DJ Adams ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda umwana

Umuvugizi wa polisi y’igihugu y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege, aravuga ko umunyamakuru wa city radio, DJ Adams, ari mu maboko ya polisi kuva mu ma saa saba kuri uyu wa mbere akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 17.

Nk’uko umuvugizi wa polisi abivuga, DJ Adams ashinjwa kuba mu kwezi kwa cyenda muri uyu mwaka wa 2011 yaba yaramaranye icyumweru umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igikora dosiye y’icyaha DJ Adams ashinjwa. Biteganijwe ko azashyikirizwa ubutabera bitarenze amasaha 72 uhereye k’umunsi polisi yamufatiyeho.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka