Diyosezi ya Kibungo yungutse Paruwasi nshya
Tariki 27/9/2015, Diyosezi Gatorika ya Kibungo yibarutse Paruwasi ya Musaza, abakirisitu bakavuga ko baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya gusengera ahandi.
Musenyeri Antoine Kambanda umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yashimiye abaturage b’i Musaza ubwitange bagize baharanira kuzuza ibisabwa ngo bahabwe Paruwasi.

Yagize ati “Kuba Paruwasi ishinzwe muri aka gace ni umugisha ukomeye,Imana yatashye i Musaza. Niyo Paruwasi ya mbere ntashye mu myaka itatu mpawe inkoni y’ubushumba. Ni urugendo rurerure abakirisitu bakoze, kubona Paruwasi byose babikesha ishyaka ryo kurangwa n’ubukirisitu nyabwo bagaragaje buzuza ibyangombwa bisabwa ngo Paruwasi yemerwe”.
Bamwe mu bakirisitu baganiriye na Kigalitoday basanga kubona Paruwasi bigiye kubafasha mu bukirisitu bwa bo.

Mwerimana Drocelle ati “Ntawabivuga uretse gusimbuka tukabyina, tubonye Paruwase koko? Sinari nzi Padiri. Nahabwaga Penetensiya rimwe mu mwaka n’abana banjye byajyaga bibavuna gukora urugendo bajya gusenga, ari ubu turakize”.
Manirafasha Christine ati “Ibyishimo byandenze, nigeze kujya kwigira umwana batisimu ngeze mu gishanga nkata ku iteme ngwamo ndavunika none Paruwasi turayibonye, ari ibishoboka nijye wagombaga gushyiraho ibuye bya mbere”.

Mugiraneza Emmanuel wahawe inshingano zo kuba Padiri mukuru w’iyo Paruwasi yashimiye abakirizitu ubwitange bagize mu bikorwa byo gutunganya Paruwasi, abasaba gukomeza kugira ishyaka ryo guteza imbere Paruwasi ya bo.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yashimiye abaturage ba Musaza na Kiriziya Gatorika ati “Ahageze Paruwasi haba hageze iterambere, nta businzi, urugomo n’izindi ngeso mbi tuzongera kumva,…guhabwa Paruwasi ntibintunguye kuko aba baturage ni indashyikirwa no muri gahunda za Leta”.

Yasezeranyije ubuyobozi bwa Paruwasi ubufatanye bw’akarere kugira ngo abaturage babashe kubona ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri.
Paruwasi nshya ya Musaza yaragijwe Mutagatifu Yohani Pahuro wa Kabiri, yahawe abapadiri babiri ikaba yungutse n’abakirisitu 8 bahawe isakaramentu rya Batisimu.
Ikikijwe na Paruwasi ya Bare, Rusumo na Kirehe aho ikora ku bihugu bibiri Burundi na Tanzaniya.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyagasani yezu nahabwe icyubahiro koko.....
Nyagasani Yezu nasingizwe, umurimo urimo kugenda waguka, ntacyo tuzireguza aho umuntu ageze hose abona uburyo bwo gusenga, kugira igihugu kiza gitanga ubwisanzure muribose, Imana ishimwe kubera igihugu dufite, ni ubuhamya bw’uko dufite ubuyobozi bwiza.
Hahahahhhhhh hari ibintu bijya bimenyerwa noneho, bavuga ibindi ukunva bimwe wamenyereye, Alias ati Gikongoro, ubu koko Kibungo na gikongoro Bihuriye he? sha ubu wakuze wumva Gikongoro tu................. Congz kubakiristo babonye paruwasi nshya, gutuira kure ya paruwasi biravuna cyane, hari byinshi byiza bitabageraho iyo mukoresha centrale.
ariko ubwo alias@_gikongoro uyivanyehe muri iyi nkuru ko bavuze diocese ya Kibungo!
twifatanyije na diyoseze ya gikongoro mu byishimo byo kwakira paruwasi nshya ya musaza . ndashimara mgr . kambanda uburyo akomeje kwita kuntama yaragijwe na nyagasani .Imana ikomeze kubimufashamo