyane.”
Yakomeje agira ati “Ku bw’iyo mpamvu, hari itsinda rya Afurika Yunze Ubumwe rizaza hano mu mpera z’uku kwezi mu isuzumwa ry’imikorere y’ibyangombwa byose. Ni yo mpamvu turi hano, tukaba twagize amahirwe yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu kizakira inama”.
Inama ya 27 y’Inteko Rusange y’abakuru b’ibihugu byose bigize umugabane wa Afurika, izasuzumira hamwe n’abafatanyabikorwa ibijyanye n’uburyo Afurika yakwishakamo amikoro yo kuyiteza imbere, ubuhahirane bw’ibihugu, iterambere ry’uburinganire n’uburenganzira by’umugore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|