Diyosezi ya Ruhengeri: Umupadiri arasezeye

Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yandikiye Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa imumenyesha ko asezeye mu butumwa bwe.

Padiri Niwemushumba Phocas wasezeye
Padiri Niwemushumba Phocas wasezeye

Ni ibaruwa yasinywe tariki 06 Ukuboza 2022, aho ubwo yayandikaga yatangije umwe mu mirongo ya Bibiliya agira ati “Harahirwa abafite imitima isukuye, kuko bazabona Imana (Mt 5,8)”.

Uwo mupadiri wanditse yibanda ku mirongo yo muri Bibiriya, avuga ko yandikiye Umushumba we iyi baruwa amugezaho icyemezo yafashe, aho yavuze ko mu gihe amaze aba i Burayi, byamubereye umwanya wo gufungura amaso, wo kwitegereza, gutekereza, gushyira ubwenge ku gihe, gusenga Imana amanywa n’ijoro no kumenya neza ukuru ku buzima.

Yavuze bimwe mu bitaramushimishije mu mibereho ye ya Gisaseridoti, avuga ko yabonye uburyarya (L’hypocrisie) n’ubwibone (L’orgueil) bikorerwa muri Kiliziya, avuga ko ari bimwe mu byamuteye gufata icyemezo cyo gusezera mu Bupariri yari amazemo imyaka 15, no gusezera ku nshingano zose yari yaramaze guhabwa.

Mu makuru agera kuri Kigali Today, aravuga ko Padiri Niwemushumba Phocas, yari yamaze guhabwa ubutumwa muri Seminari nto ya Nkumba, nk’Umuyobozi mushya wayo.

Yasoje ibaruwa ye avuga ko atazigera yibagirwa ibihe byiza yagiranye na bagenzi be basangiye ubutumwa (Abapadiri), n’Abakirisitu mu miryango itandukanye aho yakoreye ubutumwa.

Mu kumenya icyo Kiliziya ivuga ku bwegure bwa Padiri Niwemushumba, Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri itumanaho ntiryakunda.

Padiri Niwemushumba Phocas wasezeye mu bupadiri, amaze imyaka itanu yiga muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho yari akuye impamyabumenyi ihanitse mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ese ubwo aho yasanze kuri iyi si atazahura n’uburyarya cyangwa n’ubwibone ni hehe? Ngira ngo yari kuba abaye intwari iyo aza kugerageza ahubwo kuzajya we agenda yigisha mu kuri no mu kutibona wajyaga gusanga bizagenda bicika. Navuge ko yishakiraga kuva muri uwo muhamagaro wasanga utari uwe, naho ubundi, ibyo avuga biragoye kubishingiraho tukiri mu isi. Icyakora, Imana izamuhe guhirwa no kwera imbuto nziza zizira uburyarya n’ubwibone yabashije kuvuga!

Innocent yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

ntabwo byaribikwiye ko agenda avuze ibyo byose kuko iyo umuntu mwarinshuti mutanye utangira kumubeshyera no kumuvuga nabi. gusa abasigaye lmana ikomeze kubaha imbaraga. mugire amahoro y’lmana

ndagijimana phocas yanditse ku itariki ya: 28-10-2023  →  Musubize

Ibyo padiri akoze nibyo ahokugira ngo ashinjwe ubusambanyi yasezera akishakira umugore hakiri kare

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 24-12-2022  →  Musubize

Ibyo padiri akoze nibyo ahokugira ngo ashinjwe ubusambanyi yasezera akishakira umugore hakiri kare

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 24-12-2022  →  Musubize

Icyo padiri phocas yakoze nicyo yabonaga gikwiriye

Akeza aliette yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Phocas ndabizi ntacyo yakora kitangira impamvu

Akeza Aliette yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Njyewe ntekerezako Aba ba Padiri hakagiye harebwa kubintu Kiriziya yabafashije nabo bakareba uko babyishyura,
Ibazeko nkuyu yaramaze kubona impamyabumenyi ihanitse mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.
None ngo arasezeye simwise umunyamakosa gusa hakarebwe ibyo bakorewe...

N. Venuste yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Nonese muvandi,kuba baramwishyuriye akiga akarangiza,n’ubugingo bamuhaye?nonese iyarangije kwiga agahitako apfa,bishyuza nde?tumureke kuko yakoresheje amahitamo ye ukwabyumva.

Naasson yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Uyu mupadiri yavuze ukuli.Umuntu utabona uburyarya bw’amadini,arahumye.Urugero,nkuko ibinyamakuru byinshi bivuga,abapadiri ibihumbi byinshi bijya mu busambanyi.Bafite abana n’abagore.Bivanga cyane muli politike.Byitwa ko bakorera imana.Nyamara iyo basomye Misa,bandikirwa amafaranga.Bishyuza amafaranga umuntu wapfuye ngo bamusomere Misa,etc...Bigisha ibinyoma.Urugero,babeshya ko Yezu yavutse le 25 December,ko Maliya nta bandi bana yabyaye.Nyamara Matayo 13:54-56,havuga amazina ya bashiki na barumuna ba Yezu.This is dangerous and pure hypocrisy.Muli make,bayobya abayoboke babo bagera hafi kuli 2 milliards (billions).

masabo yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Yewe ndumva acitse intege kare pe asenge cyane gx azahirwe mubuzima busanzwe agiye kujyamo

Dushimiyumukiza dominic yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Nonese ubwibone n’uburyarya yabonye komutabigaragaje ntabwowe yigeze atanga ingero zaho yabonye biherereye?

David yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

NAZE YISHAKIRE UMUGORE . NDAMWAKIRA MURI ADEPR.

TWAGIRAMUNGU ISAAC yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka