Diyoseze Angilikani ya Byumba irafasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu mikino
Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Byumba, irahamagarira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’izindi ngeso mbi, kugira ngo mu bihe biri imbere bazigirire akamaro ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Ibi bije nyuma y’uko Diyoseze itangije amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, agamije kurinda urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge, ahubwo umwanya batakazaga muri izo ngeso mbi bakajya bawukoresha bari mu miryango baganira.
Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Emmanuel Ngendahayo, avuga ko aya marushanwa ari n’umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa bwiza bw’Imana, kuko urubyiruko ruba rwahuriye hamwe ari rwinshi.
Agira ati “Twasanze ari uburyo bwiza bw’ivugabutumwa rizana abantu benshi kandi bakaza bafungutse imitima, ku buryo Ijambo ry’imana uribashyiramo bakaryumva. Ikindi ni ukurwanya ibiyobyabwenge turinda imibiri y’urubyiruko kuko ni rwo Rwanda rw’ejo, umwanya bakoreshaga bajya mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi, bakawukoresha bari hamwe iwabo, bitoza, banaganira”.
Musenyeri Ngendahayo, agaragaza kandi ko aya marushanwa afite intego zo gukuza impano z’abakiri bato, bagahabwa amahirwe n’urubuga bakazikoresha, ku buryo mu myaka iri imbere muri aka gace hazava umukinnyi ukomeye uzakina mu makipe yo hanze y’u Rwanda.
Muri aya marushanwa, amakipe y’abagabo n’abagore mu maparuwasi agize Diyoseze ya Byuma arahura, ari na ko hatangirwamo ubutumwa bukangurira abangavu kwirinda inda zitateguwe by’umwihariko, ndetse n’urubyiruko rwose muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko iyi mikino ari uburyo bwo kubahuza ntibabone umwanya wo gutekereza ku zindi ngeso mbi, zirimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi.
Muri iyi mikino kandi, amakipe yahize andi ahembwa amafaranga n’ibikoresho by’imikino. Musenyeri Emmanuel Ngendahayo akavuga ko kubahemba amafaranga na byo bibafasha kugira imishinga bikorera aho kwirirwa mu bitabafitiye umumaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, ashimira itorero Angilikani Diyoseze ya Byumba, ku bw’ibi bikorwa, akagaragaza ko nibikomeza gutya imibare y’abishora muri izo ngeso izagabanuka.
Diyoseze ya Byumba y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, ikora ku turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba, ndetse utwinshi muri utu turere tukaba dukora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho mu bihe byashize hinjiraga ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru, ni ngarukamwaka muri za Paroisse zigize iyi Diosezi ya Byumba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bintu ni byiza pe. Oyaba amadini yose yabikoraga byafasha Generation Yu Yu munsi