DIGP Ujeneza yitabiriye inama y’ubukungu ya ECCAS

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yitabiriye inama y’ubukungu yahuje ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS), iyi nama ikaba yarabereye mu murwa mukuru Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iyo nama yabaye hagati y’itariki ya 26 na 29 Mata 2022, yabaye bamwe bitabiriye imbonankubone abandi mu buryo bw’ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Yaranzwe n’ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abahanga mu by’ubukungu, abayobozi bakuru b’Ingabo na Polisi, n’ibyatanzwe n’Abaminisitiri bo mu bihugu bitandukanye.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 11, muri iyi nama hakaba harabayeho gusuzuma no kungurana ibitekerezo kuri Politiki n’umutekano muri aka karere.

Basuzumye kandi imikorere ya Komite zasoje ikivi, habaho no guhuza inyandiko zizagenga Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’Afurika yo hagati (FOMAC).

Ni mu rwego rw’amasezerano avuguruye y’inama y’amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati (COPAX), yemejwe mu kwezi k’Ukuboza 2019.

Intego za ECCAS harimo izo guteza imbere ubushobozi bwo kubungabunga amahoro, ituze n’umutekano nk’ibishingirwaho by’ingenzi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu bigize uyu muryango.

Ufite kandi gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe rihuza ibihugu binyamuryango, guteza imbere umuco w’ibihugu no guharanira ko byihaza mu bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka