Diyosezi ya Butare mu Itorero rya Angilikani yahawe Musenyeri mushya

Nyuma y’imyaka ibiri n’amezi arindwi Diyosezi y’Abangirikani ya Butare iyoborwa na Archbishop w’Abangilikani w’i Kigali, ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 yahawe umushumba mushya, ari we Christophe Nshimyimana.

Musenyeri Christophe Nshimiyimana ni we mushumba mushya wa Diyosezi ya Butare
Musenyeri Christophe Nshimiyimana ni we mushumba mushya wa Diyosezi ya Butare

Ibirori byo kumwimika byaranzwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zifuriza uyu mushumba mushya kuzakora neza umurimo Imana imushinze n’izimwibutsa icyo Imana imwifuzaho.

Muri zo hari iyarimo amagambo agira ati “Bishop Christophe uyu murimo ndabona ari munini, Imana igukunda ni yo igutoranyije, izagushoboza”, hari n’indi igira iti “Dore ngufashe ukuboko kw’iburyo, dore nkwimikishije amavuta. Ubu uhawe inkoni y’ubushumba, ngaho ragira umukumbi wanjye. Kandi njyewe ubwanjye nzakujya imbere, ahataringaniye mparinganize.”

Amushyikiriza inkoni y’ubushumba, Archbishop w’Abangilikani mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda, na we yamwibukije ko Imana ari yo yamuhamagariye kubera Abakristo ba Diyosezi ya Butare umushumba.

Archbishop Dr Laurent Mbanda, ni we wimitse Musenyeri Christophe Nshimiyimana
Archbishop Dr Laurent Mbanda, ni we wimitse Musenyeri Christophe Nshimiyimana

Yagize ati “Icyo twakubwira ni uko Imana yaguhamagaye ngo ube umushumba w’iyi Diyosezi, ubabere umugisha na bo bakubere umugisha, ukomere ku butumwa ufite mu itorero bwo kwita ku bakristo ariko no ku Banyarwanda muri rusange.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, na we witabiriye iyimikwa ry’uyu mushumba, yamusabye ubufatanye mu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda agira ati “Hari umuyobozi bigeze gusaba kugurisha Abanyarwanda, aravuga ati Abanyarwanda si abanjye, Abanyarwanda ni bene Imana. Icyo rero tugihuriyeho, turabashinzwe twembi.”

Yunzemo ati “Biradusaba guhuza imbaraga mu gushakira umuti urambye ibibazo bikigaragara mu muryango iwacu. Guta ishuri ku bana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu, igwingira ry’abana, ikibazo cy’ubuzererezi, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, n’ibindi.”

Musenyeri Christophe Nshimiyimana hamwe n'umuryango we baramburiweho ibiganza, barasengerwa
Musenyeri Christophe Nshimiyimana hamwe n’umuryango we baramburiweho ibiganza, barasengerwa

Abakristo bo muri Diyoseze ya Butare na bo bagaragaje ibyo bamwitezeho.

Joseph Alain Nzabandora yagize ati “Icya mbere ni uguhugura abakozi b’Imana kuko tudafite abapasitoro benshi bize amashuri akenewe, icya kabiri dukeneye insengero zijyanye n’igihe mu maparuwasi yacu, icya gatatu akadusura mu maparuwasi yacu aho duherereye.”

Nice Nyiracumi na we ati “Kuko igihugu cyacu cyugarijwe n’izamuka ry’ibiciro, yegereye Abakirisito bakajya inama ku cyakorwa ku bijyanye n’umurimo, byagira icyo bigezaho itorero.”

Musenyeri Christophe na we ngo yiteguye gufasha abakirisito gukura, atari mu magambo gusa, ahubwo no mu mibereho.

Korali Hoziyana yo muri Shyira yasusurukije abitabiriye ibi birori
Korali Hoziyana yo muri Shyira yasusurukije abitabiriye ibi birori

Yagize ati “Mu byo dushyize imbere harimo kwigisha Abakristo kugira ngo ubuzima bwabo bwa gikristo bwoye kugaragarira mu magambo no mu ndirimbo gusa, ahubwo bugaragare mu buryo bw’imibereho.”

Musenyeri Christophe Nshimyimana abaye uwa kane wimitswe ku kuyobora Diyosezi y’Abangirikani ya Butare. Asimbuye Nathan Gasatura wari umaze imyaka ibiri n’amezi arindwi agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, na bo bitabiriye iyimikwa rya Musenyeri Nshimiyimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, na bo bitabiriye iyimikwa rya Musenyeri Nshimiyimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka