Dina Nyirabanyiginya yegukanye imodoka ya kabiri muri SHARAMA na MTN
Umukobwa witwa Dina Nyirabanyiginya niwe wegukanye imodoka muri tombola ya SHARAMA ku nshuro ya kabiri, mu modoka eshatu zigomba gutomborwa muri tombola yashyizweho na MTN.
Nyirabanyiginya w’imyaka 24 atomboye iyi modoka akurikira umusore uturuka mu karere ka Rusizi wari watomboye iya mbere mu minsi ishize.
Mu muhango wo kumushyikiriza urufunguzo rw’iyi modoka, kuri uyu wa Gatatu tariki 05/09/2012, Nyirabanyiginya wagaragaje amarangamutima arira kubera gutungurwa, yatangaje ko izamufasha kuzamura umuryango we.

N’ubwo atatangaje niba azayigurisha cyangwa azayigumana, Nyirababanyiginya usanzwe ukora akazi ko gucuruza mu iduka ry’ibikoresho, yavuze ko ashimira Imana kuba ari yo yamuhaye ayo mahirwe.
Ubuyobozi bwa MTN butangaza ko iyi gahunda yo gutombola binyuze muri SHARAMA yagiyeho mu rwego kwizihiza isabukuru y’imyaka 14, iyi sosiyiete iri ku mwanya wa mbere mu Rwanda kugira abafatabuguzi benshi, imaze ihakorera.

Abandi banyamahirwe nabo batomboye ibihembo birimo moto, mudasobwa igendanwa, amagari, matela na za telefoni zitandukanye bahembwe.
Biteganyijwe ko iyi tombola yatatwaye akayabo ka miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda izasozwa tariki 20/09/2012.



Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAHO?
Niba mushaka gukorera mu mucyo muge mu bishyira ahagaragara kdi binyuzwe kuri TVR igihe kizwi
abatsinze congr,
yewe ntawamenya ariko niba ari nukuri Congratulation.
Nange ubutaha wenda ninge.
Ese ibintu bitanyura kumugaragaro abantu babwirwa ni iki niba hatarimo za ruswa ? Mwagiye mubishyira ahagaragara ntimubihishe.Mugira amanyanga
Good, ariko byaba byiza bigiye binyura on Tv, base bireba umuntu agaca amazimwe, kuko ntabwo tuzi niba ari amanota cg.
Good, ariko byaba byiza bigiye binyura on Tv, base bireba umuntu agaca amazimwe, kuko ntabwo tuzi niba ari amanota cg.
Oya nimutubwire amanota uwa mbere yabonye. Jye maze kohereza message zirenga 1000 nyamara habe ngo ntombore n’igare koko.
Dukeneye kumenya amanota y’abatsinze kuko ahari benshi dufitee amanota menshi nyamara ntitwibone mu batombora. Naho ubundi harabamo urwikekwe ndabarahiye.
Ni ubuhe butumwa bohereza kugira ngo batsinde MTN SHARAMA?
Good
Tubashimiye uburyo mutwitayeho gusa turasabako mwajya munatangaza amanota abantu batsinze baba bagize. kugirango bibejye bikorwa mumucyo nta rwicyekwe.