Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri witwa Gervase Twinomujuni, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga iherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe.

Gervase Twinomujuni yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga mu Murenge wa Buruhukiro muri Nyamagabe
Gervase Twinomujuni yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga mu Murenge wa Buruhukiro muri Nyamagabe

Padiri Gervase Twinomujuni yitabye Imana tariki ya 23 Ugushyingo 2024 azize uburwayi, nk’uko bigaragara mu itangazo ryo kubika rya Musenyeri Célèstin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyo Diyosezi.

Imihango yo guherekeza Nyakwigendera izaba ku itariki 29 Ugushyingo 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa cyo kumusabira kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mu gitondo.

Muri uyu mwaka wa 2024, Diyosezi ya Gikongoro ipfushije Abapadiri batatu bazize uburwayi, ari bo Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Padiri Félicien Hategekimana, witabye Imana ku itariki 08 Nyakanga 2024 na Padiri Gervase Twinomujuni witabye Imana tariki ya 23 Ugushyingo 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imana ibahe iruhuko ridashira. bazahorane n`uwiteka iteka.

Gratien muhire yanditse ku itariki ya: 25-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka