Diyosezi ya Cyangugu yungutse paruwasi nshya

Ku cyumweru tariki 12/08/2012, Diyosezi Gaturika ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Tyazo. Ibaye paruwasi ya gatanu ibyawe na Paruwasi ya Nyamasheke nyuma y’iya Shangi, Mubuga, Hanika na Yove.

Mu gitambo cya Misa cyasomwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Yohani Damaseni Bimenyimana, yasabye Padiri Faransisiko wa Asize Hategekimana wagizwe Padiri mukuru wayo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana.

Umushumba wa diyoseze ya Cyangugu.
Umushumba wa diyoseze ya Cyangugu.

Santarali ya Tyazo ariyo ivuyemo paruwasi yashinzwe mu mwaka wa 1932. Mu 1962 Musenyeri Bigirumwami wayoboraga Diyosezi ya Nyundo ni bwo yasabye abakirisitu kubumba amatafari akabaha inkunga yo gusakara Shapeli ya Tyazo.

Kubera ko iyo Shapeli yari ntoya, Musenyeri Wensisilasi Karibushi yongeye kubafasha kubaka Kiliziya nini mu 1978, ihabwa umugisha na musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wayoboraga diyosezi ya Cyangugu ubwo yari imaze kuba Diyosezi ibyawe n’iya Nyundo mu 1982.

Padiri mukuru wa paruwasi nshya yagiranye amasezerano n'umwepisikopi.
Padiri mukuru wa paruwasi nshya yagiranye amasezerano n’umwepisikopi.

Umwe mu myanzuro yavuye muri Sinode yo muri 2005 yateguraga Yubile y’imyaka 25 ya Diyosezi ya Cyangugu mu mwaka wa 2007, wari ugukora iyogezabutumwa ryegereye abakirisitu (Pastorale de la Proximité) hagashingwa n’amaparuwasi mashya.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2007 hashinzwe Paruwasi ya Mashyuza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 2008 batangira gutegura Paruwasi ya Tyazo ariko bakomwa mu nkokora n’umutingito wabaye ku wa 3 Gashyantare 2008.

Iyo myiteguro yahise ihagarara kuko Diyosezi yihutiye gusana ibyari byangijwe n’uwo mutingito harimo Kiliziya y’i Nyamasheke, iya Shangi, iya Nkanka ndetse n’amashuri; nk’uko byatangajwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Kuko iby’Imana bigira igihe cyabyo, imyiteguro yaje gukomeza ubwo habonekaga abaterankunga bo mu gihugu cya Autriche maze bafasha kubaka amacumbi y’abapadiri.

Bamwe mu baterankunga bubatse amacumbi y'abapadiri kuri paruwasi ya Tyazo.
Bamwe mu baterankunga bubatse amacumbi y’abapadiri kuri paruwasi ya Tyazo.

Bitewe n’uko gutegura iyi Paruwasi nshya ya Tyazo byagize imbogamizi ariko bikagerwaho kubera ineza y’Imana, byatumye yitirirwa BIKIRAMARIYA UMWAMIKAZI W’IMPUHWE.

Mu gihe kitarambiranye kandi ku bufatanye bw’abakirisitu na Diyosezi, mu i Tyazo hazubakwa Kiliziya nini kandi ijyanye n’igihe.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta harimo abo ku rwego rw’Igihugu n’urw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta muri byinshi. Anavuga ko gutaha iyi Paruwasi nshya ari umwe mu mihigo y’abatuye Akarere kuko ije ari umufatanyabikorwa mushya mu nzira yo guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza.

Abakirisitu imbere ya Kiliziya ya Tyazo.
Abakirisitu imbere ya Kiliziya ya Tyazo.

Ibi byanashimangiwe na Senateri Mushinzimana Appolinaire wavuze ko abakirisitu bagomba kuba abaturage b’intangarugero aho batuye n’aho bagenda, bagahora bazirikana ko Roho nziza itura mu mubiri muzima.

Abakirisitu b’iyi Paruwasi bo bavuga ko bayibonye bayikeneye bakaba batazahwema kugaragariza ibyishimo bafite mu bikorwa byo kuyubaka no kuyiteza imbere.

Paruwasi wa Tyazo ije yiyongera ku yandi maparuwasi 12 yari asanzwe agize Diyosezi ya Cyangugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega Nyagasani aradukunda, kandi imbaraga abakristo dufite Imana yiteguye kuzitwongerera maze ingoro yayo ikubakwa vuba Abanyetyazo turi benshi kandi twese twemera ko Rohomutagatifu ari kumwe natwe. Ariko uwo mushumba mushya azabe intangarugero mumico no mumyifatire kuko twali tumenyereye ko ahantu hageze ikigo kibamo abihayimana hakunda kugaragara inda zinaro nanjye sinzi impamvuuu,Aha nahanyagasani.

Alexis NSENGIMANA yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka