Diyoseze ya Kigeme yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe
Ku cyumweru tariki 12/8/2012, abayoboke b’iterero ry’Abangirikani bo muri diyosezi ya Kigeme bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi diyosezi imaze ishinzwe.
Ibirori byo kwizihiza imyaka 20 iyi diyosezi imaze ishinzwe byari byitabiriwe n’abayoboke b’itorero ry’Abandirikani mu Rwanda, abahagarariye andi madini atandukanyeyo mu karere ka Nyamagabe ndetse n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi za Leta.
Nyuma yo gusubiza amaso inyuma guhera igihe iyi diyozesi yashingiwe, abitabiriye ibi birori bishimiye ibyo iyi diyosezi imaze kugeraho gusa bemeza ko urugendo rutari rwarangira.
Umushumba wa diyosezi ya Kigeme, Mvunabandi Augustin, asanga kimwe mu byo kwishimira ari uko abakirisitu bamaze kumva ko ibikorwa by’idini ari ibyabo. Ati “Mbere abantu bibwiraga ko imirimo izakorwa ari uko umwepisikopi afashe inkoni akajya gushaka imfashanyo mu mahanga ariko ubu siko biri”.

Bimwe mu bikorwa iyi diyosezi ya Kigeme imaze kugera muri iyi myaka 20 ishize harimo amashuri yisumbuye y’iyi diyosezi agera kuri 23, amashuri abanza 28, ibitaro bya Kigeme ndetse n’ikigo nderabuzima.
Nubwo hari kwizihizwa imyaka 20 diyosezi ya Kigeme ishinzwe, itorero ry’Abangirikani ryo rimaze imyaka 80 ku Kigeme. Mu 1931 nibwo abamisiyoneri ba mbere bageze ku Kigeme hakaba ndetse haranahoze paruwasi gusa yabarizwaga muri diyosezi ya Butare kugeza mu 1992 ubwo diyosezi ya Kigeme yashingwaga.
Kugeza ubu diyosezi ya Kigeme ifite paruwasi 48 zirimo abayoboke bagera ku 75,000 n’abapasitoro 74.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|