Diyosezi ya Gikongoro ibuze Umupadiri

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yabuze Umupadiri witwa Félicien Hategekimana, witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aho yazize uburwayi.

Mu itangazo Diyosezi ya Gikongoro yashyize ku rubuga rwayo rwa X, riravuga ko Musenyeri Célèstin Hakizimana, afatanyije n’umuryango wa Felisiyani Hategekimana, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihaye Imana, abakirisitu bose ba Diyosezi, abavandimwe n’inshuti , ko uwo Padiri Felisiyani Hategekimana yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, azize uburwayi.

Nk’uko byagaragajwe muri iryo tangazo, imihango yo kumuherekeza ngo izaba kuri uyu wa kane, tariki 11 Nyakanga 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mugitondo.

Ni inkuru yababaje cyane abakirisitu biganjemo abo muri Diyosezi ya Gikongoro, aho bakomeje kwandika ubutumwa butandukanye bwifuriza Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro bunihanganisha umuryango asize.

Umurazawase Cécile, ati “Nyagasani amwakire mu ntore ze kandi akomeze umuryango”.
Elisa Muremyi, “Ruhukira mu mahoro ntore ya Nyagasani”.

Mathias Ngirinshuti “Nyagasani wiyeguriye ubuzima bwawe bwose agutuze mu Mahoro”.
Muri uyu mwaka wa 2024 Diyosezi ya Gikongoro ipfushije Abapadiri babiri, aho Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri iyo Diyosezi, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, aho nawe yazize uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Yewe nshuti wowe wemeza ko Roho ipfa,urabyumva cg ni amaranga mutima? Wibuke ko mu iremwa rya muntu niba uryemera, hahujwe ibintu 2: igitaka gishanguka na Roho idapfa, Imana iti tureme muntu mu ishusho ryacu,ibumba igitaka, ihuhamo umwuka wayo ngo agire ubuzima.

None c nkubaze umwuka w’Imana urumva upfa?
Mugitabo cy’ubuhanga,3,1-9 bati Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana ntabwo ziteze gupfa,.. . wowe uti ni ikinyoma cy’ukudapfa kwa Roho!Icyo utazi ntukibwire ko kitabaho!Ça bugufi ubaze abagusumbya ubumenyi.Yezu ati Imana ya Abraham na Yakobo ati si Imana y’abapfuye ni i’abazima. Bibiliya ntisomwa nka Roma ngo unite uyumva ukenera ugusobanurira wabihuguwe neza. Benshi bagwa muri iryo kosa ryo kwiyemera ko bazi bibiliya kdi bitapfa koroha.
Nukenera ubusobanuro kubya Roho uzasome witonze iremwa rya muntu ritandukanyi n’ibindi biremwa kko Roho ye ari umwuka w’Imana idapfa bityo ntupfa urimuka ugasubira iwabo w’abazima.

Gasana Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-07-2024  →  Musubize

Intore ya Nyagasani, aruhukire mu mahoro adashira

iganze yanditse ku itariki ya: 10-07-2024  →  Musubize

Twese dupfa tuzize uburwayi,ubusaza cyangwa accident.Ntawuruhunga ni urwa twese.Ariko se koko aba ba padiri bitabye imana?? Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

butuyu yanditse ku itariki ya: 9-07-2024  →  Musubize

Byaba byiza ugiye ubwiriza abaza mu rusengero rwawe niba urugira. Niba ntarwo ugira wajya uceceka kuko ibyo twemera tubikomeyeho nawe gumana ibyawe byo kumva ko nta roho ugira. None se ubwo uri nk’inkoko cga ihene? Abizera Imana irabahamagara bakayitaba, ikabagororera ikurikije uko bayitunganiye.Niyo mpamvu Musa na Eliya basanze Yezu mu murima w’imizeti bakaganira, bakamukomeza mu bihe bikomeye yari agiye kwinjiramo. Bari bamaze imyaka myinshi barapfuye hari n’imva zabo muri Israheli. Ariko roho kuko idapfa roho zabo nizo zabonekeye Yezu Kristu ndetse n’intumwa bari kumwe zikazibona. Rekeraho rero kwirirwa uyobya abantu kurikira inzira yawe niba ari yo wahisemo. Gusa nanjye mboneyeho kukumenyesha ko wayobye.

iganze yanditse ku itariki ya: 10-07-2024  →  Musubize

Iby’Imana sinjya mbijyaho impaka!

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka